ONU na USA birasaba Kagame Paul na Museveni wa Uganda gutegeka umutwe wa M23/RDF gushyira umukono kumasezerano yo kurangiza intambara muri Congo!

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/Martin-Kobler.jpgUmuryango w'abibumbye urihanangiriza umutwe w'inyeshyamba za M23/RDF iwusaba guhagarika ibikorwa byose uwo mutwe urimo ukora byo kubyutsa imirwano muri Kivu y'amajyaruguru nyuma y'aho ibiganiro bihuza uwo mutwe na leta ya Congo mu mujyi wa Kampala bihagarariye. Abahagarariye umuryango w'abibimbye mu karere bakoreye raporo anama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi igaragaza ko umutwe wa M23/RDF kimwe n'ingabo za Congo ubu zirimo zitegura imirwano kuburyo bukomeye hafi y'umuyi wa Goma.

 

Mu nama yo mu muhezo y'akanama gashinzwe amahoro ku isi,abahagarariye umuryango w'abibumbye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kimwe no mu karere k'ibiyaga bigari  bemeza ko umutwe wa M23/RDF ariwo nyirabayazana mu ihagarikwa ry'ibiganiro bibera i Kampala  hagati y'intumwa za Leta n'intumwa z'uwo mutwe. Umuyobozi w'ingabo za ONU muri Congo Bwana Martin Kobler kimwe n'intumwa y'umunyamabanga mukuru wa ONU mu karee k'ibiyaga bigari Madame Mary Robinson bagaragaje ko umutwe wa M23/RDF utari witeguye gushyira umukono ku masezerano yo kurangiza intambara uyihuje na leta ya Congo, ahubwo M23/RDF ikaba yarakoraga ibishoboka byose kugira ngo ibyo biganiro bitinde gusa!

 

Nkuko radiyo RFI dukesha aya makuru ibyemeza, ingabo za ONU muburasirazuba bwa Congo ziratangaza ko ziteguye kuburyo buhagije ko imirwano hagati y'ingao za Congo na M23/RDF ishobora kubura ku isaha iyo ariyo yose.Umuryango w'abibumbye ukaba wemeza ko umutwe wa M23/RDF kimwe n'igihugu cya Congo bikomeje kwisuganya mu birindiro byabo biri hafi y'umujyi wa Goma kugira ngo bitegure kwinjira mu mirwano.

 

Ingabo za ONU ariko zisa niziburira Kagame kuko zemeza ko na FDLR ubu iryamiye amanja muri ako karere mu gihe umutwe wa M23/RDF waramuka ugaragaje ingufu ku rugamba ukaba wahangana na FDLR. Niba iyi mirwano yongeye kubura hagati y'umutwe wa M23/RDF cyaba kibaye ikindi kizamini ku ngabo z'umuryango w'abibumbye ziri muri Kivu cyo kurwanya imitwe myinshi ihari yitwaje intwaro.

 

ONU ikomeje gushyira igitutu kuri Kagame na Museveni

 

http://www.redpepper.co.ug/wp-content/uploads/2012/12/Museveni-Kagame.jpgKubera ko ibintu bitifashe neza na gato muri Kivu y'amajyaruguru, umunyamabanga mukuru wa ONU Bwana Ban Ki-Moon yahamagaye Perezida Paul Kagame w'u Rwanda kuri telefoni na Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda abasaba ko bakora ibishoboka byose bagasaba umutwe wa M23/RDF gushyira umukono kumasezerano yo kurangiza intambara muri Kivu. Perezida Paul Kagame yahamagawe kandi n'umunyamabanga wa leta ushinzwe ububanyi n'amahanga w'igihugu cy'Amerika Bwana John Kerry  nawe wamusabaga ko agomba gukora ibishoboka byose agategeka umutwe wa M23/RDF gushyira umukono kumasezerano yo guhagarika intambara.

 

N'ubwo umuyobozi mukuru w'intumwa ya leta ya Congo ziri mubiganiro i Kampala yasubiye i Kinshasa , byari biteganyijwe ko intumwa z'impande zombi zikiri i kampala zongera guhura kuri uyu wa kabiri zigashyira umukono ku masezerano yo kurangiza intambara ariko impande zombi zikomeje gutsimbarara kubitekerezo byazo. Congo ntishaka kwinjiza mu gisilikare kuburyo bw'igihiriri abarwanyi ba M23/RDF bose kandi nabo yinjijemo bagashyirwa mu tundi turere tw'igihugu, Congo ntishaka kandi ngutanga imbabazi rusange kubarwanyi bose , isanga abakurikiranyweho ibyaha bikomeye bashyikirizwa umuryango w'abibumbye ukareba uko ubagenza ! Umutwe wa M23/RDF ukaba wo udashaka ko hari umurwanyi wawo uhanwa kandi bose bakaguma aho bari n'intwaro zabo bitwa ingabo za Congo !

 

 

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article