Rwanda: Abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda baratanga impuruza: u Rwanda ruragana he?
Ariko koko u Rwanda ruraganahe? Muminsi ishize haherutse gufatwa icyemezo cyo kuvanaho inguzanyo yo kwiga ; iyo nguzanyo ikaba yaratangwaga na kaminuza y’u Rwanda igahabwa abanyeshuli babaga barabonye amanota meza mu gihugu cyose (ndlr:Ayo mafaranga yatangwaga na leta ibicishije muri SFAR akaza yitwa inguzanyo). Muri iki gihe iyo nguzanyo yakuweho ; abanyeshuri bari mu kiciro cya gatatu n’icya kane cya kaminuza bakaba bamerewe nabi cyane kubera ubuzima bubi babayemo. Abo banyeshuri bose biga muri ibyo byiciro byombi bakaba bangana na 90% by’abanyeshuri bose biga kaminuza!
Abo banyeshuri bari muri icyo kiciro cya gatatu n’icya kane barasabwa kwishyura 50% y’amafaranga y’inguzanyo bigeze bahabwa ; amafaranga basabwa kwishyura akaba ahwanye na 450000frws. Ayo mafaranga basabwa kwishyura ni menshi cyane ugereranyije n’ubushobozi ababyeyi b’abo banyeshuri bafite kimwe n’ibyo bakeneye kugira ngo bakomeze amashuri yabo. Kwima abo banyeshuri inguzanyo noneho ukabasaba no kwishyura ayo bigeze bagurizwa birimo agahimano kihishe inyuma y’ivanguramoko ! Abana b’abatutsi (abacitse ku icumu) bafashwa na FARG, ikanabarihira byose , abandi bana b’abatutsi batari muri icyo kiciro ni abana bafite ababyeyi babo bavuye hanze bakabba bararutashye ; ababyeyi b’abo bana barutashye (bavuye hanze) nibo babohoje ibintu by’abahutu bishwe, abahunze n’abafunze kandi akaba aribo bafite imyanya myiza mu kazi gahemba neza mu Rwanda!
Uretse abo bafashwa na FARG kimwe n’abo bafite ababyeyi bafashe igihugu ; abandi bana bafite ababyeyi babo bategeka ubu (abatutsi) boherezwa kwiga za kaminuza mu mahanga (Ubuhinde, Ubwongereza, Amerika…) ku mutungo wa leta. Iyo rero urebye abanyeshuri basabwa kwirihira kaminuza kandi bakishyura n’inguzanyo bahawe ni abanyeshuri bo mu bwoko bw’abahutu 100% ; abo banyeshuri b’abahutu abenshi ni abiciwe ababyeyi (mu gihugu no hanze),abafite ababyeyi bafunze ,abambuwe ibyabo kumpamvu zinyuranye, abaranduriwe imyaka ,abasenyewe amazu… mbese abo banyeshuri bari muri bya byiciro kera bitaga abatindinyakujya noneho ubu bakaba barashyizwe mu byiciro byahawe amazina ateye isoni (Abadirigi, Abahanya, Imihirimbiri ,abinazi...)!!
Iki kibazo k’ivangura bwoko kirakabije cyane kandi kizagera kure kuburyo gishobora kuzasubiza igihugu mu rwobo ! Ntabwo byumvikana ukuntu abana bamwe barihirwa ,barangiza bakanahabwa akazi ibyo byose bigakorwa bikurikije ubwoko bwabo (abatutsi) noneho abandi bakiga birihiye, ababyeyi babo bakagurisha ibyo batunze byose, mu gihe barangije n’ayo mashuri bakaba abashomeri kuko nta kazi bashobora guhabwa bitewe na politiki y’icyenewabo n’itonesha igaragara mugutanga akazi ;abo bose bakajya kwicwa n’inzara, bagahinduka abarakare, bakaba inzererezi , bagacibwa mu mujyi bagafatwa bakajyanwa kwiga indi kaminuza ku kirwa cya ‘IWAWA !
Iki kibazo cyo kwima inguzanyo abanyeshuri ngo bige ntabwo giterwa n’ubukene bw’igihugu kuko hari ahantu henshi hagaragara leta yakura amafaranga ; ingero zibigaragaza ni nyinshi : Igenzura (audit) ry’umutungo wa leta ryakozwe rigaragaza ko icyayi cya mu gitondo (breakfast) gihabwa abakozi ba leta gitwara amafaranga ahwanye na miliyari zirenga ebyiri ; imodoka zigurirwa abakozi ba leta ziba zihenze cyane kuburyo no kuzitaho (maintenance) bihenze cyane, kubaka imihanda inyura mu bipangu by’abakire b’iki gihe muri Kigali nabyo bitwara amafaranga menshi, amafaranga akoreshwa mu kujya kubyina hirya no hino ku isi mubyo bise « Rwanda day » ni menshi cyane ,hakiyongeraho ko ishyaka rya FPR ubu ariryo rikize ku isi,rikaba rifite umutungo urenga miliyoni 500 d’amadolari y’Amerika…
Amajyambere FPR ivuga ikorera abanyarwanda amaze iki igihe ikomeje kuzana ivangura n’itonesha bitigeze bibaho mu Rwanda ? Bimaze iki kuba mu gihugu giha abana bamwe uburezi abandi kikabaroga (inyigisho zidafashe) kibashyira mubutindi n’ubukene bikabije ? Bimaze iki gutekinika imibare y’abantu biga kaminuza , ariko ubumenyi bwabo buri hasi cyane kubera ko ubwo burezi buba bugenewe abana b’igice kimwe cy’abanyarwanda igihe abandi bajya kwiga mu mahanga no mu bigo byigenga kumutungo wa leta uva mu misoro y’abaturage bose ? Aya macakubiri n’uyu mwiryane mushya FPR ishyira mu bana b’u Rwanda uzahagarikwa na nde ko uzasenya igihugu ? Twe abanyeshuri b’abakene biga muri kaminuza y’u Rwanda turatanga impuruza ku muntu uwariwe wese wakora igikorwa cyo gukura igihugu mu mwiryane akuraho aka karengane gakorerwa abanyeshuri bo mu bwoko bw’abahutu biga mu Rwanda ; kubikora vuba na mwangu ihene igafatwa igihebeba kwaba ari ugucungura igihugu naho ubundi ibintu birakomeye !
Ni ngombwa gusaba Imana mu masengesho akomeye cyane kugira ngo yumve akababaro k’abanyeshuri n’urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange maze ihindure imitima y’abayobozi b’u Rwanda bafate ibyemezo byo kurera abana b’igihugu kimwe nta vangura bityo abana b’u Rwanda bazature mu gihugu kibabereye bose nta numwe wishisha undi.
Umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda