Perezida Kagame n'Agatsiko ke k'Abasajya yashatse kwigarurira Leta ya Perezida Obama akoresheje gutanga ruswa, biramunanira!

Publié le par veritas

Icyo ibihugu bya Afurika bikeneye si Abategetsi b'igitugu batavugirwamo, icyo abaturage bakeneye ni abayobozi babafasha kubaho mu mahoro, ubwigenge, n'iterambere rirambye kandi rigera kuri buri muturage.

 

Inkuru y'Umuvugizi:

 

 

Umuvugizi uherutse kumenya imwe mu nkuru iteye isoni y’uko perezida Kagame yashatse gutanga ruswa kuri bamwe mu bagize imiryango y’abajyanama ba perezida Obama, mu rwego rwo kwigarurira ubuyobozi bwa perezida Obama “White House”. 

 

Amakuru atugeraho yemeza ko, nk’uko perezida Kagame asanzwe abikora iyo ashaka kwigarurira bamwe mu bayobozi b’ibihugu bikomeye abaha ruswa z’ibintu bitandukanye, ninako yibeshye ku buyobozi bwa perezida Obama, ubwo yoherezaga maneko we Col Dr Emmanuel Ndahiro kujya guhura n’umwe mu bahungu b’umujyanama wa perezida Obama, Michael Axelaod. 

 

Michael Axelaod ni umuhungu w’umujyanama wa perezida Obama, witwa David Axelaod, uyu Axelaod akaba yarahoze ari umunyamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaza no gufasha kwamamaza mu matora perezida Obama mu ntara ya Chicago, ari na byo byaje kumuhesha uyu mwanya.

 

Nyuma y’aho perezida Kagame aboneye ko ubuyobozi bwa perezida Obama bwamwotsaga igitutu kugirango yisubireho, agatanga  demokarasi mu Rwanda, akareka itangazamakuru rigakorera mu bwisanzure, akanareka abaturage bakishyira bakizana mu gihugu cyabo, badatewe ubwoba bazizwa ibyo bavuze, perezida Kagame yananiwe kwisubiraho kugirango nibura acyemure ibyo ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari bwamusabye, ahubwo ahitamo guha amabwiriza Col Emmanuel Ndahiro, kugirango ajye  gushyikirana na Michael Axelaod, kugirango bahe sosiyete ye yitwa «Grant Park» ikiraka cy’amafaranga menshi.

 

Amakuru akomeje kutugeraho, kandi aturutse ahantu hizewe, yemeza ko iyi mishyikirano yo gutanga ruswa binyuze mu guha ikiraka sosiyete y’umwe mu bahungu b’umujyanama ba perezida Obama, yaje gutahurwa, bakimara gutangira kuyijyamo, bityo ntibyagira icyo byangiza ku bijyanye na politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

 

 

Johnson, Europe.

Umuvugizi.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article