Politiki: Urwenya rw'Amatora mu Rwanda ! Abazaba abadepite bemejwe kera,niyo mpamvu PS Imberakuri yangiwe kwiyamamaza !

Publié le par veritas

http://www.umuryango.com/local/cache-vignettes/L500xH260/arton8420-b6532.jpg[Ndlr:Tumenyereye ibinyoma byinshi FPR ipangira abaturage ngo iri kubaha demokarasi ; ariko noneho ibyerekeranye n’amatora y’ingirwabadepite rizaba taliki ya 16/09/2013 ni urwenya gusa ! Umubare w’abadepite mu Rwanda ni 80 ; umuryango FPR ukaba waratanze abakandida 72 naho ingirwamashyaka bafatanyije bazigenera imyanya umunani. Iyo uteranyije umubare w’abakandida ba FPR n’umubare w’abakandida b’udushyaka turi mu kwaha kwayo bihura n’umubare w’abadepite 80. None se ubwo abaturage bazajya gutora iki kandi umubare wuzuye ? Ni muri urwo rwego ishyaka PS imberakuri ryangiwe gutanga abakandida muri ayo matora kuko bagiyemo umubare w’abakandida bagomba gutorwamo abadepite 80 warenga noneho abantu ba FPR bahahwe imyanya bakaburiraramo ! Niyo mpamvu ikiswe Komisiyo y’amatora cyatoreye abaturage kikaba cyemeza ko ngo Mukabunani ariwe Perezida w’ishyaka PS Imberakuri kugira ngo giheze abandi! Niba se uwo mugore bamwemera yatanze abakandida be, n’igice cya Ntaganda kigatanga ababo noneho abanyarwanda bagatora utsinze akaba intumwa ya rubanda ? Iyaba abanyarwanda bari biteguye kwibohoza koko ingoma y’abicanyi n’ikinyoma , iri kina-mico ry’amatora ntibari bakwiye kuryitabira !]

Ishyaka PS Imberakuri igice cya Ntaganda Bernard kugeza ubu ufunze ryagiye gutanga ibyangombwa byo kwandikwa ku rutonde rw’amashyaka agomba guhatanira imyanya mu matora y’Abadepite ateganyijwe tariki ya 16 Nzeri uyu mwaka riterwa utwatsi na Komisiyo y’Amatora aho ryabwiwe ko Perezida uzwi w’iri shyaka ari Mukabunani Christine.

Nk’uko Icyitonderwa Jean Baptiste (ifoto ye hejuru) Umunyamabanga Mukuru ushinzwe ubukangurambaga muri PS Imberakuri igice cya Ntaganda yabitangarije Umuryango, ibi byangombwa akaba yabigejeje kuri Komisiyo y’Amatora ku isaha ya saa Tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Kanama aho yari afite urutonde rugaragaraho abantu 16 nk’abakandida b’Ishyaka PS Imberakuri.

Icyitonderwa Jean Baptiste yakomeje adutangariza ko ubusanzwe ingingo ya 91 y’itegeko rigenga amatora mu Rwanda ivuga ko ibi byangombwa bitangwa na Perezida w’Ishyaka, ariko ngo kuko Perezida w’Ishyaka ariwe Ntaganda afunze, abarwanashyaka bakaba barateranye bagaha uburenganzira Visi Perezida gusinya ibi byangombwa kandi ngo nabyo iyi ngingo ikaba ibyemera.

Yakomeje avuga ko akigera muri Komisiyo yakiriwe mu biro bishinzwe kwakira abashaka kwiyandikisha guhatana mu matora, nyuma bagahamagara Umunyamategeko ngo aze amusobanurire, hakaza kuza ndetse ngo Umukomiseri w’umugore.

Icyitonderwa Jean Baptiste kandi avuga ko Komisiyo y’Amatora yamusabye icyemezo cyerekana ko Ntaganda Bernard ariwe Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri kuko ngo ubusanzwe Umuyobozi waryo uzwi ari Mukabunani Christine.

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/06/bernard-ntaganda.jpgTumubajije icyo benda gukora ngo babashe kugera ku cyifuzo cyabo cyo guhatanira aya matora, Icyitonderwa yadutangarije ko bagiye kwitabaza inzego zose zishobora kuba zagira icyo zibikoraho bahereye kuri Minisitiri w’Intebe.

Icyitonderwa kandi yadutangarije ko mu gihe ubusabe bwabo buzaba butabashije kwemerwa, bazahamagarira abayoboke babo kutitabira amatora.

Ishyaka PS Imberakuri nyuma yo gucikamo ibice bibiri, uwari Visi Perezida Mukabunani Christine akaba yarahise aba umuyobozi w’igice cy’iryo shyaka (ndlr : kitagira umuyoboke) kugeza cyemewe na Leta nk’umutwe wa politiki, naho ikindi gikomeza kuyoborwa na Ntaganda Bernard nyuma waje gufungwa.

Kugeza ubu ariko abo mu gice cya Ntaganda bakaba bavuga ko ibyakozwe byose kugira ngo ishyaka ryabo ryemerwe byakozwe na Ntaganda, bityo bakavuga ko PS Imberakuri iyobowe na Madame Mukabunani ari impimbano bo bakavuga ko batayizi.

Source : umuryango

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
E

Ni byiza gutanga ibitekerezo ariko mujye mureka gushyiramo amarangamutima cyane ngo mutange amakuru atariyo. Kuba FPR izatanga abakandida 80 ni ibintu byumvikana,umutwe w'abadepite
ugizwe n'abadepite 80,uwanditse iyi nkuru niba yarakurikiye PSD nayo yatanze abakandida 80.ikindi urshaka kutwumvisha ko abo bakandida ba  FPR n'amashyaka bifatanyije aribyo bizatwara iyo
myanya mu irongo inani,ibyo ntibishoboka mathématiquement kuko ikiciro cy'abadepite batorwa n'abaturage(bemerewe gutora) bose kigizwe n'abadepite 53 gusa!!! abagore b'abadepite 24 batorwa mu
kindi kiciro n'inzego zabo hakiyongeraho abadepite babiri batorwa n'urubyiruko n'undi umwe utorwa n'abamugaye.Wagombye ahubwo gushaka icyatumye ishyaka ryanyu rya PS ricicamo ibice kuko kuba
FPR yaba yaratwaye igice cya MUKABUNANI ubwo ni uko déjà au départ mujya gushak abayoboke mutari mwarashishoze neza.Ikindi niba mwumva ko PS IMBERAKURI yabaye iya FPR ,kuki mutashinga irindi
shyaka rishya mwiyumvamo ko ishyaka atari izina ari ibitekerezo na détermination.

Répondre
J

Kuba FPR itanga abakandida 80 ntibivuga rizabona amajwi atuma bose batorwa. Ngirango Abadepite b'amashyaka baba ari 53 cyangwa 54 abasigaye basigaye ngirango niba ntibeshye bakomoka mubagore
urubyiruka, abarimu ba Kaminuza n'abamugaye byitwa ko biyamamaza kugiti cyabo. Nibutsaga ko n'andi mashyaka nka PSD afite urutonde ruriho abakandida 80. Nkeka ko icyo ayo mashayaka/umuryango
abikorera n'uguteganya abasimbura bemewe mugihe hagize abadepite bari kuri urwo rutonde batakaje imwanya yabo kubera impamvu zinyuranye ikindi bikaba byaba ari kugaragaza icyizere abayoboke
babo b'imena baba bafitiwe mu Ishyaka/umuryango.

Répondre