Politiki: Amashyaka PDP na RDI aramagana igikorwa kigayitse cyo kuburizamo urugendo rwa Twagiramungu Faustin mu Rwanda.
Kuri uyu wa kane taliki ya 20 kamena 2013 saa mbiri z’umugoroba, Bwana Gérard Karangwa Semushi umuyobozi wungirije w’ishyaka PDP-Imanzi, yafashe indege yerekeza i Kigali, hakurikijwe gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, nk’uko amashyaka PDP-Imanzi na RDI Rwanda Rwiza yayumvikanyeho.
Umuyobozi w’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Faustin Twagiramungu wagombaga nawe gufata indege imwe na Gerard Karangwa Semushi, we ntibyamushobokeye kubera ko kugeza kuri uyu munsi tariki ya 20 Kamena 2013, ubutegetsi bw’i Kigali bwari butaramuha viza, ni ukuvuga uruhushya rwo kwinjira mu Rwanda.
Impamvu Bwana Twagiramungu Faustin yari akeneye viza, ni uko pasiporo y’u Rwanda afite yarengeje igihe, kandi kubona inshya bikaba bitwara amezi atari munsi y’atatu, bityo akaba yagombaga kugendera kuri pasiporo y’Ububiligi, Ambassade y’u Rwanda i Buruseli ibanje kumutereramo viza. Igitangaje ni uko ubwo yatangaga impapuro zisaba viza ku italiki ya 28 Gicurasi 2013; ababishinzwe kuri Ambassade bamwijeje ko viza azayibona mu minsi itatu, nyuma bakamubwira ko bizafata iminsi 21. Iyo minsi yarangiye tariki ya 18 Kamena 2013 viza itaratangwa, bigera kuri uyu munsi wari uteganyirijwe urugendo iyo viza itabonetse, ngo kubera ko i Kigali bakibitekerezaho !
Ntibyumvikana ukuntu Leta ya FPR-Inkotanyi yima uburyo bwo gutaha mu gihugu cye umunyarwanda ubishaka kandi ufitiye u Rwanda imigambi igamije kuruteza imbere. Niyo mpamvu amashyaka PDP-Imanzi na RDI-Rwanda Rwiza yamaganye bikomeye igikorwa kigayitse cy’Ubutegetsi bw’i Kigali cyo kuburizamo urugendo rwa Prezida wa RDI. Amashyaka yombi arasanga ari uburyo bwo gushaka guca intege amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Prezida Kagame, kimwe n’abenegihugu bifuza impinduka ya politiki inyuze mu mahoro.
Amashyaka PDP na RDI aramenyesha abanyarwanda bose ko nta kintu na kimwe kizasubiza inyuma gahunda afatanyije yo gukorera politiki mu Rwanda. By’umwihariko, amashyaka yombi aremeza ko amananiza Ubutegetsi bw’i Kigali bukomeje gushyira kuri Bwana Faustin Twagiramungu, butinza urugendo rwe rwo kujya mu Rwanda, ntacyo azahindura ku bufatanye bwa PDP na RDI : uko bizagenda kose, amashyaka yombi ntazatezuka ku mugambi yiyemeje wo gukorera politiki mu Rwanda. Niyo mpamvu, n’ubwo kugeza ubu viza itaraboneka, tukizeye ko Leta ya FPR izashyira mu gaciro igaha Bwana Faustin Twagiramungu uruhushya rwo kwinjira mu gihugu.
Amashyaka PDP na RDI arasaba abanyarwanda bakunda amahoro na demokarasi, cyane cyane abari imbere mu gihugu, kwakira neza no gushyigikira Bwana Karangwa Semushi Gerard uzagera i Kigali tariki ya 21 Kamena 2013, bakazabigenzereza batyo n’izindi ntumwa z’amashyaka yombi zizamusanga mu Rwanda mu minsi ya vuba.
Amashyaka PDP na RDI yongeye kwizeza abanyarwanda ko atazabatenguha mu gikorwa cyo kubaka igihugu kigendera ku mategeko no kuri demokrasi, kandi kirangwa n’ubwisanzure bwa buri wese, n’ubwumvikane hagati y’abana b’u Rwanda, nta vangura iryo ari ryo ryose.
Bikorewe i Buruseli kuwa 20/06/2013
Mbonimpa Jean Marie
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RDI
E-mail : rdi_rwanda810@yahoo.fr
Tél : +41 78 74 71 982
Munyampeta Jean-Damascène
Umunyamabanga mukuru wa PDP-Imanzi
E-mail : pdp.imanzi@gmail.com
Tél : +32 47 79 71 465
Amafoto
Amajwi: kuri BBC Twagiramungu Faustin yavuze ko byanze bikunze azajya mu Rwanda: