RWANDA: Akayabo k’amafaranga aturuka mu misoro y’abaturage hamwe n’imfashanyo mu gushorwa mu kwakira Kagame mu Bubiligi
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka muri z’ambasaderi zikorera hirya no hino mu Burayi yemeza ko ba ambasaderi ba Kagame bategetswe gutanga akayabo katagira ingano, kazava muri Budget y’igihugu, kugirango gakoreshwe mu kwakira Perezida Kagame mu Bubiligi ku itariki ya 04/12/2010 saa saba( 13:00) z’amanywa.
Nk’uko tubicyesha bamwe mu bakozi ba Perezida Kagame bakaba n’abasomyi b’Umuvugizi bemeza ko kugeza ubu hari amafaranga atagira ingano azasohoka aturutse mu isanduka ya za ambasade z’u Rwanda zikorera hirya no hino mu Burayi, ayo mafaranga akazakoreshwa mu gufasha abanyarwanda bari hirya no hino kujya kumwakira.
Benshi mu banyarwanda bazajyayo, bazagenerwa amafaranga ya ticket, abandi bagenerwe aho bazarara hirya no hino mu Bubiligi, k’uburyo abanyarwanda bose babishaka bagomba kuba bamaze kwiyandikisha hirya no hino kuri z’ambasade zo mu bihugu batuyemo, bitarenze kuri 30/12/2010 kugira ngo za ambasade zibone kubashakira ticket n’ibindi bizacyenerwa muri icyo gikorwa cyo kwakira umukuru w’igihugu.
Nyuma yaho Leta ya Kagame iboneye ko hazabaho imyigaragambyo mu gihugu cy’ Ububiligi ikozwe n’abatavuga rumwe na Leta ya Kagame, abenshi basaba ko abanyapolitiki bafungiwe mu Rwanda bafungurwa , byatumye nabo basaba abanyarwanda bari hirya no hino bakorana na Kagame kuzajya muri icyo gihugu cy’Ububiligi, kujya guhangana nabo bazigaragambya bavuga ko nabo bashyigikiye Kagame mu bikorwa bye akomeje gukorera abanyarwanda na bagenzi be, harimo n’ubwicanyi.
Benshi mu bazitabira imyigaragabyo ni abigize impunzi mu bihugu by’Uburayi.
Amakuru atugeraho yemeza ko benshi mu bazajya mu myigaragambyo yo kwakira Kagame kandi bakazanabifashwamo na za ambasade z’u Rwanda, ari abantu bigize impunzi, kandi bavuga ko bahunze Kagame, ariko nyuma bagahindukira bagakorera ubutegetsi bwe, kurusha abakozi ba za ambasade babihemberwa, banyuze mu muryango bise Diaspora y’abanyarwanda.
Abenshi muri abo bakaba baranahawe ubuhungiro, bavuga ko bahunze igitugu cya Kagame, abandi ni abakozi bo muri zambasade bigize impunzi z’abarundi n’abanyekongo kandi ari abanyarwanda, bakaba aribo bakoreshwa na za ambasade z’u Rwanda muri ibyo bihugu bahungiyemo, mu bikorwa bibi bitadukanye.
Impunzi z’abanyarwanda zitagira ingano zahawe amafaranga na za ambasade zavuyemo, zivuga ko ziturutse mu bihugu byaza Suwede, Noruveje, Danemariki, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubuholandi, Ubudage hamwe na Finilande, bakaba bagomba kujya guhagararana na Perezida Kagame, kugira ngo bazamukure mw’ isoni mu gihe azaba yamaganwa n’abanyarwanda bazaba bari mu myigaragambyo. Abo bandi nabo bazamushyigikira mu gitugu cye akomeje gukoresha yica bene wabo. Ibi bakaba babikoresha abantu benshi batihanganira inzara, bemera kugurisha ubunyangamugayo bwabo bakemera ndetse no gukoreshwa mu bikorwa byo kugambanira bagenzi babo banze kwitabira ibyo bikorwa.
Mu biganiro Kagame azagirira muri cyo gihugu harimo n’umwiherero hamwe n’abanyarwanda bo muri Diaspora, azaboneraho umwanya wo kwisobanura ku bimuvugwaho birimo raporo ya Loni, ifungwa rya madame Ingabire, gusebya ba Gen Kayumba na bagenzi be, hamwe no kwisobanura ku bwicanyi yagiye akorera abanyarwanda muri iyi minsi, bashinjwa gukorana n’abanditsi ba “Rwanda Briefing” , hamwe na bamwe mu bagize imiryango yabo.
Ikindi nuko abapolisi bo mu Bubiligi nabo bamaze kwitegura urwo ruzinduko rwa Kagame ruzababera akazi gakomeye, dore ko hari abantu benshi kugeza ubu nabo barimo kwitegura kumwishyuza impfu z’abantu babo binyuze mu myigaragambyo, harimo abanyekongo hamwe n’ abarundi kugeza ubu batarabona ubutabera k’urupfu rwa Perezida wabo wapfanye na Perezida Habyarimana mu ndege. Aba hamwe n’abanyarwanda batemera igitugu cya Kagame bakazahangana n’ikindi gice twavuze haruguru nacyo cyizaba cyaguririwe na Leta ya Kagame, kugira ngo kimushyigikire ko ari umuperezida mwiza, utica abaturage be ahubwo ko ababivuga bamwanga gusa.
Amakuru atugeraho akaba yemeza ko bamaneko be bakorera za ambasade mu bihugu by’ Uburayi, abo mu gihugu hamwe n’abandi bigize impunzi baba mu bihugu byo mu burayi, bakaba baramaze kugera hirya no hino mu Bubiligi bategura uruzinduko rwe,tukaba tuzakomeza kubagezaho iby’uru ruzinduko rwe mu minsi itaha.
Gasasira