Rwanda : « Aho mfungiye bambwiye ko nzaraswa, si ngombwa kuburana » (Lt Mutabazi)

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH399/trial1_28_jan-57c71.jpg[ndlr :Ibyo Lt Mutabazi avuga nibyo, nta bucamanza buri mu Rwanda, abo ubutegetsi bwapangiye ibyaha niyo bageze imbere y’ikitwa ubutabera ntibarenganurwa ! Iyi mikorere ingoma ya Kagame yayikopeye kubutegetsi bw’umunyagitugu wayoboye igihugu cya URSS witwa Staline ! Abantu benshi bari biteze ko Lt Mutabazi yemera ibyaha byose yahimbiwe nyuma yo gukorerwa iyica rubozo nkuko bikorerwa abanyarwanda bose akaba ari nayo mpamvu bashatse ko urubanza rwe rubera ku karubanda ariko Lt Mutabazi yapfuye kigabo yanga kwemera amafuti ! Buriya agiye kongera kwicwa urubozo bamubeshya ko nabyemera bazamwica neza ! Iyi mikorere y’ingirwa bucamanza bw’u Rwanda na Maina Kiai intumwa idasanzwe ya komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yarayiboneye mu Rwanda aho yagize ati : « N’umuntu ushatse kugaragaza ko hari ibyo atemera, kabone n’ubwo yaba afite ibihamya bigaragaza impamvu atabyemera, Leta imugerekaho icyaha cy’iterabwoba, gupfobya cyangwa guhakana Jenoside agafatwa agafungwa. Kuba nta muntu wari wagerekwaho ibyaha ngo arekurwe n’ubutabera, bigaragaza ko nabwo bugendera mucyerekezo guverinoma ishaka »]

Nyuma yo kumara hafi ukwezi urubanza rwa Lt. Joel Mutabazi na bagenzi be 15 baregwa ibyaha byo kugambanira igihugu ruburanishirizwa mu muhezo, kuri uyu wa 28 Mutarama rwagarutse mu ruhamwe ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kanombe, hagaragaramo impaka zikomeye.

Abaregwa babanje gusomerwa ibyaha bashinjwa, nyuma urukiko rubwira abashinjwa ko rwakiriye indi dosiye kuwa 14 Mutarama 2014 ruyishyikirijwe n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare, irega Kayumba Nyamwasa n’abandi 4 batari mu Rwanda, isaba ko ihuzwa n’urubanza rwa Lt Mutabazi na bagenzi be.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwazanye iyo dosiye kuko ngo ibyo Kayumba Nyamwasa, Theogene Rudasingwa n’abandi 3 bose baregwa ibyaha bimwe n’aba bantu 16, birimo kugambanira igihugu, kucyangisha amahanga n’ibindi.

Ibi byatewe utwatsi n’uruhande ruburanira Lt.Mutabazi na bagenzi be 15, kuko bo bavuze ko gushyira hamwe izi manza mu gihe aba bagabo bandi batari mu gihugu, bishobora kubangamira urubanza rw’abo bunganira, kuko ngo babona byatwara igihe kinini, mu gihe abo bunganira bakeneye ubutabera bwihuta.

http://www.thetimes.co.uk/tto/multimedia/archive/00443/135030652__443833c.jpgKu ruhande rw’abacamanza nabo bemeje ko kuba Kayumba na bagenzi be batari mu gihugu, byatwara igihe kugira ngo higwe ibyo baregwa, bemeza ko izi manza zitandukanyijwe.

Uru rubanza rwa Lt. Mutabazi na bagenzi 15 rwamaze amasaha arenga 8. Bamwe bemeraga ibyo bashinjwa, ariko Mutabazi we byose yabihakanye uko byakabaye nyamara mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare rwa Nyamirambo, yemeye ibyaha aregwa. Yavuze ko ibyaha aregwa ntacyo yabisobanuraho ngo Imana yonyine niyo izi ibye.

Lt.Mutabazi yavuze ko yafashwe mu buryo butemewe n’amategeko, ngo yakorewe ihohoterwa n’iyicarubozo, akanavuga ko n’ubu afunzwe nabi.

Ariko urukiko rwabwiye Lt. Mutabazi ko afunzwe mu buryo bukurikije amategeko ndetse ko ibyo gufungwa no gufungura byarangije igihe mu rukiko rusanzwe rwa gisirikare ruherereye i Nyamirambo, ubu ngo kuba afite urupapuro rw’umucamanza ruvuga ko afunze, ibi byonyine bishimangira ko afunzwe byemewe.

