Perezida Kagame aritegura gusubiza ibibazo by’abatuye isi yose binyuze kuri Youtube
NDL: Dore aho ifaranga ry'igihugu ryashiriye! abana barabura ibyo kurya ku ishuri, ibirarane by'imishahara y'abakozi ba leta bimaze imyaka n'imyaka n'ibindi bibazo by'ubukene bikomereye abanyarwanda, ariko Kagame na leta ye Baratanga akayabo k'amafaranga mu binyamakuru bikomeye mpuzamahanga ngo barabwira isi yose! Mbonye kagame afashe umwanya wa Obama cyangwa Sarkozy , dore ko aribo bagira ijambo ku bibazo bibera ku isi yose, ariko nibura bo ntibatanga akayabo ko kugirango babivuge kuko ibyo bihugu bifite itangaza makuru rigera ku isi yose! ko mbona TVR na radio rwanda bigaragara kumurongo wa Internet ku isi yose yavugiyeho ibyo yananiwe kubwira abanyarwanda ariko akareka gushora umutungo w'igihugu mu kwiyamamaza gusa no kwiyerekana neza ngo wenda bibe byatuma isura ye mbi amahanga amaze kumenya yasibangana ( ngo ari mubayobozi bakomeye ku isi !!!!!)! Nyuma yo kwakira abanyeshuri bo mu mashuri yo mu bihugu byateye imbere kuko abayobozi babyo basa nabamuhaye akato noneho ashakishirije indi nzira muri youtube! Nimwisomere iyi nkuru tuvanye ku gihe.com buri wese aragira icyo yiyumvira:
Nyuma y’uko YouTube World View imaze kugera mu bihugu bitandukanye byo ku migabane ya Amerika ya ruguru, mu Burayi no mu Burasirazuba bwo hagati, aho itanga amahirwe ku bantu bose yo kwibariza akabari ku mutima abayobozi bakomeye kurusha abandi bo ku isi, ubu noneho, ku nshuro ya mbere ku mugabane wa Afurika, hatahiwe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Ubu umuntu wese, aho ari ku isi hose ashobora kohereza ikibazo cyose yifuza kubaza Perezida Kagame haba ku bijyanye n’ubukungu bw’u Rwanda, politiki y’ikoranabuhanga, uko u Rwanda rwateye imbere nyuma y’imyaka 17 ruvuye muri jenoside; umuntu ashobora kandi no kumubaza ibibazo birenzeho bijyanye n’ahazaza ha Afurika n’urubyiruko rwayo.
Ushaka kubaza ikibazo cyawe, wakoresha iyi aderesi www.youtube.com/worldview aho ushobora kubaza ukoresheje videwo cyangwa inyandiko ndetse ukaba wanahitamo(watombora) icyo uhaye agaciro cyane mu byo abandi babajije.
Ibibazo byose nibimara gukusanywa, ku itariki ya 5 Gicurasi 2011 nibwo Perezida Kagame azagirana ikiganiro kidasanzwe na Khaya Dlanga ukorana na Youtube, akaba n’umwe mu bantu bamenyekanye cyane muri Afurika y’Epfo mu gutanga ibitekerezo hakoreshejwe videwo ku mbuga zo mu bwoko bwa blog.
Muri icyo kiganiro, nibwo Perezida Kagame azasubiza bimwe mu bibazo bizaba byatoranyijwe ko ari byiza. Twakwibutsa ko tariki ntarengwa yo kohereza ibibazo ari kuya 3 Gicurasi naho ku itariki ya 7 Gicurasi 2011, nibwo ikiganiro kirambuye kizajya ahagaragara.
Ibi bibaye mu gihe, mu rwego rwo gukomeza kumva no kubasha kuganira n’abaturage bose b’isi, Perezida Kagame aherutse gushyira ahagaragara uburyo yazajya asubiza umuntu wese utanze igitekerezo cyangwa abaza ikibazo hakoreshejwe, umurongo we bwite kuri facebook ndetse na twitter.
Mu gihe twandika iyi nkuru, hasigaye iminsi 4, amasaha 7, n'iminota 15, amahirwe yo kohereza ikibazo akarangira. Bityo niba ushaka guhita utanga ikibazo cyawe, cyangwa ugahitamo(ugatombora) mu bindi byamubajijwe, kanda hano.
( source: igihe.com )