RWANDA: FPR-KAGAME IKOMEJE GAHUNDA YO GUHONYORA UMUHUTU

Publié le par veritas

http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/2013/07/1336437813Premier-Habumuremyi.jpgInzira zose FPR yakoresheje ngo  ihahamure ikitwa umuhutu ntizayinyuze kugeza ubwo n'abitwa ko ari abayobozi bo hejuru  bajya ku karubanda bakibeshyera izuba riva imbere y'abaturage. Mu rwego rwo kugaragaza ko FPR nta kibi yigeze  ikora  kuva yabaho, amabi yose itekereje iyakoresha abahutu akaba aribo bakandamiza abahutu  bene wabo. Ibyo  bigaragarira cyane muri gahunda yo gupangira abahutu, muri gahunda ya gacaca, muri gahunda yo kubuza uburyo abahutu aho bahungiye hose ku isi no kubicira mu gikundi (tuerie en masse).

Izi gahunda mbisha zashegeshe abanyarwanda batabarika, ariko FPR NTIYIGEZE INYURWA! Ubugome bushya yadukanye ni intambara yo kurangiza umuhutu wese ugikanyakanya muri gahunda yiswe NDI UMUNYARWANDA igamije mu by’ukuri gusiga umuhutu ubusembwa n’icyasha cy’ubwicanyi no kumwumvisha ko AGOMBA GUHAMYA KU MUGARAGARO KO AKOMOKA MU BWOKO BW’ABICANYI, AKEMERA KO AZITWA UMUMUNYARWANDA KUBW’IMPUHWE FPR IMUGIRIYE, KANDI AGATANGA IKIGUZI CY’UBWENEGIHUGU,  MU GIHE ABWEMEREWE !Iyi gahunda ni kirimbuzi ku bana b’u Rwanda, ndetse niba idakumiriwe mu maguru mashya, ishobora kudusenyera igihugu.

IMBABAZI ABAYOZI B’ABAHUTU BASABA,  ZIHISHE IKI ?

Abacurabwenge ba FPR bize iriya gahunda n'ababibagiriyemo inama bibagiwe ikintu kimwe: Bibagiwe ko umwera uturuka ibukuru kugira ngo bucye wakwiriye hose. Ko mbona mimisitiri w'intebe, abasenateri, ba minisitiri, bari gusaba imbabazi mbere ya shefu wabo; aho Perezida Kagame Paul ntarimo abahenda ubwenge, bamubwiye nawe akabanza agaha urugero abaturage ko yakoze gahunda yo guhanura Habyalimana bigatuma genocide iba, hanyuma bariya bayobozi bandi bakabona bakiyenza ku muturage. Gusaba imbabazi  kuri jye sicyo ndwanya, ahubwo ndarwanya ikinyoma cyo guhisha ikibazo u Rwanda rufite maze rukitwaza amoko abahutu, abatutsi, ndetse n'abatwa.

http://focus.rw/wp/wp-content/uploads/2012/11/Bernard-Makuza.jpgAya moko gouvernement y'u RWANDA YAYAKUYE MU NDANGAMUNTU, none yadukanye “ndi umunyarwanda” nk'ubwiyunge ku buryo bwa FPR. Kuri ubu FARG ishobora gutora  abatutsi bagatoneshwa kandi ubwoko bw'abatutsi butabaho, hashyizweho ARG, MPORE, AVEGA-AGAHOZO, hashyizweho igihe cy'icyunamo ku batutsi. Ese ko hariho gahunda zihariye ku batutsi ,abahutu n’abatwa bo si abanyarwanda? Munyumve neza, sindwanyije FARG,AVEGA,ARG-MPORE n'andi mashyirahamwe yashinzwe gufasha abarokotse genocide bo mu bwoko bw'abatutsi, gusa ndarwanya igituma FPR-KAGAME ifata abantu bose nk'injiji, kandi ikima abahutu n'abatwa uburenganzira bwo kwibuka ababo FPR YAGITAGUYE HABA MU Rwanda no muri CONGO. Gahunda zifasha abatutsi zirimo zirabandanya, umuhutu ahonyorwa none FPR irazana gahunda zipfuye za ndi umunyarwanda ngo irusheho guhuma amaso umuhutu azarinde  apfa  atagira  n'urwara rwo kwishima!

Ndi umunyarwanda mu bayobozi  ni ubundi buryo bwo gutesha umutwe abahutu, kubumvisha ko babishaka batabishaka bagomba kwemera ko bagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994, ko ndetse n'abapfuye mbere yayo bayigizemo uruhare. Kagame Paul ari kubaka inzika y'akaramata, ari gushengura abo yarangije gukura umutima. Muri gahunda z'amajyambere FPR yazaniye abanyarwanda nk'uko ibiririmba  yagiye ikora uko ishoboye igashyira abantu bose ibona ko bashobora kuyijora muri situation ituma bagwa mu mutego w'icyaha, nta narimwe FPR YIGEZE ISHAKA KO ICYAHA CYAYO KIYIBARWAHO, ahubwo ishaka ko ibyaha  byayo haboneka n'abandi bantu babifiteho uruhare cyane abahutu ko rero ubwo nta ruvugiro bakagombye kugira. IGIHE CYOSE ABAMBARI BA FPR-KAGAME barangwa no  guhoza umuntu ku nkeke bamwumvisha ko ari umunyamakosa ku buryo ubu n'ubu, ariko ko Bo bashobora kubimuberamo ntagire icyo aba. Bizarangira ryari se?

