M23: Inyeshyamba za M23 muri kivu y'amajyaruguru zasubiranyemo hapfa abagera ku 10 !

Publié le par veritas

http://static3.7sur7.be/static/photo/2013/15/9/0/20130225135301/media_xll_5593995.jpg

 

Kuri iki cyumweru taliki ya 24 Gashyantare 2013 habaye imirwano yahuje ibice bibi bitavuga rumwe bigize umutwe w’inyeshyamba za M23 uri muri Kivu y’amajyaruguru. Iyo mirwano yabereye mu gace ka Rutshuru ihitana abasilikare 10 b’inyeshyamba za M23 nk’uko byemezwa n’abaganga bo mu bitaro bya Rutshuru.

 

Abaganga bo muri ibyo bitaro bemeza ko bashoboye kubarura imirambo icumi hakaba hari inyeshyamba 2 zivurwa ibikomere kubera iyo mirwano. Amakuru ava mu nzego zishinzwe umutekano mu bihugu by’ibiruya avuga ko iryo subiranamo ry’inyeshyamba za M23 ryatewe n’uko zitashoboye kumva kimwe imyanzuro y’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu 11 by’Afurika Addis Abeba kuri iki cyumweru taliki ya 24 gashyantare 2013 yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muburasirazuba bwa Congo cyane cyane M23.

 

Amakuru dukeshya ikinyamakuru therwandan.com yagejeje kubasomyi bacyo, yerekanaga ko mu nyeshyamba za M23 harimo ibice 2 bihanganye ndetse bishobora no gukozanyaho bikarwana igihe icyo aricyo cyose ; hari igice cy’abanyamasisi kigizwe n’abasilikare bashyigikiye Bosco Ntaganda ,icyo gice akaba aricyo gishyigikiwe cyane n’u Rwanda ; hakaba n’igice cy’abanyejomba kiyobowe na Makenga Sultan kikaba gishyigikiye Laurent Nkunda kandi kikaba kitifuza ko u Rwanda rukomeza kugikoresha mu bikorwa byose byimirije imbere inyungu za Paul Kagame gusa !

 

Ngiyo inkomoko y’amacakubiri yatangiye kwigaragaza mu mirwano mu bice byombi bigize M23.

 

Amakuru arambuye kuri iyi nkuru mushobora kuyasoma aha mururimi rw'igifaransa :


 

 

Veritasinfo.fr

 


Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article