Rwanda: Amabanga y'intagondwa z'abatutsi ba FPR bateguye "NDI UMUNYARWANDA", ubu ni kiciro cya mbere kirimo gikorwa !

Publié le par veritas

http://fredmuvunyi.files.wordpress.com/2013/01/tim-45.jpgNyuma y’aho Paul Kagame afashe gahunda yo gutegeka abanyamuryango ba FPR inkotanyi gushyigikira igitekerezo cye cyo guhindura ingingo y’itegeko nshinga igomba kwemeza ko agomba kuzapfira kubutegetsi ; bamwe mu batutsi bashishoza barwanyije icyo cyemezo ! Umwe mu batutsi batashyigikiye icyo cyemezo Tharcisse Karugarama yahise anyagwa umwanya yari afite muri leta y’abicanyi ;guhera ubwo Kagame Paul yahise ashyiraho itsinda ry’abatutsi b’intagorwa riyobowe na Tito Rutaremara ngo bashakishe ingamba zikaze zigomba gushimangira kurushaho ubutegetsi bwa Kagame n’ubw’agatsiko k’abatutsi b’intagondwa. Ingamba iryo tsinda ry’intagondwa zafashe ni izo gushyiraho gahunda ya « NDI UMUNYARWANDA » igomba gukorwa mu byiciro 3 !

Intego nyamukuru ya Gahunda ya « NDI UMUNYARWANDA » ni ugushimangira ko abahutu n’abatutsi batandukanye, bakaba nta gahunda ni mwe bashobora gufatanya mu ngamba zo kuyobora igihugu ; kugira ngo ibyo bikunde, ni uko abahutu bagomba gusubirana umwanya wabo w’ubunyarwanda bari bafite mbere y’umwaka w’1900 ubwo abazungu bageraga mu Rwanda (Ubucakara) ;ubwo abatutsi nabo bagahabwa umwanya wabo bari bafite icyo gihe ; iyo gahunda nimara gufata neza abatutsi bashaka kwiyegereza abahutu mu rwego rwo kurwanya ubutegetsi bwa Kagame bazaba baburijwemo, abahutu nabo nta mbaraga bazabona zo kurwanya iyo ngoma ya FPR,baba bari mu gihugu cyangwa bari hanze yacyo ! Abacurabwenge ba FPR babiteguye neza cyane , kuburyo byose bizagera mu mwaka w’2017, umuhutu yarasubiye mu mwanya we, umututsi nawe aramya Kagame !

Amakuru veritasinfo ikesha bamwe mu banyamuryango ba FPR bakaba bazi neza gahunda y’abacurabwenge ba FPR na Paul Kagame, aremeza ko gahunda ya « NDI UMUNYARWANDA » ari ndende cyane ; ikaba yaratekerejwe ubwo amahanga yari amaze gufata ibyemezo byo guhagarika inkunga ku Rwanda.Paul Kagame yabonye abahutu n’abatutsi imbere mu gihugu batamukunze, asanga ayo moko yombi nafatanya ake kazaba gashobotse, asanga kandi adashobora kubaho adafite ubutegetsi bwose, atanga umukoro wo kuzabugumana ubuziraherezo n’ubwo amahanga yamufatira ibyemezo bikaze gute !

Intagondwa zateguye gahunda yo gushimangira ubutegetsi bwa Paul Kagame zarebye kure zisanga zigomba gufata ingamba zikaze zizatuma agatsiko k’abatutsi b’intagondwa kagumana ubutegetsi ubuziraherezo aho kureba Kagame gusa; mu gihe bigaga ingamba za fatwa , gahunda ya « NDI UMUNYARWANDA » yashatse guhabwa izina rya gahunda yo « KWIGIRA » ariko basanga iryo jambo ntacyo rivuze ! Izina rya gahunda ya «  NDI UMUNYARWANDA » niryo ryatoranyijwe kuko rifite icyo rivuze. Abo bacurabwenge , bemeza ko mubyukuri iyo bavuze UMUNYARWANDA baba bavuze UMUTUTSI, kuribo umuhutu cyangwa umutwa wo muri iki gihe si umunyarwanda kuko atari mu mwanya we mu muryango nyarwanda nk’uko byari bimeze mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda !

Aka gatsiko k’intagondwa z’abatutsi ntabwo kiyumvisha uburyo umuhutu avuga ko ari umukire kurusha umututsi, kuba hari abahutu bavuga ko bakize ,ndetse bakaba bagera n’aho bakoresha abatutsi ni amakosa akomeye cyane agomba gukosorwa na gahunda ya « NDI UMUNYARWANDA », kuba hari abatutsi bumva bashobora kwiyegereza abahutu mu gushaka uburyo bayoborana igihugu, ni amakosa akomeye cyane Kagame Paul na FPR bagomba gukosora byanze bikunze ! Gahunda ya « NDI UMUNYARWANDA » ikaba izagira ingaruko zikomeye kubahutu bari imbere mu gihugu ndetse no kubahutu bahunze u Rwanda aho baba bari hose ku isi !

