Politiki: Hashize imyaka 51 u Rwanda rubonye ubwigenge!
Hashize imyaka 51 u Rwanda rubonye ubwigenge, ariko leta ya FPR muri iki gihe ifata uy'umunsi w'ubwigenge nk'italiki y'agahinda, abanyarwanda bakaba bari murujijo rwo kumenya niba leta ya FPR yemera Repubulika cyangwa se niba yemera ubundi butegetsi butagira izina!
Mbere y’iyo myaka u Rwanda rwari rufite ibibazo 2 bikomereye abanyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu. Mbere y’umwaka w’1962 u Rwanda rwari rufite ubutegetsi bw’abakoloni b’ababiligi,ubwo butegetsi bukaba bwaratoneshaga ubutegetsi bwa cyami bwakandamizaga abaturage. Ubwo butegetsi bwa gikoloni n’ubwa cyami bifatanye ,byatsikamiraga rubanda rugufi.
Taliki ya 1 Nyakanga 1962 nibwo ubutegetsi bwa gikolonize bw’ababiligi bwasezerewe ,u Rwanda rubona ubwigenge,iyo taliki kandi yashimangiye ubutegetsi bushingiye kuri repubulika,ubutegetsi bwa Cyami bucika ubwo.
Impirimbanyi za demokarasi zahanganye n’ubutegetsi bwa cyami guhera mu myaka ya nyuma y’1950,izo mpirimbanyi zashinze amashyaka anyuranye ya politiki yakurikiwe n’imvururu hagati y’abahutu n’abatutsi; abahutu bari bakandamijwe n’abatutsi bari bashyigikiye ubutegetsi bwa cyami bwabatoneshaga, izo mvururu nizo bise revolution yo mu 1959 .Hari abantu benshi bareba uko u Rwanda rumeze muri iki gihe ,bakavuga ko rwasubiye nyuma ya 1962, ndetse na bamwe mubutegetsi bari ku ngoma muri iki gihe bivugira kumugaragaro ko bagomba kugarura umuco mu rubyiruko wo mu myaka ya mbere y'1959 akaba ari aho izina ry'intore n'ingando byakomotse!
Mu mwaka w’1960 hagiyeho leta y’agateganyo yayobowe na Grégoire Kayibanda. Ku italiki ya 28/01/1961 ingoma ya cyami kalinga yaraciwe hatangazwa repubulika, aribyo bise coup d’état y’i Gitarama, umwami n’abamushyigikiye bajuririye icyo cyemezo muri Loni, bituma uwo muryango utegura itora rya Kamarampaka ryabaye taliki ya 25/09/1961, icyo gihe ishyaka UNAR n’andi ashyigikiye ubwami aratsindwa kuko abashyigikiye repubulika babonye amajwi 80%.
N’ubwo umuryango w’abibumbye wifuzaga ko u Rwanda n’u Burundi bikora igihugu kimwe, ntibyabujije ko buri gihugu cyaka ubwigenge ku giti cyabwo ,maze ibyo bihugu byombi bihererwa rimwe ubwigenge ku italiki ya 1 Nyakanga 1692.
Ubwanditsi
Ikiganiro cya Ambasaderi Munyeshyaka kubyerekeranye n'ubwigenge: