Padiri Emile Nsengiyumva yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice
Urukiko rukuru mu rugereko rwarwo rwa Rwamagana rwakatiye Padiri Emile Nsengiyumva igihano cy’igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuvutsa Igihugu umudendezo. Uretse iki gifungo, uyu mupadiri yanaciwe amande y’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.
Urubanza rw’uyu mupadiri rwasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, ahagana mu ma saa kumi. Ubushinjacyaha bwaregaga Padiri Nsengiyumva ko ku itariki ya 19 na 25 Ukuboza umwaka ushize ngo yangishije abaturage gahunda za Leta, cyane iyo guca Nyakatsi no kuboneza urubyaro. Ubushinjacyaha buvuga ko mu misa yasomeye muri Paruwasi ya Karenge na santarari ya Nyakigarama kuri aya matariki ngo uyu mupadiri yahamagariye abaturage kwigomeka kuri izi gahunda.
Nyamara ubwo uru rubanza rwaburanishwaga, Padiri Nsengiyumva we yabwiye ubucamanza ko atarwanya gahunda za Leta ko we icyo yanenze ari uko icibwa rya Nyakatsi ryashyirwaga mu bikorwa hakabamo abaturage barengana. Ku cyo kuboneza urubyaro ho, yavuze ko we yemera uburyo bwa kamere kuko na Kiliziya Gatolika abereye umuyoboke ari cyo yemera.
Gusa ariko, mu gusoma umwanzuro w’urubanza, Umucamanza Justin Gakwaya yavuze ko padiri Nsengiyumva ahamwa n’icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo nk’uko radiyo Rwanda yabitangaje. Ibi byatumye uyu mupadiri akatirwa igifungo cy’umwaka n’igice.
Jean Pierre Bucyensenge (igitondo)