RDC/RDC : Ingabo z'u Rwanda ziri kujya muri Congo ku bwinshi mu rwego rwo guhangana n'ingabo za Tanzaniya na Zimbabwe!

Publié le par veritas

http://1.bp.blogspot.com/-L-IIgFbbNVM/UEUc4YcrqGI/AAAAAAAAF54/BFGlfDXy9Zo/s1600/soldats+rwandais+en+rdc.jpgKuri uyu wa gatatu taliki ya 12/12/2012 ingabo z’u rwanda (RDF) zagaragaye kubutaka bwa Congo zinjiriye ku mipaka ya Kasizi na Kanyanja, mu majyaruguru y’umujyi wa Goma mu karere ka Nyiragongo ubu kari mu maboko y’umutwe wa M23. kagame Paul yiyemeje kohereza ingabo muri Congo kugira ngo ajye guhangana n'ingabo za SADC (Tanzaniya na Zimbabwe) kuko nta guhitamo afite; ubu intambara n'ibyo bihugu ikaba igiye kubera ku mupaka w'u Rwanda na Congo; ikibazo gisigaye ni ukumenya niba azatsintsura ibyo bihugu akagera i Kinshasa cyangwa niba abo bahanganye bazamusunika bakamusanga i Kigali!

 

Abaturage b’abacongomani baturiye ako karere batewe impungenge no kubona ingabo z’u rwanda zirimo zinjira ku butaka by’igihugu cya Congo ari nyinshi. Amakuru veritasinfo.fr ifite aturuka muri ako karere ka Congo avuga ko abaturage babonye bwa mbere ingabo z’u Rwanda kuwa kabiri taliki ya 11/12/2012 mu gitondo. Abo basilikare binjiye bari mu makamyo menshi bafite n’ibikoresho bikomeye by’intambara, banyuze Cyibumba.

 

Kuwa gatatu mu gitondo andi makamyo 5 yazanye abandi basilikare b’abanyarwanda ahitwa Kibati mu birometero 10 uvuye mu mujyi wa Goma. Uwo munsi kandi abasilikare barenze 40 bafite ibikoresho bikomeye by’intambara bagose lokalite ya Mudja, nyuma baza kuva muri ako gace berekeza ahantu hatazwi.

 

Umwe mu basilikare bashinzwe gucunga umupaka w’u Rwanda na Congo yabwiye itangazamakuru ko ntaburyo bashobora gukora iperereza kuri izo nkuru z’abasilikare b’u Rwanda bari kwisuka muri Congo ngo kiretse babiherewe uruhushya na Museveni ushinzwe kuyobora akanama k’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (CIRGL).

 

Bwana Omar Kavota ushinzwe umuryango udaharanira inyungu wo muri kivu y’amajyaruguru aremeza ayo makuru y’uko ingabo z’u rwanda ziri kujya muri Congo ku bwinshi kuburyo abaturage ba Mudja na Rusayo (Congo) bagize ubwoba bamwe bakaba batangiye guhungira mu mujyi wa Goma abandi bakaba bari kwerekeza mu nkambi z’impuzi ziri mu nkengero z’uwo mujyi.

 

Veritasinfo.fr

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article