Lt.Mutabazi mu magambo akarishye yagize ati “Aho mfungiye bambwiye ko nzaraswa, mbaye nishinganishije, ubu sintinya gupfa, muri make singomba kuburana, ibyanjye bizwi n’Imana yonyine ni nayo izaca uru rubanza, mugende mukore ibyo mushatse.”

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buhagarari we na Maj.Sumanyi, bwahise bubwira urukiko ko ibyo Lt. Mutabazi avuga ko azaraswa atari byo, kuko ngo Leta y’u Rwanda itarasa abantu bari muri gereza.

Ibi byatumye uruhande rw’abacamanaza babaza Me Antoinette wunganira Mutabazi icyo abivugaho, nawe yahise avuga ko niba uwo yunganira ngo adashaka kuvuga, nawe ngo ntacyo yarenzaho.

Ikibazo cy’abahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda cyateje impaka

Muri aba bantu uko ari 16 harimo abahoze ari abanyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bose hamwe ni 8. Ikibazo cy’ingutu cyaje kugaragazwa ni uko aba banyeshuri ari abasivili, kandi bakaba baburanishirizwa mu rukiko rwa Gisirikare.

Abunganira aba banyeshuri 8 bahamya ko uruhande rw’Ubushinjacyaha rutagaragaza ibyaha aba banyeshuri bahuriraho n’abasirikare bari mu rubanza barimo Lt.Mutabazi. Ibyo bikaba aribyo byatumye basaba ko bo bagomba gushyirwa mu nkiko za gisivile.

Nyuma yo kugaragaza iki kibazo, abacamanza bahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo bagaragaze niba koko aba bantu bose uko ari 16 ibyo baregwa ari bimwe, Maj.Sumanyi yemeza ko aba bantu bose baburanira hamwe, ibyo kuvuga ngo bagomba gutandukana ibyo nta shingiro bifite.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba abunganira aba banyeshuri bavuga ko bigaragara ko aba banyeshuri bataziranye n’aba basirikare, bitavuze ko batari bahuriye ku mugambi umwe wo guhungabanya umutekano w’igihugu, kandi ko kuba bamwe bavuga ko batari bazi Lt. Mutabazi, ngo ntibivuze ko Mutabazi hari abo yabatumagaho, icyari kibahuje ngo ni ishyaka rya RNC[Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ririmo ba Kayumba na Rudasingwa baba mu buhungiro].

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Lt.Mutabazi yari aziranye n’umusirikare witwa Kalisa Innocent, noneho Kalisa agakorana n’umusivili witwa Nibishaka Cyprian ari nawe wari ufite inshingano zo gushaka aba banyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Nyuma yo kumva ibi bisobanuro, Inteko y’abacamanza yari iyobowe na Maj. Hategekimana Bernard yemeje ko uko urubanza ruzagenda ruba mu minsi iri imbere, ari nako hazajya hagaragara ko aba bantu hari aho bahuriye cyangwa ntaho.

Lt.Mutabazi n’abo mu muryango we muri uru rubanza bamushinja

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L600xH399/trial_2-b569f.jpg

Muri aba baregwa uko ari 16, Lt.Mutabazi agaragaramo ari kumwe n’abo mu muryango we 3 bamushinja.

Lt.Mutabazi Joel, Gasengayire Dianny, Karemera Jackson na Mutamba Eugene, aba nibo bahujwe no kuba bafitanye isano, kandi ni nako bose bahuriye muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bavandimwe bose bahuriye ku kuba baratunze intwaro n’amasasu ku buryo butemewe n’amategeko, kugambanira igihugu, kwangisha igihugu mu mahanga, kwangisha ubutegetsi rubanda, kuri Lt.Mutabazi we bikaba biniyongeraho gutoroka igisirikare.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Lt. Mutabazi yari umusirikare ubarizwa muri Republican Guard, tariki ya 29 Ukwakira 2011, nibwo yaje gutoroka igisirikare cy’u Rwanda yerekeza muri Uganda.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe Lt.Mutabazi yageraga muri Uganda, yashatse ubuhungiro aho yasabye umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi ko wamuha ubuhungiro ariko ngo baramwangire. Ibi ni nabyo byatumye ashaka uko yakora uko ashoboye icyifuzo cye kikumvwa n’amahanga.

