RDC/Rwanda : Ishyirwaho umukono ry’amasezerano yo kurwanya imitwe yose yitwara gisilikare muburasirazuba bwa Kongo

Publié le par veritas

louiseMu nama yo kuri uyu wa gatatu taliki ya 11/07/2012,Urwanda , igihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo(RDC) kimwe n’ibindi bihugu byo mukarere k’Afurika y’ibiyaga bigari bigera kuri 12 byashyize umukono kumasezerano yo kurwanya imitwe yose yitwara gisilikare iri muburasirazuba bwa Kongo, ayo masezerano yashyiriweho umukono Addis Abéba umurwa kukuru w’igihugu cya Etiyopiya mu nama  y’ibihugu by’ubumwe bw’Afurika (UA) ; muri iyo nama kandi hafatiwemo icyemezo cy’uko ingabo mpuzamahanga zigomba gufasha ibyo bihugu by’Afurika y’ibiyaga bigari mugushyira icyo cyemezo mu bikorwa.

 

Nyuma yo gushyira umukono kuri ayo Masezerano, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Madame Mushikiwabo Louise yagize ati : « Aya masezerano ni meza ni ubwo atari cyo gisubizo  k’ibibazo, ahubwo akaba ari igice kimwe cy’igisubizo k’ikibazo kuko ari byiza ko ibindi bihugu byo mu karerere n'ibihana nako imbibi bihagurukira icyo kibazo ». Nyuma y’uko  ibyo bihugu bishyize umukono kuri ayo masezerano , Uyu munsi kuwa kane taliki ya 12/07/2012 umuvugizi w’umutwe urwanya ingabo za Kongo M23 liyetena Coloneli Vianny Kazarama yatangaje ko uwo mutwe udafite gahunda zo kugaba ibitero ku mujyi wa Goma, yagize ati : « Gahunda yacu si ugufata Goma, turagumana ingabo zacu mu birindiro byazo kandi zikomeze kugaragaza ubwitonzi ».

 

Twabibutsa ko guhera ejo kuwa gatatu taliki ya 11/07/2012 ingabo za Kongo FARDC n’ingabo za Loni MONUSCO zongereye umubare w’abasilikare n’ibikoresho mu mujyi wa Goma mu rwego rwo kwitegura ibitero  umutwe wa M23 ufashwa n’igihugu cy’u Rwanda ushobora kugaba ku mujyi wa Goma, uyu munsi kuwa Kane taliki ya 12/07/2012 ingabo za Kongo zifatanyije n’iza Loni zagabye ibitero bikomeye mu birindiro bya M23 zikoresheje indege za kajugujugu  ; ingabo za Kongo zakoresheje kajugujugu 2 naho ingabo za Loni zikoresha kajugujugu 3 ; umuvugizi w’umutwe wa M23 yavuze ko ibyo bitero ntacyo byabahungabanyijeho ngo kuko ingabo za Kongo n’iza Loni zarasaga mubirindiro byabo ariko batazi aho ingabo zabo ziherereye .

 

 

Source : opération de paix

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article