Gahunda ya « NDI UMUNYARWANDA » ifite inzira 3 zigomba gukurikizwa kugira ngo igere kumusozo wabo wa nyuma. Izo nzira ni izi :

1.Abahutu bagombwa kwishinja kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi :

http://2.bp.blogspot.com/_wqEvmhgRk18/TKX7zoEoCJI/AAAAAAAAAJA/3txgS0rraJA/s1600/Makuza+Bernars.JPGIyi gahunda niyo ubu igezweho kandi igomba gushyirwamo ingufu nyinshi ! Buri muhutu wese kuva hejuru kugera hasi agomba kwatura akavuga , agashakisha mu mutwe we icyaha yishinja cyangwa ashinja ubwoko bwe bw’abahutu mu kuba bwarishe abatutsi. Abahutu bajijutse cyangwa bafite umutungo uko waba ungana kose bagomba gutegekwa kuvuga ku ngufu muri iyi gahunda ya « NDI UMUNYARWANDA » maze bakishinja kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi ! Muri iyi gahunda ya « NDI UMUNYARWANDA » nta muhutu bazabwira ko imbabazi asabye azihawe kuko igihe kitaragera ! Iki kiciro cya mbere cya gahunda ya « NDI UMUNYARWANDA » kigereranywa n’igihe bitaga « GUKUSANYA AMAKURU » mbere y’uko inkiko kirimbuzi za GACACA zitangira.

2. Gahunda yo gufatira imitungo y’imiryango y’abahutu bagize uruhare muri jenoside :

Ikiciro kizakurikiraho cya « NDI UMUNYARWANDA »muri kubona ubu ni uko abantu bose bavuze ko bo ubwabo cyangwa imiryango yabo bagize uruhare muri jenoside bazahabwa imbabazi nyuma y’uko bazaba bamaze gutanga ICYIRU ku batutsi bahohotewe n’abahutu ! Kugira ngo umuryango cyangwa umuhutu ku giti cye yitwe UMUNYARWANDA ni uko azaba yaratanze ICYIRU, nta muhutu n’umwe uri imbere mu gihugu ushobora kwanga gutanga icyiru kugira ngo amoko ashobore gusabana (ni ko bazaba babyita) kandi nawe ahabwe imbabazi zo kubona izina ry’UBUNYARWANDA ; abaturage b’abahutu bazaha abatutsi ibyo batunze byose, abahutu bize kandi bafite akazi bazatanga imishahara bahembwa ! Kugira ngo abahutu bashobore kubaho kuko bazaba bamaze gutanga ibyabo , bazasubira inyuma bajye gusaba abatutsi ikibatunga ! Umuhutu udafite ikintu na gito atanga (abo bise abahanya) bazategekwa kujya bakorera abatutsi ntagihembo !

Abahutu bahunze bari mu bihugu binyuranye, bizaba ngombwa ko bazajya bashakisha igitunga abahutu bene wabo bari mu Rwanda bazaba bicwa n’inzara, igeragezwa ryo kubona ko abahutu bahunze igihugu bagomba kugira icyo bazajya bagenera bene wabo bari mu bucakara mu Rwanda ryakozwe guhera umwaka ushize w’amashuri ubwo abana b’abahutu bose bimwe buruse mu mashuri ! Iki cyiciro kizatuma abahutu bari hanze barushaho kurebana ay’ingwe n’abatutsi bari hanze kuko abo batutsi bari hanze ntacyo bazaba basabwa n’imiryango yabo cyangwa bene wabo bari mu gihugu kuko bazaba barahawe imitungo y’abahutu !

Iki kiciro nicyo kizashobora gucecekesha abatutsi bose ndetse n’umuryango wa IBUKA ujya utera hejuru usaba indishyi ! Buri mututsi wese azabona ko yahawe agaciro na leta ya FPR na Paul Kagame kuburyo umututsi utamwemera azafatwa nk’igicibwa na bene wabo ! Abatutsi bazasabwa kujya baha ifunguro abahutu baje kubakorera kugeza igihe abo bahutu bazumva ko ubuzima bwabo babukesha abatutsi !

