Rwanda: FCLR-Ubumwe iramagana igikorwa cyo gutera abaturage ibisasu bya grenage

Publié le par veritas

http://idata.over-blog.com/3/14/61/72/grenade--arme-.jpgITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 002/14/CR/FCLR-UBUMWE

Rishingiye ku gikorwa kigayitse cyo gutera grenade cyabereye mu karere ka Musanze kuwa mbere tariki ya 27 Mutarama 2014, ihuriro FCLR – UBUMWE ritangarije abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, ibi bikurikira :

-Mbere na mbere, Ihuriro ririhanganisha abakomeretse hamwe n’imiryango yabo kubera iyi grenade yatewe mu karere ka Musanze;

-Ihuriro rirasaba Leta guhagurukira kurinda umutekano w’abaturage cyane ko ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba bimaze iminsi byibasiye inzirakarengane. Kuva cyane cyane aho amashyaka atavuga rumwe na Leta atangiye gukora ku mugaragaro muri 2010, ibikorwa by’urugomo byo gutera amagrenade mu baturage Leta yakomeje kubyitirira abatavuga rumwe nayo, cyane cyane ishyira imbere FDLR ngo n’abakorana nayo. Nyamara, kugeza uyu munsi, abafashwe bakekwaho ibyo bikorwa by’iterabwoba ntibigeze bashyikirizwa ubucamanza ngo hagaragare koko ubihishe inyuma. Uwariwe wese rero, yakwibaza ikibura;

-Kuba iyi grenade itewe nyumwa y’aho Ihuriro FCLR – UBUMWE ritangarije ku mugaragaro gufatanya n’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’Inkotanyi kandi amwe muri yo akaba yaratangaje ko ashyigikiye Ihuriro FCLR – UBUMWE ndetse n’imishyikirano n’andi mashyaka ikaba irimo gukorwa, kuba kandi iki gikorwa cy’iterabwoba kije nyuma y’aho kuwa 12/01/2014 Prezida Kagame ategetse inzego z’umutekano guhiga abatavuga rumwe nawe, Ihuriro FCLR – UBUMWE ntirishidikanya ko iki gikorwa kiri muri urwo rwego rwo gukomeza gutera ubwoba abanyarwanda;

-Ihuriro FCLR – UBUMWE ritewe impungenge no kubona inkozi z’ikibi zikomeza gukina ku buzima bw’abavandimwe bacu. Kuba ubutegetsi budafata ingamba zihamye zo kurinda abaturage, n’ikigaragaza neza ko butitaye ku mibereho yabo;

-Ihuriro FCLR – UBUMWE rirasaba ryivuye inyuma abanyarwanda gukomeza kugira umutima ukunda, maze twese hamwe tugahagurukira gufatanya mu nzira y’amahoro, tukagaragaza aba bicanyi bashaka kutumaraho. Niba ubutegetsi butagishoboye kuturindira umutekano, ni ngombwa ko dugahaguruka tukirengera, n’aho ubundi tuzashira umwe, umwe;

-Ihuriro FCLR – UBUMWE ryunze ijwi ryaryo ku y’abandi mu gusaba amahanga ko yahagurukira kumvisha Leta ya FPR Inkotanyi ko nta yindi nzira ishobora gukemura ibibazo by’abanyarwanda atari ibiganiro bya vuba na bwangu. Iterabwoba rigira aho rihagararira.

Bikorerwe i Walikale, kuwa 28 Mutarama 2014.

Generali Majoro BYIRINGIRO Victor,

Perezida w’Ihuriro FCLR – UBUMWE.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F

IHURIRO RIGAMIJE KUBOHOZA U RWANDA N'ABANYARWANDA FCLR - UBUMWE.

Walikale-RDC - Phone : +243.990300677

Walikale kuwa 29/01/2014

Nyakubahwa umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza.

Impamvu: Inama y’amashyaka iteganijwe

i Bruseli kuwa 01 – 02/02/2014

Nyakubahwa muyobozi,

Mbanje kugusuhuza.

Ibaruwa mwandikiye ubuyobozi bw’ishyaka FDLR n’ubw’ishyaka PS Imberakuri mubagezaho ubu butumire bwabagezeho. Nk’uko mubizi, aya mashyaka ahuriye mu Ihuriro FCLR – UBUMWE ndetse n’ishyaka RDI
muhagarariye rikaba ryaremeye ko tugirana imikoranire ku ngingo mwashyize ahagaragara mu itangazo ryanyu ryo kuwa 14/01/2014.

Ni muri urwo rwego,Ihuriro FCLR – UBUMWE risanze rigomba kubagezaho ibi bikurikira :

1. Amashyaka agize Ihuriro FCLR – UBUMWE yakiriye neza ubu butumire bwanyu ;

2. Ihuriro FCLR – UBUMWE risanga ubu butumire bwihuse ku buryo tutabonye umwanya uhagije wo gutegura iyi nama kuko twagombye kubatuzi ibizigirwamo,gutegura ingendo neza cyane ko bisaba
n’ibyangombwa by’inzira namwe ubwanyu muzi ko bigoye.Nk’umufatanyabikorwa w’ihuriro twakagombye kurebera hamwe uko iyi nama izagenda ndetse nibyo izabigambiriye. Muzi neza ko muri gahunda z’
Ihuriro FCLR – UBUMWE, harimo no kwegera andi mashyaka tukayasobanurira gahunda yacu, nk’uko byagenze ku ishyaka ryanyu kugirango turebe aho twahuriza ingufu.

3. Ihuriro FCLR – UBUMWE ntirizashobora kohereza intumwa zaryo muri iriya nama. Ubwo nibishoboka, twazarebera hamwe mu minsi iri imbere igihe indi nama nk’iyi yabera kugirango Ihuriro FCLR –
UBUMWE rishobore kuyitegura no kuyitabira.

Nyakubahwa muyobozi tubashimiye uko mwakira iki gisubizo cy’ Ihuriro FCLR –UBUMWE.

Gen Major BYIRINGIRO Victor

Perezida w’ Ihuriro FCLR – UBUMWE

Répondre