Rwanda:Amahoteli afite ibyumba biberamo amanama mu Bwongereza akomeje guha akato Perezida Kagame na ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza
Amakuru agera ku Umuvugizi, aturuka mu bakozi ba ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, yemeza ko ambasade yabo ikomeje kugira ikibazo gikomeye nyuma y’aho ba nyiri amahoteri afite ibyumba byagenewe gukoreramo amanama bari bemereye ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ko bazabyakiriramo perezida Kagame n’abambari be igihe azaba ageze mu Bwongereza mu gikorwa yise “Rwanda Day”, nyamara bakomeje kwisubiraho no guha akato iyo ambasade nyuma yo kumenya ko iyo mihango izaba igamije gucyeza umuperezida nka Kagame ufite amaraso mu biganza, bityo akaba ari yo mpamvu nyirizina bakomeje kumuha akato no kwanga ko we n’abamuherekeje bazateranira mu mahoteri yabo.
Amwe muri ayo mahoteri Umuvugizi twashoboye kumenya ko amaze gufata icyemezo cyo guha perezida Kagame n’abambari be akato, ni iyitwa «Business Design Center», ibarizwa mu mugi rwagati wa London, hakaba hari n’iyindi yitwa «Angel London» na yo imaze guha akato ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza. Indi hoteli imaze guha akato Kagame n’abambari be ni iyitwa «02 Arena», na yo ibarizwa mu mugi wa London .
Tukaba tumaze no ukumenyako abantu benshi bagizwe n’abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo, bazaba babucyereye kugirango bamagane ubwicanyi perezida Kagame akomeje gukorera imbaga y’abasiviri b’abanyekongo, yihishe inyuma y’umutwe yashinze w’inyeshyamba za M23, n’ibindi bikorwa by’igitugu akomeje gukorera abanyarwanda imbere mu gihugu, ibikorwa byiganjemo ubwicanyi, ishimutwa ry’abaturage baburirwa irengero, ifungwa ridasobanutse no gusahura umutungo w'igihugu nkaho kitagira ba nyira cyo.
Gasasira, Sweden.