3.Gahunda yo kugereka ubwicanyi bw’abatutsi ku bahutu :

http://fredmuvunyi.files.wordpress.com/2013/03/rwarakabije.gifIki kiciro cya gatatu cya « NDI UMUNYARWANDA » nicyo rurangiza, kizaba gifite imiterere imeze nk’iy’ikiciro cya mbere ubu kirimo gikorwa. Abahutu bavuze muruhame uruhare rwabo cyangwa rw’imiryango yabo muri jenoside y’abatutsi mu cyiciro cya mbere cya "NDI UMUNYARWANDA",bazahatirwa kujya mu biterane by’abantu benshi maze bature bavuge ko «aribo bafungishije abahutu bagenzi babo muri za Gacaca kandi baba beshyera nabyo babisabire imbabazi » icyo gihe umuhutu uzatanga ubwo buhamya azaba ababariwe ibyaha byose burundu abone kwegukana izina ryuzuye ry’UBUNYARWANDA! Abahutu b’abasilikare , bazavugira mu ruhame ko aribo bishe abahutu bagenzi babo mu mashyamba yo muri Kongo, bityo umututsi abe ahanaguweho icyaha cy’ubwicanyi avugwaho ubuziraherezo , muri icyo gihe nibwo muzumva ba NINJA na RWARAKABIJE basaba imbabazi z’ubwicanyi bakoreye abahutu!

Iyi gahunda ya « NDI UMUNYARWANDA » izasiga umuhutu yongeye kuba umucakara nk’uko byari bimeze mu gihe cya Kigeli IV Rwabugili bityo abahutu bazabe aribwo babaye abanyarwanda ! Ni ubwo bivugwa ko abahutu batangiye guhunga gahunda ya ndi umunyarwanda, nibihangane kuko gahunda ni ndende, gusa umuntu akaba yakwibaza niba koko iyi gahunda izashobora kugenda uko bayiteguye ,bitewe ni uko hashobora kuboneka abatutsi bagira impuhwe kandi batari mu murongo w’intagorwa za Kagame bakayiburizamo, naho ibyo bitabaye umuhutu yaba asubiye kuke !

Baca umugani mu kinyarwanda ngo « Isazi yimije urutare ,maze iravuga iti ibi bizafata ahamana » ! Niyi gahunda ya NDI UMUNYARWANDA urabona ari kirimbuzi kuburyo izafata ahamana ! Tubitege amaso !

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
mwebue mwarasanze ndi umunyarwanda nigahuda yogufasha abatishoboye mwebue mwasinzwe namateka ibyo byararagiye namuhutu na mututsi twese turi abanyarwanda dufatanye gutera imbere abo bavuga baba bahebwe kuzagutera umutekano mucye mugihugu
Répondre
J
Sha I mana igufashe kubera urazi gusigura vyose kweri none ndabaze sha wewe ubona abatutsi badafashije abahutu kuva muri uwo mugambi mubi Abahutu badashobora kwishira hamwe iyo bava hose hama, bakishira hamwe bakagwa ako katsiko kintangondwa ? Mugihe nyene boba babuze abatutsi babafasha ? Ubona atanguvu bafise bonyene zo kwigwanira,? Sawa murakoze kandi mubandanye ubwo bwnge bwanyu nimana ibafashe ubandanye utugezako ibigombegwa sawa.
Répondre
W

BMW ati"Ali we, niwowe ukwiriye ndi umunyarwanda naho abandi bararengana"Njye mbona ari abanyarwanda muri rusange, Ali nabarutuye bose barengana nta numwe rudore ayikwiriye kuko isa n'ikirunga
kirindiye kuruka cgse ikibombe amahanga kigira kirandure bose na kimenyi arimo niba atitaje kare.Inyito abacurabwenge nayo siyo, ahubwo n'abarozi,abatampuhwe, abacurabibi,abanzibibyiza twari
tumaze kwigezaho.ubutegetsi buraryoha ariko, kadafi,mobutu,havyara n'abandi  nka fidel castro bibukwa bate? kagame we!

Répondre
B
ALI WE, NIWOWE UKWIYE NDI UMUNYARWANDA NAHO ABANDI BARARENGANA
Répondre
P

Wari wadukoreye inyandiko nziza kandi irimo informations zikomeye kandi ibirimo nibyo..Gusa iriya conclusion rwose ni iyo kwibazaho; uravuga ngo:"GUSA UMUNTU AKABA YAKWIBAZA NIBA KOKO IYI GAHUNDA
IZASHOBORA KUGENDA UO BAYITEGUYE, BITEWE NUKO HASHOBORA KUBONEKA ABATUTSI BAGIRA IMPUHWE KANDI BATARI MU MURONGO W'INTAGONDWA ZA KAGAME BAKAYIBURIZAMO, NAHO IBYO BITABAYE  UMUHUTU YABA
ASUBIYE KUKE

Niko se Veritas we? Koko salut uyitegereje ku batutsi...TURASHIZE.

Répondre
Y

Yewega,

Ntago FPR ikina giswa gutyo kabisa.

Répondre