Mu gushaka uko abigenza, Ubushinjacyaha buvuga ko Lt. Mutabazi yari yarasize imbunda yo mu bwoko bwa Pisitori ku muvandimwe we witwa Mutamba Eugene utuye mu karere ka Rwamagana, ikaba yari ihamaze imyaka irenga 2 ihabitse, ariko kubera ko ngo Mutabazi yari muri Uganda, yabonye nta kuntu yagaruka mu Rwanda, abwira undi muvandimwe we witwa Jackson Karemera babanaga muri Uganda, aza mu Rwanda gufata imbunda ayishyikiriza Lt.Mutabazi.

Ubushinjacyaha bwakomeje bubwira imbaga yari muri uru rubanza ko nyuma yo kubona iyi mbunda, Lt. Mutabazi yasanze amasasu yarangiritse, abwira uwitwa mushiki we Gasengayire Dianny amufasha kubona amasasu yo gushyira muri iyi mbunda.

Lt.Mutabazi yashinjwe kurasa iwe mu rugo ngo abone ubuhungiro

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Lt.Mutabazi amaze kubona iyi mbunda, yafashe umugambi wo kurasa iwe mu rugo aho yari atuye mu mujyi wa Kampala, ajyaga ku nzu ye akinga urugi arasaho amasasu 2.

Ubushinjacyaha bukavuga ko yabikoze kugira ngo umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi na Leta ya Uganda bamuhe ubuhungiro.

Nyuma yo kurasa iwe, Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Lt.Mutabazi yafashe iyi mbunda ayiha Jackson Karemera ajya kuyijugunya mu bwiherero bwo ku bitaro bya Gaselengeti byo mu mujyi wa Kampala.

Nyuma yo gukora ibyo, Ubushinjacyaha bukavuga ko aribwo yahawe ubuhungiro, kubera ko byari bimaze kugaragara ko Leta y’u Rwanda irimo kwibasira abayirwanya.

Ibikorwa bya Lt Mutabazi byateye isura y’u Rwanda icyasha mu mahanga

Ubushinjacyaha buravuga ko nyuma yo gushaka ubu buhungiro mu buryo ko butemewe, ngo byatumye Leta y’u Rwanda ibonwa n’amahanga nk’igihugu cy’abicanyi, byangiza isura y’u Rwanda ku buryo bukomeye nk’uko Ubushinjacyaha bwabishimangiraga.

Ubushinjacyaha buvuga ko kandi hari ikiganiro Lt.Mutabazi yagiranye n’ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, aho yavugaga ko Perezida Kagame ari umwicanyi, ko ari umugome, akongeraho ko Leta y’u Rwanda ariyo yarashe iwe.

Ibi nabyo ngo bibonwa nk’icyaha gikomeye kuko iki kinyamakuru gisomwa n’abantu benshi, byatumye amahanga abona u Rwanda nk’igihugu gikora ubwicanyi.

Lt.Mutabazi yahakanye ibi byaha byose, ariko aba bavandimwe be bose uko ari 3 bakemeza ko ibi byaha babikoze, ndetse bakavuga ko babikoranye na Lt.Mutabazi. Ibi ariko Lt Mutabazi ntabikozwa gushinjwa n’abavandimwe be, avuga ko bakoreshejwe.

Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Gatatu, humvwa aba bavandimwe ba Mutabazi.

Source : igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
V

nNange byambayeho xa ngo ndi  umucengezi   uzigihe namaze kwagacinya  nahakuwe nimana yonyine  bambeshyera.

Répondre
K

Leta y'u Rwanda n'inkora maraso zayo turabirambiwe, abo baregwa uko ari 16 baregwa ibyo byaha bazashyikirizwe urukiko mpanabyaha mpuzamahanga babakurikirane nibwo bazavuga ukuri, kuko ibyabaye mu
rwanda ni byinshi kuburyo nta kizere tubafitiye, niyo baba bavugisha ukuri kuri abongabo, ikinamico ryabo ryo kuvuga ko babeshyerwa igihe cyose byanduje isura yabo cyane, si uyu munsi wa none
rero iryo kinamico ryahagarara!!! None se niba Nyamwasa bamurega ukuri kw'ibibi bamubonyeho, kuki bashatse kumuhanisha kumwica ngo babone uko bamucecekesha???? None se ko Karegeya yabahunze kuki
bigambye ko bazamwica kandi koko bakabikora, Alex Ruzindana we se batwikiye mu ishyamba rya nyungwe, n'abandi ntabashije kurondora amazina muri akakanya nabyo bazabihakana da????Impanvu ni
nyinshi cyane ubu tubabona nk'abicanyi kandi koko ni ABICANYI. Mwica umwe mukabona abanzi babiri. Nicyo mwahisemo.

Répondre