RDC: Abarwanyi ba M23 biyemeje kuzaba abaturage basanzwe aho kuvangwa n'ingabo za Congo!

Publié le par veritas

http://idata.over-blog.com/3/15/38/72/AVOCATS-DE-JP-BEMBA--PARIS---CAPE-/BERTRAND-BISIMWA-M23-RWANDA.jpg

Kuri icyi cyumweru taliki ya 8/09/2013 umuyobozi w’umutwe wa M23 Bertrand Bisimwa yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Icyo kiganiro cyabereye k’ubuyobozi bw’uwo mutwe buri ahitwa Bunagana k’umupaka wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’igihugu cya Uganda. Umuyobozi w’umutwe wa M23 yavuze ko abarwanyi bawo bazashyira intwaro hasi bakaba abaturage basanzwe aho kwinjizwa mu ngabo za Congo.

Muri icyo kiganiro, umuyobozi w’umutwe wa M23 asa n’ugaragaza ko umutwe ayoboye nta mahirwe ufite yo kuzakomeza kubaho mu bihe bizaza, ibi bigaragazwa n’aho yagize ati : « n’ubwo ibyo dusaba leta  ya Congo yabikora byose ntabwo duteze kuzongera kuvanga abarwanyi b’umutwe wacu n’ingabo za Congo, ahubwo tuzahitamo gushyira intwaro hasi twibere abasivili ». Bisimwa yavuze ko gufata icyo cyemezo cyo kutivanga n’ingabo za Congo babitewe ni uko mu gihe umutwe wa CNDP ugaragara ko ariwo wahindutse M23 wavanze abarwanyi bawo mu 2009 n’ingabo za Congo, ngo hari abarwanyi ba CNDP baburiwe irengero abandi bakajya bapfa mu buryo butazwi nyuma yo kuvanga ingabo! Nyamara icyi cyemezo cyo kuvanga ingabo nicyo umutwe wa M23 wari utsimbarayeho mu mishyikirano ugirana na leta ya Congo !

Kubyerekeranye no kuvanga abarwanyi b’uyu mutwe mu ngabo za Congo ntabwo bishyigikiwe na leta  ya Congo kimwe n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu by’inshuti za Congo nk’Ububiligi. Abaturage ba Congo bo bagaragaje ko badashobora na rimwe kwemera ko ingabo za Congo zishobora kwinjizwamo abarwanyi ba M23 babiciye ababo nta mpamvu. Leta y’Ububiligi yo isanga igisilikare cya Congo kitwara nabi bitewe ni uko kiba cyavanzwemo abarwanyi bavuye mu mitwe inyuranye badafite ikinyabupfura n’imyitwarire myiza.

Umuyobozi w’umutwe wa M23 yavuze ko mubiganiro bazagirana na Leta  ya Congo bazayisaba kurwanya FDLR no kugarura impunzi z’abakongomani mu byabo ; abo bakongomani bagahungiye mu bihugu bikikije Congo kimwe n’imbere mu gihugu kubera intambara z’urudaca abo barwanyi bo mu bwoko bw’abatutsi b’abakongomani bagiye bashora kuri leta  ya Congo bavuga ko barwanira uburenganzira bw’abaturage bo mu bwoko bwabo !

Umuyobozi wa M23 nta gisubizo yatanze cy’uburyo leta  ya Congo izakoresha mukurwanya FDLR mu gihe Congo yahamagaye u Rwanda, ikitabaza ingabo za ONU zigera 17000, ikifatanya n’abarwanyi ba M23, bagashyiraho gahunda ziswe : umoja wetu-Kimya 1- kimya 2, ndetse u Rwanda rugahisha abasilikare barwo muri Congo muri gahunda yo kwica impunzi zose z’abanyarwanda, amahanga yose akaba yarahigiye hasi no hejuru umuntu wese uvuze FDLR ; ariko ibyo byose bikaba byarananiwe kurimbura FDLR ;iyo mirwano yose n’ubwo bwicanyi Kagame yatewemo inkunga bikaba byaramufashije kwica abakongomani barenga miliyoni 8!

Dutegereje kuzareba imyanzuro y’imishyikirano M23 izageraho na leta  ya Congo n’uburyo abarwanyi b’uwo mutwe bazajya kubana n’abaturage bamariye imiryango ! Umutwe wa M23 watangaje ko wohereje abazawuhagararira mu mishyikirano i Kampala bagera k’umunani. M23 ivuga ko yasubiye inyuma kurugamba bitewe ni uko yabonaga intambara bashoye ku ngabo za Congo ishobora kwica abakongomani benshi !

Burya rero urugamba rwiza kandi rugira intsinzi iramba ni politiki ! Kurasa gusa utazi icyo urasira amaherezo birangira nabi !

Kuri iyi vidéo murabo uko umutwe udasanzwe w'ingabo z'u Rwanda wicaga impunzi muri Congo watahutse:

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B

Cyse M23 ube se irabyifatamo ite bahu???????? none iti FDRL ibyo se ibyinjiyemo ite? cyakora ni agahoma munwa!!!!!!!!!!!! TEGEREZA UMUKINO CENGA NA KARATASI

Répondre
J

Harya ko muvuga ngo nta baHutu baba mu mutwe udasanzwe ndetse ngo ntibaba no mu barinda Kagame ,Abatutsi bari bari mu barindaga Habyara mwabatubwira cg ababaga mu ba paracomando.buriya buri wese
ngira ngo abo akemanga ntabashyiramo

Répondre
A

Ko mubabazwa se na FDLR na bacongoman mwagiye muvuga ibibareba by'abatutsi mwasize mutemaguye murwanda namwe se murifuza ko mwagira amahoro?????mwacitse ururondogorooo mwirigwa mwamamaza
interahamwe zene wanyu mwabaye nkimbwa zasaze ziruka kumusozi muziruka isi yose muyimare nka gahini amaze kwica Abeli

Répondre