Politiki : FDLR iratangaza ko Kagame Paul ari gucyura intore ze yohereje muri Congo mu izina rya FDLR !

Publié le par veritas

Intore.pngBanyarwanda,Banyarwandakazi,Nshuti z'u Rwanda, Namwe abakunda amahoro mwese;

Mbanje kubasuhuza mwese, mbifuriza Umwaka mushya muhire wa 2013, Umwaka wamizero ku banyarwanda. Umwaka w' ukuri n' ibikorwa, umwaka wo kwigobotora ingoyi mbi ya Ruvumwa-FPR. Umwaka w'uburumbuke ku banyawanda bose.Umwaka wo kwishyira ukizana, nta mususu, mukavuga iribaniga mwese, ntawe ubakomye mu nkokora. Umwaka buri mwana w'umunyarwanda azagira amahoro n' amahirwe bingana imbere y' ubutegetsi, amashuli, ubucamanza n' itangazamakuru.

Musanzwe mwese muzi imikorere mibi y' ingoma y' igitugu ya FPR-INKOTANYI, agatsiko
kimirije kumena amaraso y'abana b' u Rwanda uko bwije uko bucyeye. Inkuru yabaye impamo hirya hino mu Rwanda no mu mahanga ko FPR  Rukarabankaka, idasiba kwica, kwiba,gusahura, gutoteza abana b' Urwanda, ntakwirengagiza ibikorwa bibi byo kwambura abaturage ibyo baba baronse biyushye icyuya.

Nyuma yaho FPR itwikiye abana b' Urwanda mu nkambi (gereza) ya Kami, aho abanyarwanda b'inzego zose bicwa urubozo, imirambo yabo igatwikwa, ivu rikajya kujugunwa mu Mutara, abandi bakarigisirizwa i Ndego ya Kibungo hakaba kandi hari imirambo itagira ingano irigisirizwa mu buvumo buri i Bugande, hafi y'ikirunga cya Muhabura, aho bita Namuremure. Mwe mwagerageje gukusanya izo nkuru z'ukuli ;amahanga yose amaze kumva ugutakamba kwanyu , yatangiye gufatira FPR ibihano bifatika,bitewe ni uko yafatiwe mu cyuho cy’ubugizi bwa nabi.

None FPR irimo iyobya uburari (mode opérandi), ikaba yiyemeje kwimurira ikigo cyayo cya KAMI, umuntu yagereranya n'ibigo bya Hitler yakoreshaga yica abayahudi. Icyo kigo cya Kami kikaba kigiye  kwimurirwa i Kibungo, aho abanyarwanda bazarigiswa ubutazongera kuboneka, nta numwe urabutswe ! Ndagira ngo mbwire abanyarwanda bose ko ayo mayele n'amacenga ya SEKIBI FPR yamenyekanye, kuko « n’uwendeye Nyina mu nda yaramenyekanye ».

FPR kandi , yifashishije ibinyamakuru byayo ishoramo amafaranga aturutse mu misoro n' imisanzu by' abanyarwanda, cyane cyane Urwanda Rushyashya, irimo ikwiza inkuru zitagira aho zihuriye n' ukuli, ibeshya abanyarwanda n' amahanga ko imfubyi z' abana b' abanyarwanda bibumbiye muri FDLR biyemeje kubohora urwababyaye, bakoresheje inzira zose zishoboka, kugira ngo igihugu gisubirane isura y' igihugu kigendera ku mategeko na demokarasi isesuye.

FPR irabahuma amaso n'amatwi, ibabwira ko abo bana b' imfubyi za FDLR basigaye barambika hasi intwaro buri munsi maze ngo bagataha bamanitse amaboko mu gihugu, kubera ko ngo mu Rwanda hari amahoro !

Dore aho ukuri guhagaze:

Turabamenyesha ko nta musore n' umwe wa FDLR wigeze arambika hasi akabando kamulinda umwanzi, ngo maze yishyire mu menyo ya Rubamba-FPR wamugize imfumbyi.Turabamenyesha ko nta demokarasi, nta bwisanzure burangwa i Rwanda, mu gihugu cy'ababyeyi bacu yiciye ubusa.

