RDC:Ingabo za ONU muri Congo zatangiye ibikorwa byo kurwanya FDLR !

Publié le par veritas

http://www.congo24.net/Acceuil/media/k2/items/cache/405e59180030ae66e24f222c655b3e31_XL.jpg(KINSHASA),ingabo za ONU zizwi ku izina rya MONUSCO zatangiye ibikorwa byo kurwanya umutwe wa FDLR muri Kivu y'amajyaruguru nk'uko bitangazwa n'ubuyobozi bw'izo ngabo za ONU. Umutwe w'ingabo za ONU muri Congo ufite inshingano zo kwambura imitwe yose yitwaje intwaro muri Congo  watangiye ibikorwa byo kurwanya FDLR kuwa mbere taliki ya 9/12/2013 mu karere ka Kalembe gaherereye i Masisi muri Kivu y'amajyaruguru nk'uko Monusco yabitangaje kurubuga rwayo rwa twitter.

 

FDLR igizwe n'impunzi z'abanyarwanda zahunze intsinzi ya FPR-Inkotanyi ku Rwanda, Ubutegetsi bwa Paul Kagame bukaba butarahagarariye aho bukaba bwarakomeje ibikorwa byo guhiga abanyarwanda babuhunze muri Congo (Zaïre) guhera mu mwaka w'1996 kugeza ubu impunzi z'abanyarwanda zakomeje kwicirwa muri Congo; mu mwaka w'2000 nibwo havutse umutwe wa FDLR wo kurengera izo mpunzi; leta ya Kagame Paul ifatanyije n'igihugu cya Congo ndetse n'umuryango mpuzamahanga wose bagabye ibitero byinshi byo kurimbura FDLR ariko kugeza ubu iracyariho, kugeza ubwo u Rwanda rwahimbye umutwe wa M23 ubifashijwemo n'u Rwanda na Uganda kugirango nawo ugerageze kureba niba warimbura FDLR ariko wakubiswe incuro n'ingabo za Congo utaragira icyo ukora kuri FDLR , ubu rero ONU nayo irimo igerageza ngo irebe ko hari icyo yayikoraho!

 

FDLR ivuga ko izarambika intwaro hasi ari uko leta y'u Rwanda igiranye ibiganiro n'amashyaka atavuga rumwe nayo, ivuga kandi ko ititeguye kurwana n'ingabo za ONU cyangwa se iza Congo kuko ari abavandimwe; umuryango w'abibumbye uvuga ko FDLR igizwe n'abasilikare bari hagati y'1500 n'2000 bafite umugambi wo guhirika leta  ya Paul Kagame.

 

Kugeza kuri uyu wa gatatu taliki ya 11/12/2013 nta muyobozi numwe w'ingabo za ONU Monusco urashobora kubonana n'itangazamakuru kugirango atangaze uburyo intambara yo kurwanya FDLR irimo ikorwa no gusobanura niba iyo ntambara igikomeje cyangwa niba yarahagaze. Amakuru veritasinfo ikesha urubuga "congo24.net" yemeza ko nyuma y'itsindwa rya M23 leta ya Congo yavuze ko igiye kuzakurikizaho FDLR ariko urwo rubuga ruvuga ko kugeza ubu bitaramenyekana niba ingabo z'igihugu cya Congo FARDC zifatanyije n'ingabo za ONU mubikorwa byo kurwanya FDLR.

 

Ku rubuga rwa Monusco rwa twitter,komanda wa Monusco Général Carlos Alberto Dos Santos Cruz yatangaje ko nyuma yo kurwanya FDLR izo ngabo za ONU zizakurikizaho umutwe w'abagande wa ADF- Nalu ukoresha iterabwoba kubaturage b'abakongomani baturiye intara y'uburasirazuba bwa Congo. Hagati aho radiyo Okapi ikorana n'imiryango idaharanira inyungu iri mu burasirazuba bwa Congo yatangaje ko  Colonel Bwambale Kokele wiyise "Aigle blac" akaba yari barwanyi ba Laurent Nkunga mu mutwe wa CNDP akiha ipeti rya général mbere y'uko yinjizwa mu ngabo za Congo FARDC yatawe muri yombi na Colonel Dieudonnée Muhima w'ingabo za Congo i Beni, Colonel Bwambale akaba yazize kuva i Kinshasa rwihishwa aje kubonana n'inyeshyamba z'abagande za ADF-Nalu mu gikorwa cyo gushishikariza izo nyeshyamba kudashyira intwaro hasi.

 

Ku italiki ya 4/12/2013 umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro muri ONU Hervé Ladsous yavuze ko ingabo  za ONU zifite inshingano yo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri muburasirazuba bwa Congo ariko intambara ikaba atariyo yimirijwe imbere, Martin Kobler umuyobozi wa Monusco yavuze ko bazasaba iyo mitwe gushyira intwaro hasi kubushake.

 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article