Mugushyira umukono ku masezerano yo kugarura amahoro muri Congo, Kagame yavuze imvugo -shusho yo kwita ku kibazo cy'abatutsi mu karere !
Kuri iki cyumweru taliki ya 24 Gashyantare 2013, mu gihugu cya Ethiopia mu murwa mukuru wacyo wa Addis- Abeba ibihugu 11 byashyize umukono kumasezerano yo kugarura umutekano muburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Bwana Ban Ki-moon nawe yashyize umukono kuri ayo masezerano kuko ariwe uzakurikirana iyubahirizwa ryayo.Ban Ki-moon yizerako ayo masezerano azagarura umutekano mu gihugu cya Congo ndetse no mu karere kose icyo gihugu giherereyemo , akaba yavuze ariko ko igikorwa cyakozwe uyu munsi ari intangiriro ko hagiye gukurikiraho ibikorwa byo byo kubahiriza ayo masezerano. Hari amasezerano menshi yagiye akorwa mu rwego rw’akarere ndetse no mu rwego mpuzamahanga ariko akaba atarashoboye kugarura umutekano muri Congo bitewe n’intambara zihoraho ziterwa n’isahurwa ry’umutungo kamere w’icyo gihugu.
Ayo masezerano yashyizweho umukono avugako ubutumwa bw’ingabo za ONU muri Congo bugomba guhindurwa hakongerwamo umutwe w’ingabo zigomba kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Congo, uwo mutwe mushya (brigade) wa MONUSCO ukazaba ufite ubutumwa bushya bwo kurwanya iyo mitwe, uzaba ugizwe n’abasilikare 2500.
Ingabo za ONU ziri muri Congo zigera kubihumbi 17 zanananiwe kugarura amahoro muri Congo kuko mubutumwa izo ngabo zifite hatarimo gukoresha imbaraga zirwanya imitwe yitwaje intwaro iri muburasirazuba bwa Congo. Ibihugu b’Afurika cyane cyane ibigize umuryango w’ibihugu by’ibiyaga bigari byagerageje gushyiraho umutwe wa gisilikare wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo, ubu ibyo bihugu bikaba byarashyigikiye igitekerezo cya ONU ko uwo mutwe wakinjizwa mu ngoba za ONU ziri muri Congo.
Kwirinda gushyigikira imitwe itera umutekano muke
Amasezerano yashyizweho umukono arahamagarira ibihugu byose cyane cyane ibyayashyizeho umukono kwirinda gufasha imitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bwa Congo kandi ibyo bihugu bikaba bigomba gushyigikira impinduka zose mu karere kugira ngo leta ishobore kugira ububasha bwayo ku butaka bwayo bwose (souveraineté).
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda bishinjwa guha inkunga umutwe wa M23, bikaba byarafashije uwo mutwe gufata umujyi wa Goma,ibyo bihugu bikomeza guhakana ibyo biregwa n’ubwo ibimenyetso bibihama. Kugirango aya masezerano azubahirizwe kuburyo bwihuse hazashyirwaho intumwa idasanzwe y’umuryango w’abibumbye mu karere.
Kwibanda ku bibazo by’ubutabera
Perezida Joséph Kabila wa Congo yavuze ko aya masezerano agiye gufasha mu kurangiza ibibazo by’intambara z’urudaca mu burasirazuba bwa Congo, aho ibyaha byibasiye inyoko-muntu no gusuzugura ubuzima bw’abantu byagiye bikorwa buri munsi mu gihe kirenga imyaka 10.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye ikintu cyose cyagarura amahoro mu karere, Kagame yakomeje avuga ko ubu hagomba kwitabwaho ibibazo by’uburenganzira (droit), ubutabera (justice) n’amajyambere (développement), mu mvugoye yumvikanagamo ko uburyo ubwoko bwa nyamuke bw'abatutsi bufashwe muri ako karere bugomba guhinduka.
Nyuma yo gushyira umukono kuri aya masezerano abakongomani benshi barasa n’abatizeye neza ko azazana amahoro mu gihugu cyabo ahubwo bakaba babona igihugu cyabo cyigizwe indagizo y’amahanga.
Veritasinfo.fr