Turabamenyesha ko FPR yohereje intore muri Congo, zikiyita FDLR, zifatanije na Maï Maï MUTOMBOKI gukomeza kurangiza umugambi wabo wo kumalira ku icumu abanyarwanda kugira ngo wa mushinga wabo bise vision 2020 , igamije kurimbura burundu abahutu bose kugeza ku wanyuma, ishyirwe mu bikorwa.Nyuma y’ikimwaro k’inshi cy’uko yananiwe kudutsintsura mu birindiro byacu , amahanga akaba avugiriza induru FPR, ubu batangiye guhamagaza izo ntore zabo maze zigataha ziyita abasilikare ba FDLR mu rwego rwo kujijisha abanyarwanda n’amahanga !

Gusa rero turabamenyesha ko FDLR idahagaze gusa mu mashyamba ya Congo, ko ahubwo iri hose mu gihugu. Uzajya mu Mutara azayisangayo, Uzajya i Nasho azayisangayo,Uzajya ku Mulindi azayisangayo, Uzajya i Kigali azayisangayo.Uzajya i Gako azayisangayo;uzajya i Mweru azayisangayo.Uzajya i Mwulire azayisangayo, yewe nuzajya i Gatuna azayisangayo... n' ahandi n’ahandi.

Umwanzuro:

Turabamenyesha ko nta na rimwe abana ba FDLR bazigera bemera ko abana b' Urwanda bacurwa bufuni na buhoro.

Ntituzemera ko agaco ka Cyama kigarulira igihugu cy' abakurambere bacu, ngo kagitobange nk' utoba amazi y' ibirohwa.

Ntituzemera ko abana b' Urwanda bavutswa uburenganzira bwabo bwibanze bwo kwiga, nta vangura ririmo, kandi uwitwa Mwalimu agahabwa ijambo rikwiye, kuko ariwe Ngobyi irerera Urwanda.

Ntituzemera ko abana b' urwanda bicwa kubera kutavurwa, ariko FPR ikabeshya amahanga ngo za "Mutuels" zarakwiye hose, igihe abana bamwe baborera ku miryango y' ibitaro, bangiwe kuvurwa.

Ntituzemera ko Urwanda ruba Nyirabayazana mu gutera akavuyo mu bihugu duturanye.Ntituzemera ko igihugu cyacu cyitwa ruvumwa mu mahanga yose, buri wese akagira ubwoba bwo kwitwa umunyarwanda kubera kumena amaraso bikorwa n' agatsiko ka Kagame na FPR.

Ntituzemera ko umurage ariwo muco nyarwanda, uduhatse twese, ari nawo rumuli rwacu twese duhuriyeho, wacika burundu, igihe batwaka isura yacu, batuziza uko twavutse.

Kwitwa mututsi, umuhutu, umutwa si igitutsi, ahubwo ni ishema Kaminuza, nibwo bukire ntakuka Nyaburanga, buhesha ishema abana b' Urwanda bose . Ukuzuzanya kw' amoko, amadini, uturere, ibitsina, niryo nshingiro nyakuri rya Demokarasi isesuye. Ugusaranganya ibyiza Imana yagabiye Urwanda, ni uburenganzira bwa buri wese, aho ava akagera kandi mubwumvikane n'ubwubahane.

Banyarwanda, Banyarwandaki, Nshuti z’u Rwanda,

Sinarangiza ntabibukije ko igihe Congo yemera kugirana imishyikirano na  M23 yateye imiborogo muri Congo, kandi amahanga yose abibona, bikaba bitumvikana impamvu ayo mahanga atashyigikira icyifuzo cya FDLR, ngo asabe Kagame na FPR ye bayogoje akarere kacu, ngo bagirane ibiganiro bitaziguye natwe  ntakuryamirana, kandi bikaba mu mucyo.

Iyo nzira y’imishyikirano FPR niyanga, twiteguye kurengera abanyarwanda barengana bose, aho bava bakagera, kandi twivuye inyuma, n' imbaraga zacu zose. Ndangije mbizeza ko turi kumwe namwe mwese, kandi ko inkunga yanyu mwese ikenewe. Natwe bana banyu twiteguye kwitanga muburyo bwose, ariko mukagira ubuzima bwiza, amahoro ,umutekano n'ituze murwababyaye.

Muzatugaye gutinda, ntimuzatugaye guhera. Mwime amatwi ibihuha, nta mwana wa FDLR wigeze amanika akabando ke cyangwa se ngo yishore mu menyo ya rubamba , azi neza icyamugize imfumbyi.