Kubera iyi “ndi umunyarwanda”, abayobozi hafi ya bose basigaye bavuga bateshwaguza kubera kutamenya aho bahagara.

1.UMURAZA Landrada: ubwo yavugaga iby’urugerero yemejeko mu Rwanda hari ivangura cyane ku badafite imyumvire imwe na FPR.

http://fr.igihe.com/IMG/jpg/r12.jpg2.MUREKEZI Anastase: kuwa 25/11/2013 yatangaje ko mbere yari umututsi nyuma akihindura umuhutu. Yagize ati: “kera iwacu twahoze twitwa abatutsi, ariko byaje kugera igihe ba sogukuru bacu bahakwa n’abahutu, guhera ubwo twahise duhindura dutangira twitwa abahutu”. Uyu muyobozi se arashaka ko abantu bose bahinduka abatutsi?

3.MAKUZA Bernard: uyu rimwe ati “ntawe ugomba kubazwa ibyo se yakoze nk’uko ntawe ugomba kubazwa ibya sebukwe”, ubundi ati “ndasaba imbabazi z’ibyo data yakoze”. Arimo ariyambika uruhu rwa FPR YACIYE KIRAZIRA NONE ATANGIYE GUTARANGA SE (ise wubahwaga aho ageze hose kubera ibitekerezo bizima yagiraga: “à ce que Makuza vient de dire je n'ajoute rien”). Ibi Makuza Bernard akoze ntaho bitaniye n'ibyo FPR yakoze ubwo yasenyaga imva ya MBONYUMMUTWA Dominique. Aha rero singaya Kagame gusa ndagaya na Bernard utakemera gushishoza.

4.KABONEKA : kimwe n’abandi bari bari mu Bubiligi, bahinduye ndi umunyarwanda gahunda yo KWISHONGORA ku bahutu.

5.HABUMUREMYI Pierre Damien ati iyi mbehe ntacyo itwaye kuko yunga abanyarwanda.  Koko se abona byunga abanyarwanda? Niba ari gutya Minisitiri w’ntebe abona ubwiyunge, u Rwanda rwaba rugiye kurenga mtelemko noneho.

http://www.biztechafrica.com/media/images/stories/_thumbs/Francois_Kanimba_jpg_410x270_upscale_q85.jpg6.KANIMBA François wishinje ibyaha byo gusiga abana b'abatutsi kwa sebukwe bakicirwayo we agahungira mu nterahamwe ku Gikongoro kandi avuga ko zamuhigaga kuko ari umututsi !

N’abandi bakomeje kwishinja amafuti nk'ayo!

Kagame ashaka kwerekana ko abayobozi bose b'u Rwanda aho bava bakagera bakoze nka we ndetse ko n'abariho ubu ari ko bameze. FPR nireke ababyeyi b'abo iri gutesha umutwe baruhukire mu mahoro, ni ikine umupira n'abo iruzi, ireke ubukunguzi bwayo ishinyagurira abipfiriye.

UMWANZURO

Abayobozi bari kujya imbere y'abaturage, mu bigo by'amashuri, ndetse no mu mahanga mu byo bita za diaspora nyarwanda nibareke gukomeza kwiha urwamenyo. Ibibi FPR YAKOZE birahagije kandi bimaze kumenyekana hafi ku isi hose. Aba bayobozi bakwiye guha abaturage amahoro, kandi bakava inyuma ya Sekibi FPR mu maguru mashya.

Hakwiye byihutirwa kujyaho inama Rukokoma, abazayijyamo bakazasangwaho icyaha kirebana  n'ibi byago abanyarwanda turimo basabe imbabazi bazihabwe. Abayobozi  mu mashyaka yose babadukire icyarimwe bajye mu  baturage kubabwire ko buri wese  agomba kurekera mugenzi we uburenganzira bwe, ari na byo bishobora kuzazana ubwiyunge nyakuri.

Munyarwanda ukunda ukuri, ubutabera, amahoro n’ubwisanzure haguruka wamagane iyi NDI UMUNYARWANDA ya FPR-Kagame, kandi unamagane n’abayobozi bayigenda inyuma buhumyi kuko iyi gahunda igamije guhonyora abahutu n’amacuti yabo.

Harakabaho ukuri, ubutabera n'ubwisanzure mu banyarwanda.

http://u.jimdo.com/www52/o/s977597b4cc9c8534/img/i39be9aced1f440a7/1386429591/std/image.png

Marie MUKAMWIZA

Commissaire Affaire Sociale wa RDI Rwanda Rwiza

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Uvuze neza Mada!

Byihorere biriya bihutu byose byirirwa birevagura ni bya "Mpanirire"!Byose birabiterwa n'amaco b'ibida bya byabyo byabitanze imbere,n'ibyitwa ngo byarize byaraminuje bikitandukanya n'ubwenge,
bikibagirwa umurage w'abakurambere iyo batwihanangirizaga  baturarikira "kuba imfura n'inyangamugayo"!!!

Hari igihe(kandi kidatinze!) tuzajya tubisubiriramo ariya mateshwa yabyo byivugiye maze bibure aho birigitira!!!Ngo:"Uwiteye akazana ntamenya akazaza ejo!"

Ukomere kandi mukomereze aho!!Abiyumva mu bitekerezo byanyu turi benshi pe!

Nkoronko.

Répondre