Abatuvuyemo bahora badutumaho, ngo ikaze ni ubusa !!

Publié le par veritas

Kagame.pngUmugabo yafashe urugendo rujya mu mahanga, agezeyo ajya muri hoteli aho yagombaga gucumbika, ku bw’amahirwe asangamo murandasi (Internet) ; hanyuma ahita yihutira kwandikira umugore we yari yasize mu rugo.

 

Yaranditse hanyuma agiye kohereza urwandiko rwe yibeshya e-mail address y’umugore we, ayohereza ku mugore wari wapfushije umugabo uwo munsi.Uwo mugore yabaye akiva gushyingura umugabo we, yihutira kujya kuri mudasobwa yibwira ko wenda hari abo mu muryango we baba bamwoherereje ubutumwa bumwihanganisha.

 

Agifungura urwandiko rwa mbere yasanze ari rumwe rwamuyobeyeho. Akimara kurusoma ahita yikubita hasi. Maze umuhungu we aje amukurikiye asanga kuri mudasobwa hariho ibaruwa igira ati :

 

 

"Ku mugore wanjye nkunda cyane,

Impamvu : Nagezeyo amahoro

Ndabizi ko bigutangaje kubona iyi baruwa kuko utakekaga ko nabona uko nkwandikira ariko burya mudasobwa zabanje inaha mbere yo kugera aho, kandi nasanze bemerera abantu kwandikira abakunzi babo. Ubu nkwandikira, maze akanya gato mpageze, banyeretse icyumba nzabamo, gusa irungu riranyishe ngiye kureba uburyo nawe wansanga mu cyumweru gitaha. Ndizera ko uzabona abaguherekeza nk’uko nanjye mwamperekeje, bisous cherie. Ni ah'ejo."

 

Ni ubwo bamwe bashobora gusoma iyi nkuru nk’urwenya , ntabwo bitangaje ko abacu batuvuyemo bakitaba Imana bifuza ko twabasangayo kandi bakaba bategereje abo basize babahemukiye ngo babageze imbere y’ubutabera, ikibazo ni uko bashobora kuba batwoherereza ubutumwa bukayobera kubandi nkuko mubyisomeye ! Bikatubera nka wa mukecuru wasabye urupfu ko ni ruza kumujyana ruzamutumaho, bukeye umwana we arapfa , ntibiteye kabiri umwuzukuru we na we aba arapfuye , bukeye urupfu ruje kureba wamukecuru arataka ati “kuki utantumyeho?”, urupfu narwo ruti igihe nagutwaraga umwana wawe kwari uku kumenyesha ko nawe uri hafi , ndetse sinagarukiye aho naje no gutwara umwuzukuru wawe kugira ngo nkubwire ko nawe ari bugufi nkakujyana , washakaga iyihe ntumwa yi ndi !Ni ubwo twakwiyoberanya dute ni haha ndi umunsi ni umwe tukazabasanga !

 

Ntabwo bitangaje ko inyuma y’imva hari ubugingo !

 

 

Iyi ni inkuru yavuye mu Kanyamakuru Mfasiri

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article