Rwanda: Abantu mu Rwanda bakomeje gupfa no kuzimira bitewe ni uko bashinjwa kwibuka abahutu FPR yishe, Kizito Mihigo nawe ari muri abo !

Publié le par veritas

Ingeso mbi ntirara bushyitsi! Muri iki gihe cyo kwibuka génocide mu Rwanda ku ncuro ya 20 yatewe na Kagame Paul ubwe ubwo yagaba igitero ku Rwanda ku italiki ya 1/10/1990 akongera agakoma imbarutso ya rurangiza ahanura indege yarimo abakuru b'ibihugu 2 : Habyarimana Juvénal w'u Rwanda na Ntaryamira Cypriani w'igihugu cy'u Burundi, hagakurikiraho amahano y'ubwicanyi butagira izina bwakozwe n'interahamwe zivanzemo inkotanyi, nyuma FPR igakomeza ubwo bwicanyi mu Rwanda hose yica abahutu ikanabakurikirana muri Congo no mu bindi bihugu kugeza kuri uyu munota ikaba ikiri kwica , noneho kuri iyi ncuro ya 20 yo kwibuka ayo mahano yose Kagame Paul yakuye agahu ku...kuko ari kwica umuntu wese uri gutinyuka kuvuga ayo mahano yakoze n'abatutsi barimo! Reka tubahe ingero nke cyane ziri kuvugwa muri iyi minsi mike icyunamo gitangiye z'abamaze gupfa no kuzimira :

 

http://ikazeiwacu.fr/files/2014/04/kizito-mihigo2.jpg1.Nk'uko byumvikanye kuri radio itahuka kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 9 Mata 2014, umunyamakuru Jean Paul Turayishimye yavuze ko kuva kuwa Gatandatu tariki ya 5 Mata 2014, Bwana Kizito Mihigo yaburiwe irengero.Nyuma y’uko Kizito ahamagajwe mu nama y’abakuru ba FPR agaterwa ubwoba cyane, DMI ngo yakomeje gucukumbura icyaba kihishe inyuma y’indirimbo ye « igisobanuro cy’urupfu », kuko Paul Kagame we ngo yumva ko nta kindi cyaba cyaramuteye kuririmba kuriya uretse impamvu za politiki.Amakuru arimo avugwa mu binyamakuru binyuranye ngo Jack Nziza yabwiye Paul Kagame, ko afite ibimenyetso ko Kizito Mihigo ngo yaba yarashinze umutwe urwanya leta mu ibanga. Ngo uwo mutwe wa Kizito ugizwe n’abasore n’inkumi, bahoze mu Rwanda ni ukuvuga abo bita « Abasopecya ».

 

http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/Ufitinema.jpg2.Kuwa mbere  tariki ya 7 Mata 2014 nibwo Umuyobozi wa Radio ya Gikirisitu” ubuntu butangaje” benshi bita “Amazing Grace” Ntamuhanga Cassien  w’imyaka 35 yaburiwe irengero. Kuri uyu wa kabiri Polisi yadutangarije  ko yamenye iyi nkuru ndetse ikaba yatangiye iperereza. Imodoka ye yari amaranye amezi abiri ndetse yari ataramara kwishyura nk’uko tubikesha abayimugurishije,niyo yabashije kuzanwa n’abantu batazwi bayigeza ku kazi ke. Amakuru veritasinfo ifite ni uko uyu Ntamuhanga yari amaze iminsi ahatwa ibibazo na polisi y'u Rwanda byerekeranye n'uko amasengesho ye avuga kuri radio ayobora yumvikanamo no gusabira abahutu bishwe mu gihe cya génocide!

 

Yaba Kizito yaba Ntamuhanga bombi ni abatutsi bacitse ku icumu bihaye kuvuga ko n'abahutu bishwe nabo ari abantu kandi kubwa Kagame batagomba kwibukwa, ubusanzwe umututsi unyuranyije n'ibyifuzo bya Kagame ahabwa igihano cyo kwicwa. Ntabwo twakwemeza ko aba banyarwanda bombi bishwe ariko birazwi ko inzira ari 3 ku muntu washyizwe mu majwi na FPR: Kwicwa, Gufungwa cyangwa Guhunga! Imana ibarinde babe bakiri bazima aho gukomeza kongera amarira kuyandi abanyarwanda bamaranye iyi myaka 20 yose !

 

3.Uyu munsi kuwa kane taliki ya 10/04/2014 Umuntu utaramenyekana yabonetse mu kizenga cy’amazi yapfuye acuritsemo i Kigali. Polisi yashoboye gukura umurambo we mu mazi, gusa amazina ye ntaramenyekana. Polisi yasanze ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 20 na 25, kandi hari bamwe mu baturage bari bashungereye bavuze ko bari basanzwe bamubona akora nk’umukarani mu gakinjiro ka Gisozi. Umunyamakuru wa IGIHE aravuga ko yabonye uwo muntu asa n’uwakubiswe ikintu gikomeye inyuma ku mutwe.

 

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L367xH336/arton50161-faca6.jpg4.Umutaliyani Francesco benshi bakundaga kwita Franco, yasanzwe yapfiriye mu nzu yari anacumbitsemo ahitwa mu Kiyovu cy’abakire mu Mujyi wa Kigali. Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 9 Mata nibwo Franco, wari ufite akabari kazwi ku izina rya New Mangaroca mu mujyi rwagati, hafi y’ahitwa kwa Rubangura, yasanzwe mu nzu ifunze kandi yapfiriyemo. Twizere ko uyu mutaliyani atahawe utuzi twa Nziza kubera kugira ingengabitekerezo ya kiliziya Gatolika yateje génocide mu Rwanda! Gusa ikizwi ni uko uyu mutaliyani yafatwaga n'inzego z'iperereza za Paul Kagame nk'umuntu woherezaga hanze y'igihugu amakuru mu ibanga ku bikorwa bibi by'ubutegetsi bwa Paul Kagame! Nta nubwo icyamwishe kizigera kimenyekana kuko bizwi nyine n'ubwo butegetsi gusa !

 

Ariko uko byagenda kose ,izi mpfu ntabwo ari ubusambo, ni impfu za politiki  yamenyerewe mu Rwanda yo kwica umuntu wese ubonwa ko afite imyumvire idahuje n'iyabayobora igihugu muri iki gihe! None se ibyo Kagame yivugiye sibyo ? les faits sont têtus ! Ibi byose biragaragaza aho agejeje u Rwanda akazarusiga mu muvu w'amaraso nk'uko yarufashe amaraso ari gutemba!

 

Imana ibe hafi y'abanyarwanda!

 

 

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article