RDC: Inyeshyamba za M23 zahungiye ubwayi mu kigunda kuko n'umutwe wa ADF zinjiyemo umerewe nabi !

Publié le par veritas

http://www.un.org/News/dh/photos/large/2013/August/08-22-2013srsgmkobler.jpgMu gikorwa cy’amayeri akomeye cyane ingabo za Uganda zinjiye mu mutwe wa ADF ndetse igihugu cya Uganda n’u Rwanda bikaba bivugwa ko byohereje abarwanyi ba M23 bahungiye muri ibyo bihugu mu mutwe wa ADF ufite ikicaro mu gihugu cya Congo kugira ngo ibyo bihugu byombi bikomeze kwigarurira ku ngufu ubutaka bwa Congo bityo bishobore gukomeza ibikorwa byo gusahura umutungo w’icyo gihugu ! Nubwo bimeze gutyo ariko umutwe w’ADF ubu umerewe nabi cyane ku rugamba, kuburyo twavugako M23 yahungiye ubwayi mu kigunda !

 

Bwana Kobler uhagarariye umunyamabanga mukuru wa ONU mu gihugu cya Congo, yasabye inyeshyamaba z’abagande zo mu mutwe wa ADF zacitse ku icumu ,gushyira intwaro hasi kubera umuriro w’amasasu umutwe udasanzwe wa ONU wasutse kuri izo nyeshyamaba kandi n’ubu urugamba rukaba rugikomeje ; umutwe udasanzwe wa Monusco wiyemeje gutera ingabo mu bitugu ingabo za Congo mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba zikomoka mu gihugu cya Uganda arizo ADF.

 

Kobler yagize ati : « ndasaba abarwanyi ba ADF bashoboye gucika kw’icumu gushyira intwaro hasi mu maguru mashya kandi abo barwanyi bagahita bishyira mu maboko y’ingabo za ONU arizo MONUSCO », ibi Kobler akaba yabivuze kuri uyu wa mbere taliki ya 3/03/2014.

 

Ingabo za ONU muri Congo zagabye ibitero bikaze muri iyi minsi ku mutwe w’ADF aho izo ngabo zakoresheje n’indege zo mu bwoko bwa kajugujugu muri ibyo bitero. Kuwa gatandatu taliki ya 1 werurwe 2014 kajugujugu ebyiri za MONUSCO zagabye ibitero bikaze ku kicaro cy’ADF giherereye mu gace kitwa SAHA SITISA mu karere ka MBAU mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Beni.

 

Ingabo za Monusco zagabye igitero kuri ADF mu rwego rwo gufasha ingabo za Congo mu gikorwa cya gisilikare cyiswe sukola 1 cyo guhiga umutwe wa ADF bitewe ni uko uwo mutwe uhohotera abaturage.

 

Monusco ikaba yiyemeje gutabara abaturage bakomeje guhohoterwa n’imitwe yitwaje intwaro inyanyagiye mu gihugu cya Congo. Uyu mutwe wa ADF bivugwa ko wakiriye abarwanyi bo mu mutwe wa M23 mu kwezi kwa mbere 2014 ubwo bari bamaze gutsindwa n’ingabo za Congo bagahungira muri Uganda.

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article