Ni ubuhanuzi buri gusohora? Igihugu cy'u Burundi nacyo gitangiye kwirukana abanyarwanda!

Publié le par veritas

http://igihe.com/local/cache-vignettes/L448xH299/arton43534-bd8ba.jpg[Ushobora kuba upinga ubuhanuzi bwavuzwe kubizaba mu Rwanda ku ngoma dufite ubu, ariko ibi turimo tubona by'uko abanyarwanda bari kwirukanwa mu bihugu bituranye narwo ntibitunguranye kuko byahanuwe, igisigaye ni ukureba finali izakurikira ibi!]

Amakuru ava mu karere ka Gisagara mu majyepfo y’u Rwanda mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi aravuga ko hari abantu benshi bari kwinjira mu gihugu bavuga ko birukanwe mu Burundi kubera ko nta byangombwa bafite. Amakuru agera ku IGIHE aravuga ko kugeza ubu abantu barenga 100 ari bo bamaze kwambuka umupaka, berekeza mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mamba, umwe mu mirenge y’akarere ka Gisagara ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi yahamije aya makuru y’uko hari abantu benshi bari kwakira bavuye i Burundi. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba, Bede John mu kiganiro na IGIHE yavuze ko kugeza ubu abamaze kwinjira banyuze ku gice cy’umupaka kiri mu murenge ayobora bamaze kurenga 30, abinjiriye mu murenge wa Gashubi baturanye ho ngo bamaze kurenga 90, kandi ngo muri rusange imibare iriyongera kuko abantu bakomeza kuza. Uyu muyobozi yakomeje avuga y’uko aba bantu bari kwirukanwa nabi ku buryo hari benshi batakaje imiryango yabo.

Bede yabwiye IGIHE ati “Niba ari umugore ukekwaho kuba Umunyarwanda bari kumwirukana agasiga umugabo n’abana be, ndetse yaba umugabo nawe bikagenda uko”. Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubu bacumbikiye ku murenge abagore batatu n’abana babo babiri, birukanwe i Burundi bagera mu Rwanda bakabura iyo berekeza. Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Mamba buvuga ko bwavuganye n’abayobozi bo mu Burundi bagashimangira ko batazihanganira na gato umuntu uba mu gihugu cyabo nta byangombwa byuzuye. Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Karekezi Léandre yemeza aya makuru ndetse akagira inama Abanyarwanda bajya mu Burundi ko bakwitwaza ibyangombwa byuzuye kugira ngo abayobozi bo mu Rwanda babashe kubakurikirana mu gihe bahuye n’ikibazo runaka. Ku bufatanye n’akarere ka Gisagara, imirenge irebwa n’iki kibazo yatangiye kwiga uburyo habaho ubutabazi bwihuse kuri aba bantu bari kwirukanwa mu Burundi bakoherezwa mu Rwanda.

U Burundi buje nk’igihugu cya kabiri gitangiye kwirukana Abanyarwanda bahatuye n’abahakorera, nyuma ya Tanzaniya yo yari yashyizemo imbaraga zikomeye hakanifashishwa igisirikari n’izindi nzego zishinzwe umutekano. Ku kibazo cy’iyirukanwa ry’Abanyarwanda muri Tanzaniya, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Louise Mushikiwabo aherutse gutangaza ko n’ubwo Tanzaniya yarimo yirukana Abanyarwanda bahatuye, u Rwanda rwo rwijeje umutekano Abatanzaniya batuye mu Rwanda n’abahakorera.

Source: igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
Le talent sur ​​le papier sera purement évalué vous être à l'aise au sein de votre capacité d'écriture et la chance de donner une évaluation cruciale avec talent littéraire de l'auteur qui est essentiel sur les rapports papier ebook? Si vous incertitude, profiter de chacun de nos orientations: faire généralement pas la chance d'écrire une enquête ebook aussi bien seule qu'en vous pouvez placer vos propres universitaires de bons résultats pour une finition.
Répondre
I

rwanda namwe banyarwanda humura kuko Imana Nyagasani irahari igiye gucya izibereye

Répondre
M

Ese Quinta, wari waragiye he? Sinaherukaga coment yawe yabaye indwara y'inyjanamunttu urwaye "abahutu". Ko uburundi bwirukana abanyarwanda ntawe ubishyigikiye. ariko se kuvuga ko Nkurunziza
yanyura aho Ndadaye yanyuze ugira ngo uravuze? Ndadaye yasibye icyobo cye icyawe kiracyarangaye kiragutegereje.Nta nshyuro yo gupfa kuko nawe niyo maherezo. uzasome muri Bible wamupfayongo
wapangaga iby'ejo hazaza icyo yabwiwe.

Répondre
Q

NIBASHAKA BABIRUKANE , IKINGENZI NUKO NTAWE URWANDA RWOHEREJE GUSABA ICUMBI NTA BYANGOMBWA , NATWE NTITWAKEMERERA UMUNTU UDAFITE IBYANGOMBWA GUTURA IWACU .

NIBA HARI NIKINDI KIBYIHISHE INYUMA , TWE UWANDA NTAKIBAZO DUFITE , NTWE UZATUVOGERRA UKO ASHATSE . URIYA NKURUNZIZA NIBA YISUNZE TANZANIYA WE NTACY UVUZE KUKO WE TWAMUKORERA IBINTU BYOROHEJE
AKISANGA AHO NDADAYE YACIYE . IBYO ARABIZI CYANE NINKO KUNYWA ICYAYI CYAHOZE .NAHO IBYA ABAHANUZI BAHANURIRA ABAHUTU BARIYE ABANTU NGO BAZATAHA BYAGENZE GUTYA CYANGWA NGO URWANDA RUZABA GUTYA ,
IBYO NIBYIFUZO BYO KUZA MU RWANDA NGO BATEGEKE , MUHEBEEEEEEEEEE

Répondre
I

Abavuye Tanzania babatuje Kongo, aba bo barerekezwa he bahuu??!!

Répondre