Rwanda: Abihayimana ba Diyosezi ya Kabgayi bitandukanyije n'abaharabika Musenyeri wabo Simarigadi Mbonyintege.
Kuwa Gatatu taliki ya 1 Gicurasi 2013,veritasinfo yatangaje ibaruwa yandikiwe Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yo kuwa 22 Nzeri 2012 ; iyo baruwa ikaba yaritiriwe abihayimana bo muri Diyosezi ya Kabgayi.Muri iyi baruwa abihayimana bayanditse basabaga Nyirubutungane Papa guhindurira imirimo umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Nyirucyubahiro Simarigadi Mbonyintege kubera amakosa menshi bamurega yanditse muri iyo baruwa. Iyo baruwa yanditswe mu rurimi rw’igifaransa.
Ku italiki ya 4 Gicurasi 2013, Musenyeri Simarigadi Mbonyintege yatangarije ikinyamakuru igihe.com ko iyo baruwa ayizi , akaba abona abayanditse bari bafite umugambi wo kumuharabika no gushaka gusenya Kiliziya n’ubwo batazabishobora , kubera iyo mpamvu akaba nta gaciro aha ibiyanditsemo. Abihayimana bo muri Diyosezi ya Kabgayi nabo bateye utwatsi iyo baruwa , bavuga ko ataribo bayanditse kuko nta mikono yabo iriho . Padiri Célestin Hakizimana ,umunyamabanga mukuru w’inama y’Abepiskopi mu Rwanda yavuze ko amabaruwa asebya Musenyeri Simarigadi Mbonyintege amaze igihe, ko abapadiri bayandika bazwi neza, ko bagaragaje ikinyabupfura gike ndetse bikabaviramo guhanwa, akaba ariyo mpamvu ibyo bandika bitahawe agaciro !
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 8 Gicurasi 2013, abihayimana 27 bavugwa mu ibaruwa yandikiwe Papa yo ku italiki ya 22 Nzeri 2012; bashyize ahagaragara itangazo ryamagana ibaruwa mpimbano yandikiwe Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yo muri Mutarama 2013 ; ntabwo twashoboye kubona iyo baruwa yo muri Mutarama 2013, tukaba twaratekereje ko ishobora kuba ari ibaruwa yanditswe yo kuwa 22 Nzeri 2012 yashyizwe ahagaragara muri Mutarama 2013 cyangwa se akaba ari ibaruwa ya kabiri yanditswe muri uko kwezi ; dore ko umunyamabanga mukuru w’inama y’Abepiskopi mu Rwanda avuga ko handitswe amabaruwa menshi ! Bibaye ngombwa ko tubagezaho itangazo ry’umwimerere ry’abihayimana bo muri Diyosezi ya Kabgayi n’imikono yabo ; buri wese akaba agomba kumenya ibivugwa ku mpande zombi.
Ubwanditsi