Twese amwe, tuzatsinda. Umwaka mushya muhire kuri mwese, nta vangura na rimwe ribayeho,Muzige neza bana b' Urwanda, kandi na Mwalimu azasubirane agaciro, kimwe ni uko umubyeyi wese agomba kubyara, akarera kandi agatura agatunganirwa akagenda yemye mu rwamubyaye.

Imana ibane namwe mwese, kandi ibalinde aho muri hose.

Général Rommel

Nyabuko

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Dear Nyabuko.

Please, do you have a translation of your article in French or English, for lobbying.

Thanks and a Happy New Year.

Agaculama.

Répondre
T

Kuki mwita FDLR ngo ni aba terroriste ? kuki mu bita aba jenocidaire ??? kuki mutabona ko ari abana burwanda barenganye ?????

Fdlr NI ABANTU BAHOZE ARI IMPUNZI BAKABA baracitse kwi cumu , muribuka ukuntu kagame na fpr bamaze impunzi nuri Congo , FDLR rero ni abo bacika cumu babonye ko isi yose yabatereranye ikemera ko
kagame abica ntihagire umuntu uvuga numwe , niyo mpamvu rero FDLR yavutse kugirango ibuze kagame gukomeza kwica impunzi , kandi mu menyeko aba FDLR benshi muri 1994 bari bakiri abana ,. ubwose ko
bafashe intwaro arukugirango birinde babuze na kagame kwica impunzi , barangiza bakamusaba gushyikirana nabo kugirango batahe mu rwababyaye mucyubahiro , murabona ubwicanyi bwabo arubuhe ???
Murabona badafite ukuri koko , Njye ndaba shyigikiye rwose kuko ndi umwe mubabashije gucika icumu rya kagame kubera Imana yakoresheje FDLR ibyo kandi nta muntu wigeze guhingira muri Congo
utabyemeza numwe .
Ni mureke rero guhora muharabika FDLR ahubwo ni muyishyigikire kuko ifite imigambi myiza.

Répondre
F

Nous sommes contant d'apprendre que les FDLR ne peuvent pas et ja,ais se rendre au Rwanda ;

Nous encourageons les FDLR à combattre kagame et à liberer les rwandais car kagame est bel et bien celui qui crée l'insécurité dans la regions des grand lacs:

Répondre
N

Ibi wanditse nta muntu muzima utabona ko ari wowe ahubwo urimo kuyobya uburari.

Ubundi ko uvuga ngo uri General Rommel ntugaragaze aho uherereye ubundi uwashaka kukuyoboka we aramutse asanze uvuga ukuri yagukura he? abo wita se ko ari intore za FPR wabahereye iki amakarita
ya FDRL? niba uhakana ko ari aba FDRL ayo makarita yabo bayakuye he? Keretse niba uri indangare kugera ubwo bakwiba amakarita y'abanyamuryango bawe.Niba uru mu kuri tanga imyirondoro yawe neza
maze abemera ukuri kwawe babone uko bakuyoboka. Nutabikora kandi ureke gukomeza kubeshya amahanga

Répondre
M

Mukomeze kugira ibihe byiza. None se ko amakuru yanyu aducanga. Dore kuwa 02 Janvier 2013 mwatwandikiye ko Ingabo zigera ku 4000 zitegura gutaha zivuye hano muri Congo none muratubwira ko abarimo
gutaha ari Ingabo za Kagame. Ukuri ni ukuhe? Aho ntimuzageraho mukaduta ku giti mwanga kutubwira ukuri? Ndabona mwakerura mukavuga ko mutagishoboye kuducyura tugahitamo gusanga abandi kubaka
igihugu aho kugwa mu mashyamba.

Répondre
K

nagirango nkubaze, wize amashuri angahe wowe wandika, ibi bintu bidafite aho bishingiye, nta gushyidikanya wari umwanditsi wa KANGURA. koko nta soni ukavugira FDLR inyeshyamba international
zashizwe ku rutonde rwa ba teroroste na ONU, mwese murazi uko bfata abagore kungufu bagasahura, ibibi byose, sha igendere kabisa ndakugaye, wakunyereka gusa ndebe uko usa, wasanga uri
interehamwe.

Répondre