Ngo Ingabire Victoire yashimishijwe n'ubutumwa Umunyepolitiki Théobald Rwaka yamwoherereje !
Ndlr: Ubwo butumwa ni ubu: "Victoire Ingabire Umuhoza = Chandelle d' Amour pour la Patrie, Chandelle d’Espoir pour la paix et le bonheur du Peuple Rwandais. S'il vous plait Président Kagame Paul ne l'éteignez pas ou alors vous signez votre propre mort".
Iyi message narayohereje koko kandi mbikuye ku mutima ndetse na Ingabire ubwe yamenyesheje ko yamugezeho ikamwongerera n' ingufu ku rugamba rwa demokrasi twese dukeneye Ninayo mpamvu abamwiyitirira bakamugira imbata y' ibitekerezo bigufi byabo bwite mbafata nk'abangizi ba Demokrasi mu Rwanda. Abashyigikiye ubutwari bwa Ingabire ni benshi kandi no muri FDU Original baracyariho.Ariko si babandi birirwa bivuga ibigwi batagira ngo bakunde bashimwe.
Si babandi babona ibihutera bakamera amababa,bahabwa ubutumwa n'ishyaka ryabo aho kubusohoreza ababatumye bakigomeka bakigira ibitabashwa ngo bigereye ku Mana.Si babandi birirwa bashinyagura ngo umuntu ufunze mu Rwanda aba agishobora kuyobora ishyaka.
Nkuliza Amiel yababwira ko bidashoboka ko ndetse no kuramuka ari aha Rurema aho kumwumva bakamwanjama gusa ngo arasuzuguye.Gereza zo mu Rwanda utazizi arazibarirwa umenya ahari ari nayo mpamvu bamwe bakina mu bikomeye bagatinyuka bakabeshya izuba riva ngo Ingabire yashoboye gutanga ambwiriza ajyanye no kuyobora ishyaka ari muri gereza zo mu Rwanda.Si babandi bibwira ko kuba mu ishyaka rya politiki iryo ariryo ryose byaguhanaguraho ibyaha by'ubugome n'ubwicanyi waba warakoze wenyine cyangwa ufatanije n'amashumi yawe.Si babandi batinya kuvuga ukuri bakuzi, ngo badakanga rutenderi bagahora bububa bibwira ko guhakwa no guhakirizwa aribwo bugingo.
Si bababandi birirwa batumena amatwi ndetse bakanakoronga ngo hari uwatangaje ko Kagame ariwe wishe Habayarimana ariko igihe cyo kwibuka itariki urwo rupfu rwabereyeho bagasizora ngo amacakubiri yavutse. Mbese aho mujya mwibuka ko mu bahoze muri FPR Intwari Mushayidi Deo (Imana imudukomereze) ariwe wabimburiye bose agahamya ko indege ya Habyarimana yahanuwe na FPR. (Nimubaze Charles Onana) Ibivugwa ubu se ni iki gishya kirimo uretse gusa nyineku bakivumbuka mu myobo bari barihishemo bakibwira ko ngo bavumbuye ukundi kuri kutari kuzwi.
Muri make, si babandi umusizi w'umunyarwanda yise uduhutu ncancama cyangwa se udututsi nzingiza. Abatutsi n'abahutu bahujwe n'ubupfura kandi bakunda igihugu koko nta buryarya barimo kandi nibo mizero y'ejo heza hazaza.Kandi nzi neza ko Michel Niyibizi uko byagenda kwose ari umunyakuri aramutse yaranibeshye, kuko burya ngo udakora niwe udakosa sinshidikanya na rimwe ko namara kumenya ukuri kudashingiye ku mabwire azivana mu nzara z'abanyabinyoma. Muvandimwe rero,twirinde ikinyoma twange agasuzuguro n'akarengane kuri buri wese nibwo buryo bwiza bwo gusabana no kwiyunga.
Rwaka Théobald