Patrick Karegeya yahisemo kuba imbwa akaba agomba gupfa nk'imbwa abashinzwe isuku bagakuraho umwanda! (James Kabarebe)

Publié le par veritas

http://reveil-fm.com/images/Elie4/Elie5/Elie6/0000aakagam.jpgMinisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, asoza gahunda y’icyumweru ya "Ndi Umunyarwanda" mu karere ka Rubavu, yagize icyo avuga ku magambo avugwa ku Rwanda nyuma y’urupfu rwa Karegeya waguye muri Afurika y’epfo mu ntangiriro za 2014.

Minisitiri Kabarebe yibukije urubyiruko ko rugomba kwirinda impuha n’abashaka guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.

Yagize ati "Mwirinde abasakuza hirya no hino ngo umuntu kanaka yanizwe n’umugozi ari muri etage ya karindwi mu gihugu runaka. Iyo uhisemo kuba imbwa upfa nk’imbwa abashinzwe isuku bagakuraho umwanda bagashyira aho imyanda ijya ngo utabanukira, kandi abo bibaho nibyo bahisemo ntacyo twabikoraho ntidukwiye no kubibazwa."

Minisitiri Kabarebe yongeyeho ko umuntu ahabwa agaciro n’igihugu kimurindira umutekano. Ati "Ndibaza ukuntu umuntu muzima ata igihugu gifite umutekano ajya he?"

Minisitiri Kabarebe yashimiye Abanyarubavu uburyo bitwaye mu bihe bikomeye banyuzemo bahungabanywa n’umutekano mucye waturukaga muri Congo ariko ntibacike intege cyangwa ngo banduzwe imico iranga Abanyekongo.

Yakomeje ashishikariza urubyiruko gukunda igihugu no kwihesha agaciro bitandukanya n’ibiyobyabwenge mu guharanira umutekano u Rwanda rwagezeho.

http://www.musabyimana.net/uploads/pics/karegeya_photos_LDGL.jpgAti "U Rwanda kubarubamo n’ababa hanze yarwo babona uburyo ari rwiza kandi ibyiza rugeraho bizakomeza kwiyubaka kuko dufite ubuyobozi bwiza."

Minisitiri Kabarebe yahuye n’urubyiruko ruvuye mu mirenge igize akarere ka Rubavu rwari rumaze icyumweru mu gahunda ya "Ndi Uumunyarwanda" ruganira kuri gahunda zo gukunda igihugu, kwihesha agaciro guteza imbere akarere no kurwanya ibiyobyabwenge.

Abaturage ba Rubavu barifuza gusurwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Nyuma y’inama n’urubyiruko rwa Rubavu, Minisitiri Kabarebe yahuye n’abavuga rikijyana (opinion leaders) bo mu Karere ka Rubavu bagirana ikiganiro kirambuye ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 20 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda.

Mu byo bagarutseho cyane, bifuje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yazasura akarere ka Rubavu vuba bishoboka bityo Abanyekongo bakanamenya ko atapfuye nk’uko babyibwiraga. Bati " Burya iyo wifuriza umuntu urupfu ahubwo aba azaramba".

Source : Kigalitoday.com

Sylidio Sebuharara

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Kabarebe,ameze nka cya kinombe (ikinonko) kibona cyota izuba kibwira ko imvura itazangera kugwa!

Umwicanyi Kagame n'agatsiko ayoboye bafite umutima urusha uw'inyamaswa y'inkazi ubugome.

Bavuga ko Mugesera yavuze amagambo akomeye,yenda bamubeshyera,ariko niba yaravuze ko kariya gatsiko k'abicanyi kasubizwa iwabo muri Abysiniya ndumva ntamurenganya wenda ikibi ni uko ngo yaba
yaravuze ko kanyuzwa muri Nyabarongo.

Imvuga yo kwica cyangwa igitekerezo cyo kwica bibereye Kagame n'agatsiko ke gusa,ariko umuntu agize amahirwe nk'uko Abisirayeli babikoze ku Bafarasha bo muri Ethiopiya (Abisiniya),kariya gatsiko
k'abicanyi  ikagatwara,dore ko kemeza ko nako ari ako mu bwoko bw'Abayahudi twabishima cyane kuko gateye icyugazi,nako ishozi,Abanyarwanda benshi cyane.

Yego umugome atinda gupfa bikakubabaza,ariko iyo yapfuye intumbiye ye ntabwo iba ikiri umwanzi wawe,ahubwo iyo ufite umutima wa kimuntu urayunamira.Ariko inyamaswa zo muri FPR siko zibibona
zasabitwe n'ubugobe butagira izina.

Gusa igishimishije muri byose ni uko abantu benshi basigaye batinyuka bakakereka uko bazishima umunsi kanogotse.

Répondre
J

FPR: Ubwoko bushya bw’umutima wa kinyamaswa !!!   Kera abakurambere iyo bumirwaga,
bakundaga kwita ishyano ribagwiriye bati “amoko aragwira”.  Imvugo nkiyo bayivugaga bagenekereza umuntu ufite umutima wa kinyamaswa, ukora amahano adasanzwe, haba mumvugo cyangwa mungiro,
kugeza naho ashinyagurira  umurambo!!! James Kabarebe na Mushikiwabo niho bageze, mugushinyagurira Nyakwigendera Colonnel Patrick Karegeya, bamwita imbwa, umwanda. Ese kandi aracyabateye
ubwoba??? Mwamuretse akiruhukira mumahoro???

Répondre