RWANDA: DUKOMEZE UMUREGO WO KUBOHORA ABANYARWANDA
INKINGI
Forces Démocratiques Unifiées
United Democratic Forces
SUPPORT COMMITTEE - COMITE DE SOUTIEN
CONTACT: 00 33 6 76 75 84 34
DUKOMEZE UMUREGO NTIDUCIKE INTEGE
Barwanashyaka dusangiye urugamba,
Banyarwanda, Banyarwandakazi,
Ejo kuwa kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2010, urukiko rwa Gasabo rwemeje ko umuyobozi w'ishyaka ryacu FDU-INKINGI, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza agumishwa mu ibohero. Ni inkuru mbi kuri we, ku muryango we, ku basangirangendo be ndetse no ku bakunzi b’amahoro na demokarasi bose. Byagaragaye bihagije ko ubucamanza mu Rwanda nta bwigenge bufite, ko buli mu kwaha k’ubutegetsi.
Nk'uko tutahwemye kubivuga, ibirego ubutegetsi bwa Kagame bumushinja ni ibihimbano, bigamije gusa kwikiza umuntu utavuga rumwe na bwo, cyane ko bazi ko hari Abanyarwanda benshi b’inyabutatu bafitiye icyizere umuyobozi wa FDU-Inkingi. Biragaragara ko urubanza turimo ali urwa politiki, ni politiki kandi izarukiza.
Ntidushidikanya ko ubutwari budasanzwe yatugaragarije kugeza magingo aya bukiri bwose, akazivana muri ibi bigeragezo. Ku birebana n'ubucamanza, icyemezo cyo kumugumisha mu buroko cyahise kijuririrwa. Ku birebana na politiki, kuva umuyobozi wa FDU-Inkingi yafatwa, turabasaba ko mukomeza umurego ntimukure mu ruge. Dukomeze duharanire mu mahoro demokarasi, ubwisanzure n’ubwiyunge buzira ivangura iryo aliryo ryose. Kwereka Madamu Victoire Ingabire ko intego aharanira, akaba ari na zo azira, tuzikomeyeho kandi tuzishyigikiye turi benshi, ni yo nkunga y'ikirenga dushobora kumutera mu gihe nk’iki.
Urugamba rwa demokarasi twashoje rurakomeye ariko ntitugomba gutezuka. Ati : « Mwigira ubwoba ». Igitambo Victoire Ingabire Umuhoza yitanzeho, kugeza aho avukijwe uburenganzira bwe agashyirwa ku ngoyi, nikibe ikibatsi yafatishije kizadufasha kurandurana n’imizi ingoyi y’akarengane, ubujiji n’ubukene.
Twese hamwe tuzatsinda.
Buruseli, ku wa 27 Ukwakira 2010.
Eugène Ndahayo
Perezida wa Komite Nshyigikirabikorwa bya FDU-INKINGI