PEREZIDA KAGAME NA FPR BAKOMEJE KUZAMBYA UBUKUNGU BW'U RWANDA N'IMIBEREHO Y'ABARUTUYE

Publié le par veritas

Photo0797Imicungire mibi y'ibihugu bikennye, ituma ibyo bihugu bigwa mu kaga k'amadeni cyangwa imyeenda iremereye, bita mu rurimi rw'igifaransa DETTE ODIEUSE.Mu gutegura iyi nyandiko nifashishije ubucukumbuzi (analyse) uwitwa Clement CYIZA yakoze ku bijyanye na za Dettes Odieuses mu bihugu bimwe na bimwe byo ku isi, akabishyira ku rubuga www.jambonews.net, muri Nzeli 2011, kandi agasoza agira ati: “profiter et partager avec vos amis”.

  

Umunyamategeko w'Umufaransa, Alexandre Nahum Sack yagize ati:[ « Niba ubutegetsi bw’igitugu bwatse umwenda bidatewe n’inyungu rusange z’abaturage ahubwo ari ukugira ngo burusheho gukomeza ubwo butegetsi bw’igitugu, buhonyora abaturage baburwanya, ideni nk’iryo iyo leta iba yafashe baryita ideni  mburamumaro (dette odieuse) ku baturage batuye icyo gihugu. Idene nk’iryo ntabwo ari inshingano y’igihugu : ni umweenda uba ureba iyo leta y’igitugu yo yawusabye, niyo mpamvu uwo mwenda uhanagurwa iyo ubwo butegetsi bw’igitugu buhirimye. »

 

Naho ikigo mpuzamahanga kitwa Sustainable Development Law (CISDL) cyo kibivuga muri aya magambo : Umweenda mburamumaro (dette odieuse), ni amadeni afatwa na leta y’igitugu kugira ngo ibone imbaraga zo kubangamira inyungu z’abaturage b’icyo gihugu, nta ruhare abo baturage bagira mu gusaba iryo deni ndetse ntibanamenyeshwe n’impamvu bene gutanga ayo madeni baba bakurikije bayatanga.

 

Muri iki gihe rero u Rwanda na rwo ruri mu bihugu byagiye bihabwa inguzanyo kubera impamvu zinyuranye z'imigendekere ya buri munsi y'igihugu. Nyamara kubera imicungire mibi y'igihugu, izo nguzanyo zagiye zihinduka "dette odieuse", ari byo twakwita "imyeenda mburamumaro". Hasi aha ndatanga ingero 3 gusa mu zindi nyinshi za "dette odieuse" u Rwanda rufite:

 

Nk'uko tubisanga mu bushakashatsi bwakozwe n'Umunyakanada  Professeur Michel Chossudovsky afatanije n'umubiligi w'impuguke mubukungu, Pierre Galand muri 2000:

·Ku ngoma ya Habyarimana hari inguzanyo nyinshi zahawe u Rwanda ngo zifashe abanyagihugu ariko ngo ziza gukoreshwa mu bijyanye n'umutwe w'abahezanguni b'interahamwe ari nabo bashyize genocide mu bikorwa. Izo nguzanyo zari zaratanzwe n'amashami ya BANQUE MONDIALE binyuze muri  Association de Développement International, le Fond de Développement Africain et le Fond de Développement Européen. Iyi nguzanyo yahindutse DETTE ODIEUSE.

·Ku ngoma ya Habyarimana kandi, binyuze mu kwaha kwa Banque Mondiale, ngo haba haraguzwe ku madeni imipanga igera kuri miliyoni, ariko ngobikorwa hifashishijwe imiryango (yakoranaga n'interahamwe ?) yashakaga gufasha mu mirimo isanzwe y'abaturage. Ku rundi ruhande, ngo Kagame nawe na FPR niko bafataga amadeni yo gukomeza intambara bari barimo. Nyuma y'intambara ya 1994 rero, mu nguzanyo leta ya Kagame yashoboye guhabwa zagombaga gufasha mu gusana igihugu, miliyoni 55,2 z'amadorari y'abanyamerika baraziyobeje (détourner) bajya kuzishyura Banki y'Isi amadeni impande zombi (Habyarimana na Kagame) zaguze ibikoresho byo kurwana. Aya mafranga y'inguzanyo yakoze ibyo atateganirijwe kandi bibi nayo yahindutse DETTE ODIEUSE.

 

·Na none habayeho izindi nguzanyo nyinshi cyane zo gusana igihugu cyari kivuye mu ntambara FMI / Banque Mondiale byahaye u Rwanda nyuma ya 1994.  N'amadeni yari yafashwe n'ubutegetsi bwa Prezida Habyarimana, aho kwishyurwa cyangwa ngo tuyasonerwe, amenshi yahinduwemo inguzanyo. Izo nguzanyo zose rero Leta ya Kigali yaraziyobeje (détourner) izijyana gushoza intambara muri Repubulika iharanira Démocratie ya Congo kuva muri 1996 kandi n'ubu rukigeretse muri M23, byose bishyizwe mu bikorwa na Perezida Kagame. Izi nguzanyo zose ni DETTE ODIEUSE.

None se u Rwanda ruramutse rubisabye rushobora gusonerwa DETTE ODIEUSE rufite, cyangwa se igice cyayo ?

