RWANDA: FDLR IRANENGA UKWIGIZA NKANA KWA MME MUKANTABANA SERAPHINE !

Publié le par veritas

http://www.orinfor.gov.rw/images/content/Sera.pngMme ministre Mukantabana Séraphine ushinzwe impunzi n'ibiza,azi neza ko nta munyarwanda w'impunzi utifuza gutaha ngo abe mu Rwanda rwamubyaye.Ni byo Mme ministre yabaye impunzi arazizi kuko yabaye n'umwe mu baziyoboraga iyo yari muri Kongo Brazzaville.Yigeze ndetse gushaka gufatanya n'abandi guharanira ko impunzi zataha zemye  zigira ijambo mu gihugu cyazo,nyuma aza kunanirwa ahitamo gutahuka agakomera amashyi ingoma y'igitugu yahejeje impunzi ishyanga.Ni byo koko ubuze ay'i buryo akama ay'i bumoso!!

Ibyo yavuze kuri radio ijwi ry'amerika tariki ya 10 /3/2013 byateye kwibaza.
1.Yemeza ko abadatahuka ari uko ababo bari mu gihugu babatera ubwoba ngo nibataha bazafungwa kugira ngo bagumane imitungo yabo nta nkomyi.Aha umuntu yakwibaza niba ushobora gukangisha umuntu mukuru ikidateye ubwoba akabugira.Ahubwo bababwiza ukuri ku biba mu Rwanda nareke kubabeshyera ngo ni imitungo baba batsimbarayeho.Ikibazo ahubwo ni ubuyobozi bubi buryanisha abanyarwanda aho kuba umubyeyi wa bose;amahoro n'umutekano avuga iyo biba biriho mu Rwanda impunzi zatashye.Arashaka kumvikanisha ko washyira umwana imbere y'intare ukamubwira ngo ntizamurya.!

2.Arongera agahamya ko abahunga ubu babigira nkana kugira ngo bajye kwishakira akazi n'imibereho hanze! Arashyinyagura,akabeshya akanabeshyera abahunga.Nta wakwifuza kujya kuba ishyanga nta mpamvu.

Ahubwo yirengagiza nkana impamvu nyazo zituma impunzi zidatahuka:

-Kubura amahoro no kwishyira ukizana mu Rwanda utagombye gupfukamira Paul Kagame nkuko yabikoze .

-Politike ikenesha abaturage.

-Kwikubira umutungo w'igihugu kw'agatsiko kari ku butegetsi.

-Guhimbira abantu ibyaha no gutoteza uwo ari we wese uvuze ibitagenda.

-Kubeshya rubanda ngo nta moko ariho mu gihugu kugira ngo hatoneshwe bamwe abandi batsikamiwe.

-Itotezwa n'irigiswa ry'abanyamakuru barebera bakanavugira rubanda,n'ibindi...

Mme ministre aribuka Kagame ari i Murambi ku Gikongoro mu gihe cy'icyunamo aho yivugiye ubwe ko yababajwe n'uko imbaga y'abahutu yamucikiye muri Kongo adashoboye kubica.

Ni byo koko umwanya yarawubonye,na we ubwe yivugiye ko byamutunguye ariko amenye ko ntacyo azarusha abamubanjirije nka Bizimungu Pasteur,Sendashonga Seth,Kanyarengwe Alexis,Habyarimana Emmanuel,...

Mu gusoza ,inama twagira Mme ministre,ni ukubwira abamuhaye akazi ko icyatuma impunzi zitahuka ari uko bakwemera hakabaho ihuriro ridaheza ry'ibitekerezo byubaka ku kaga kagwiriye abanyarwanda(abahutu,abatutsi n'abatwa),ababigizemo uruhare bose bagashyikirizwa ubutabera maze amahoro akagaruka mu Rwanda no mu karere .

La Forge Fils Bazeye

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Iyo mbonye uriya Seraphina yarabaye ministri binyereka ko U RWANDA rwabuze abaruyobora koko.None se uriya mugore waharaniye ko ingabo zari zageze muri Congo zasubira muri RDC kurwanya
Kagame,yasobanuriye neza abanyarwanda icyatumye ataha?Ese ahubwo ashobora kugaruka hano kuvugana n'impunzi?Niba afite akanyabugabo azaze?None se amafaranga yahawe yo guha abagore b'abasirikare
yohereje muri Congo yarayabahaye?ISONI NSA...Genda RWANDA ugeze kure.

Pelage

Répondre
B

Uyu mugore uko yagiye kumwanya muti byagenze bite?

Aho Kagame aherukiye muri Congo Brazzaville, ashaka ko Sassou amuhuza na Kanambe akanamufasha gucura impunzi; Sassou yashatse uko yikuraho umusaraba wo kwemerera Kagame Siwemana gucura impunzi,
ahitamo gushakira umugorewe Séraphine akazi anariko nyine yikuyeho ikibazo. Ubundi byari byarateganyijwe ko Séraphine azaba uhagarariye u Rwanda muri Congo Brazza kugira ngo ahigishe abadashaka
gutaha no kubicisha, ariko aho Sassou akiniye Kagame umutwe, bwengebuke kagame ahita ahindura ikitaraganya aba amugize Ministre. Séraphine reka kugoreka indimi nangwa n'abandi bariyeho none wowe
ugiye ku ruhu inka yarariwe n'igisetsa ni uko uruhu rwayo rugiye kunyura mu mashini nureba nabi uzasyanywa n'uruhu. None igihe twararanaga ku mazi ya fleuve Congo, hari uwari waragukatse?

Répondre
J

Yewe ga La Forge Fils Bazeye, urabwira uyu Mukantabana se ngo bitange iki yaramaze gutamira ku ntongo FPR yamutamitse cyakora ntazi ko ari intongo ivuye ku muhigo w'intare...wa mugani wawe reka
tuzarebe icyo azarusha ba Kanyarengwe, Bizimungu yewe n'uwo asimbuye Gatsinzi Marcel. Ubu se Gen. Kayumba yagiye gushaka imibereho muri South Africa, na Karegeya se? ba Kajeguhakwa na ba Rujugiro
tuvuge ko byabayobeye mu Rwanda n'uko bagasuhuka!!!???Mbega mbega, uziko burya koko FPR igucurika maze ugahinduka injiji yize!!!!noneho ndabyemeye. Yewe Mukantabana we humura nturi uwa mbere
nturi n'uwa numa ucuritswe na FPR n'abagabo bafite za PHD irabacurika bagahinduka injiji zize bwacya ikabahindura ibigarasha, amazirantoki n'indi myanda ntazi. Nawenibyo bigutegereje. Kabeho.

Répondre