Pascal Kanyandekwe ntiyorohewe n'ubuhamya bukomeje kumutangwaho mu rukiko !

Publié le par veritas

Kande.pngKuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Werurwe 2012, mu rubanza rwabashatse kwivugana Lt Generali Kayumba Nyamwasa, ubuhamya bwakomeje, bukaba bwatanzwe na Lt Colonel Kwena George Matlane wabwiye urukiko ko amaze imyaka 28 mu kazi k’ubupolisi akaba ari nawe ukuriye ubugenzacyaha (investigation) muri uru rubanza. Yasobanuriye urukiko uburyo abaregwa bafashwe, ibyo bafatanywe, igihe bafatiwe naho bafatiwe.

 

Yasobanuye cyane cyane ku bashinjwa nomero eshanu (Abedi Sefu Denengo) na nomero esheshatu (Pascal Kanyandekwe). Yavuze uburyo yagiye guhata ibibazo Kanyandekwe aho bafungira abantu bakekwaho ibyaha bikomeye (high risk detention centre). Yemeje ko yabajije Kanyandekwe mu rurimi rw’ícyongereza Kanyandekwe akamusubiza, kandi kugeza ubu ababuranira Kanyandekwe bemeza ko nta cyongereza azi!

 

Kanyandekwe akaba yaramubwiye ko ibyo amurega ntacyo abiziho. Yahise asaba umupolisi wari aho ko yasubiza Kanyandekwe mu cyumba cy’úmunyururu. Ubwo nibwo Kapiteni Mathebula yazanaga ushinjwa nomero eshanu ni uko uyu nomero eshanu yabona Kanyandekwe wari uherekejwe n’umupolisi kujya gufata ibiryo bya mu gitondo agahita amutunga urutoki akamubwira ngo: Nguyu databuja (this is my boss). Ubwo yahise ahamagara Kanyandekwe amubaza niba azi uyu uregwa nomero eshanu maze Kanyandekwe aramwihakana, amubwira ko ushinjwa nomero eshanu amubwiye ko ari boss we, Kanyandekwe yarebye hasi maze yeguye umutwe amubwira ko ntacyo yabivugaho.

 

Mu bintu Lt Col Matlane yavuze ko byafatanywe Pascal Kanyandekwe byoherejwe gukorerwa igenzura aho yise mu cyongereza (Provincial Crime Management Centre), hakorerwa ubugenzuzi (forensic) buhanitse ku bimenyetso bifatanywe abaregwa harimo:

 

-Apple notepad

-I Phone

-3 Sim card (1 ya mtn sa,1 ya Tigo,1 ya Safaricom

-Nokia 1209

-Amafranga FRW 2700, amarandi 6100 n’amadorari 200.

 

Ibyo byose byashyikirijwe Ericka Nivenhuys ushinzwe forensic. Ibi bikaba bisobanura ibya raporo yakoze isobanura uburyo aya matelefone yagiye ahamagarana mu gihe cyo gushaka kwivugana Lt Gen Kayumba, aho abaregwa bari bari, igihe bahamagaraniye n’uburyo bacuze umugambi wabo. Ibyo bikaba bizagaragazwa n’iyi raporo yiswe mu cyongereza (call maping) byatanzwe n’amacompanyi y’itumanaho (Vodacom na MTN). Tubibutseko iyi raporo yarangiye, ikaba yarashyikirijwe ababuranira abaregwa, ikaba izashyikirizwa umucamanza ku wa mbere.

 

Lt Col Matlane yasobanuye ukuntu rumwe mu rufunguzo rwafatanywe Pascal Kanyandekwe basanze rumeze nk’urwafatanywe ushinjwa nomero ya mbere ariwe Amani Rukara. Izo mfunguzo zombi yasanze zifungura umuryango w’imbere ku rupangu rwaho Lt Gen Kayumba yari atuye igihe araswa.

Kubyo bafatanye ushinzwa nimero eshanu, harimo;

-Telephone ingendanwa na sim card yayo

-Amafaranga 17 300 y’ amarandi (Ni ukuvuga $2200).

Tubibutse y’uko aya marandi 17 300 yafatanywe, ari avance bahawe rugikubita, ubwo bemeraga kujya guhitana Lt Gen Kayumba Nyamwasa, nk’uko byatagajwe n’umutanga buhamya Kamali, watanze ubuhamya ubushize. Urubanza ruzasubukurwa ku wa mbere taliki 26 Werurwe 2012 saa yine za mu gitondo.

 

 

Jean de Dieu Mwiseneza

Jeppe Regional Court

Johannesburg(rwiza news)

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article