Duhereye ku buryo abahanga mu icungamutungo babisobanura, Duhereye kandi no ku ngingo ya 2  de la Convention de Vienne de 1960 , dusanga u Rwanda rwasonerwa DETTE ODIEUSE mu gihe rwujuje ibintu 3 bikurikira, nta na kimwe kibuze:

 

Icya 1, igihugu kigomba kuba gifite imyeenda yo mu rwego rwa DETTE ODIEUSE

Icya 2, igihugu kigomba kugira ubushake bwo gusaba gusonerwa izo DETTE ODIEUSE

Icya 3, igihugu kigomba kuba kiyobowe mu buryo bwa demokarasi

Iyi ngingo ya 3 irasaba ko u Rwanda rugomba kuba ruyobowe na leta yemera démocratie. Gouvernement ya FPR ihora ivuga ko ifite démocratie, nyamara abakurikiranira politike y'u Rwanda hafi bemeza ko guvernema ya FPR ihonyora abaturage, ikayoborwa n'umunyagitugu Kagame. Kuva yatangira kuyobora igihugu muri 1994 ahagaze inyuma ya Bizimungu, no kumugaragaro kuva le 17 Mata 2000, Paul Kagame yaranzwe no guhonyora abaturage, gukoresha igitugu, kwigira ikimaana. Azwiho kutavuguruzwa no kuba yarahinduye igihugu cyose akarima ke cyangwa urugo rwe aho yica agakiza ntihagire uvuga. Imikorere ye ishyira imbere abantu bamwe kandi bamwegereye, umutungo wigihugu kimwe n'iterambere ntabwo bigera kuri bose. Amatora ku nzego zose ntiyigera aba mu mucyo, kandi abanyapolitiki batari bake baricwa, abandi benshi barafungwa cyangwa bakameneshwa.

 

Nk'uko bigaragara rero, muri biriya bintu 3 igihugu kigomba kuzuza iyo habuzemo kimwe, igihugu gihorana imyeenda kandi abaterankunga (kimwe n'undi wese utekereza mu buryo bw'icungamutungo buhwitse) birinda guha umweenda igihugu gisanganywe iyindi kandi kitari no kwishyura. Ni ukuvuga ko niba Leta ya Kagame igumye ku butegetsi, ntifungure urubuga rwa politiki ngo demokrasi yimakazwe, mu by'ukuri ntabwo u Rwanda ruzigera rusonerwa DETTE ODIEUSE.

 

UMWANZURO.

 

Birakwiye ko abanyarwanda bamenya ko igihugu cyacu kiri mu mazi abira, kubw'imitegekere mibi ya FPR-Kagame ishingiye ku gitugu kivutsa abaturage uburenganzira bwabo, ari nako ibya rubanda birushaho gusahurwa no gucungwa nabi n'agatsiko k'abaherwe bikubiye ibyiza by'igihugu, mu gihe rubanda rwa giseseka rwicwa n'umudari. Niba ibintu bidahindutse mu maguru mashya, niba iriya ngingo ya 3 yo gufungura urubuga rwa politiki idashyizwe mu bikorwa vuba na bwangu, dore bimwe mu bibazo by'ingorabahizi igihugu cyacu kizakomeza guhangana na byo :

 

·Leta y'U Rwanda ntizahwema gufata imyeenda mburamumaro byitwa ko hagamijwe guteza imbere igihugu, kandi mu by'ukuri igipande kinini cy'ayo madeni ari ikinyerezwa n'abagize agatsiko kikubiye ubutegetsi. Izindi nkunga zitanyuze mu nguzanyo zizahagarikwa, nk'uko byatangiye gushyirwa mu bikorwa n'ibihugu byari bisanzwe bigoboka u Rwanda.

 

·Leta ya FPR-Kagame izakomeza kubeshya amahanga ko yagejeje igihugu kw'iterambere rikataje, abaherwe b'i Kigali bakomeze kubaho mu murengwe uteye ishozi, mu gihe abaturage bazaba bicwa n'inzara n'umukeno, dore ko abana b'u Rwanda batari bake bacishijwe ukubiri n'indyo y'ibanze, abandi batabarika bakaba bagiye kwicwa n'amavunja na bwaki.

 

·Inzangano n'umwiryane bizayogoza igihugu. Ngo abasangira ubusa bitana ibisambo, uretse ko igikomeye kurushaho ari uko imbaga y'abanyarwanda ikomeje gukeneshwa n'ubutegetsi bw'igitugu butabifuriza icyiza na kimwe, itazakomeza kwihanganira kuburara mu gihe abayikandamije bo bicwa n'umurengwe. Kubw'izo mpamvu zose, ishyaka RDI Rwanda Rwiza risanga Leta ya Perezida Kagame na FPR bagomba kwirinda kugundira ubutegetsi, dore ko ikomeje kubukoresha mu kuroha igihugu aho guharanira icyateza imbere umuturage. By'umwihariko, iyo Leta igomba gufasha hasi umugambi wo guhindura ingingo ya 101 y'itegeko nshinga, bityo Prezida Kagame akareka uburiganya arimo bwo gushaka kwiyongeza izindi manda atemerewe.

Hakwiye ahubwo kujyaho ubutegetsi bw'inzibacyuho buhuriweho n'imitwe yose ya politiki, bugafungura urubuga rwa politiki, amashyaka n'itangazamakuru ryigenga bigakora mu bwisanzure, hategurwa u Rwanda Rushya, u Rwanda Rwiza ruyobowe n'abategetsi batowe n'abaturage muri demokrasi isesuye. Kubera ko ubwo butegetsi bushya buzaba bwizewe n'abaturage, buzubahwa no mu ruhando rw'amahanga, bugirirwe icyizere n'abaterankunga, maze bwihutire gusaba ko iriya myeenda mburamumaro ihanagurwa, igasimbuzwa inkunga zigamije amajyambere nyayo, abanyarwanda bave mi mibereho mibi, batunge, bagatunganirwe.

 

 

Vincent UWINEZA

Commissaire wa RDI ushinzwe ibihugu

By'Afrika y'Amajyepfo

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article