“NDI UMUNYARWANDA” NISESWE, KAGAME ASHYIKIRIZWE URUKIKO !

Publié le par veritas

F Twagiramungu

Ntabwo Abahutu bose batumye Interahamwe kwica Abatutsi. Interahamwe zakajije umurego zibifashijwemo n’Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwishyizeho (gouvernement intérimaire autoproclamé) ni nabwo bwakomeje kuzogeza no kuziha amabwiriza mu gihugu cyose. Ku makomine 147, nta Komine nimwe yigeze igira Interahamwe zigeze kuri 500 (1 bataillon yitwaje imipanga). Ariko reka dukabye dutange umubare w’Interahamwe 750 hamwe n’abazifashije. Nukuvuga ko 147 x 750 = 100.250 by’abicanyi b’abahutu mu gihugu cyose, bishe uko bashaka mu mezi atatu (iminsi 90). Ikindi twakwibutsa ni uko Umukuru w’Interahamwe mu rwego rw’igihgu yari Umututsi, witwaga Kajuga wakomokaga mu Buganza (abenshi bavuga ko yari umucengezi w’Inkotanyi) .

Aba bicanyi ntibishe mw’IZINA RY’ABAHUTU BATABATUMYE KWICA ABATUTSI.

Muri 1993, mu Rwanda hari 7.375.000  by’abenegihugu, izi miliyoni zemejwe ko zihari hakurikijwe ibarura ryakozwe na Banki y’Isi yose n’Umuryango wa LONI witwa PNUD/UNPD. Abakoze iyo mibare baracyariho. Kagame n’Abanyakinyoma b’Abanyamahanga bamushyigikiye, kugira ngo bakomeze bamugire “Indashyikirwa Rwidegembya” mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga bigari, bemeje ko muri 1994 abatutsi bishwe ari 800.000 harimo n’Abahutu (“modérés”, “abahutu bacisha make”!).

Nyuma twaje kubwirwa ko hari 1.000.000 y’Abatutsi (bonyine) bishwe n’Abahutu. Nyamara icyo tuzi ni uko muri 1993, umubare w’Abatutsi babyiyemereye bakabarurwa, bari bageze ku 717.000. Niba muri 1994 haremejwe ko bishwe ari 1.000.000 nukuvugako abari mu gihugu bishwe bose, ndetse hakiyongeraho abatari bazwi kugira ngo uwo mubare ugerweho. Bivuze ko nta numwe wasigaye wo kuzabara iyo nkuru mbi.

Kuvuguruza ibarura ryakozwe mu Rwanda muri 1991 na 1993, imibare igatangwa na Banque Mondiale, ariyo Banki y’Isi yose, bizagorana. Ukuri konyine kuzadufasha nk’Abanyarwanda kugira ngo twumvikane, aho kwirirwa ducyurirana, dukangana, ducura imigambi yo kumarana.Ikibazo si umubare w’Abatutsi bapfuye. Ikibazo ni ukumenya niba Perezida Sindikubwabo na Ministre w’Intebe Kambanda barabwirije Interahamwe gutsemba-tsemba Abatutsi, n’Ibyitso by’Inkotanyi ( Abatutsi)? Ibi ntamunyarwanda numwe wabihakana avugako ayo mabwiriza atatanzwe, uretse uwari igitambambuga cyangwa uwari mu nda yanyina, yaba umuhutu cyangwa umututsi. Ayo mabwiriza yatanzwe n’Abayobozi b’Abahutu ku Bahutu bose, kuburyo ba “NTIBINDEBA” nabo bagomba kwicwa. Ikizwi mu gihugu cyose nuko Abahutu bose batakurikije ayo mabwiriza, kandi birazwi ko n’Abahutu bishwe n’Interahamwe.

http://www.echosdafrique.com/wp-content/uploads/2011/05/Kurasa_kagame_S.pngNone se UBU ni kuki Perezida Kagame n’umuyobozi we mushya (wahakanye ko atakiri umufasha we) bashaka ko Abahutu bose harimo abiciwe (ababo) n’Inkotanyi n’Interahamwe, kimwe n’abakijije Abatutsi, bose bashyirwa mu gatebo kamwe, BOSE BAGASABA ABATUTSI IMBABAZI? Ngo kuberako bene wabo bishwe n’Abahutu (babicanyi) ku mabwiriza y’Abayobozi (b’abahutu) bumvaga ari bwo buryo nyabwo bwo guhorera umukuru w’igihgu HABYARIMANA Juvenal (umuhutu), akimara kwicwa n’Inkotanyi (Abatutsi!) ku mabwiriza ya KAGAME(umututsi) wari Umugaba wazo n’Umuyobozi nyakuri wa FPR/RPF.

Abicanyi kimwe n’ababahaye amabwiriza, ababashyigikiye BOSE NIBADUSABE IMBABAZI TWESE ABANYARWANDA. Aho kugira ngo babe igikoresho cy’UBUYOBOZI bwa Perezida Kagame, bwihaye gufata “jenoside yakorewe Abatutsi” nk’INKOTA ihora irambitswe ku gakanu k’ABAHUTU bose, kugira ngo nibinyagambura babohwe, bafungwe cyangwa bicwe.

Umwanzuro

Gahunda ya NDI UMUNYARWANDA yabyukije ibibazo byinshi BIZARANGIZWA NUKO yaseswa. Ahubwo tugashyigikira Gahunda nshya y’Inama Rukokoma, igategurwa, igatumirwa maze Perezida Kagame akayizamo, agasobnura ubwicanyi yakoreye Abanyarwanda MU RWANDA, nk’i Kibeho (8.000), Komine Giti, Stade ya Byumba, Ruhuha, etc. NO MURI CONGO (300.000 by’impunzi z’Abahutu). We ubwe, kimwe n’abandi bicanyi bagaterwa icyuhagiro, bakezwa. Natabyemera azafatwa acirwe urubanza n’URUKIKO MPUZAMAHANGA, abihanirwe, abifungirwe KIMWE na Charles Taylor wa Liberia.

Faustin Twagiramungu

Facebook

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

"Ushyigikiwe ningwe aravoma".Noneho kagame ashyigikiwe n'ingwe ubwayo,ibikoko binini ndetse nibito nk'inzoka n'inyenzi nka kabarebe na janette nibaza ko nubushishi bw'igihugu kiwe
bubibona gutyo. Nonese igihe akivoma kubera abamushyigikiye, we ntanavoma amazi ahubwo n'amaraso y'abarda, ay'abacongo n' abandi ashatse amaraso yabo. Ubona urukiko mpuzamahanga rwamubuza
kwivomera? Hagowe interahamwe za kajuga(umututsi) zahabwa ingufu n'inkotanyi mukwica abatutsi n'abandi ubu bikaba byitirirwa abahututu bose.Nisyhano!

Répondre
K

RUKOKOMA ahaye ihurizo rikomeye inkotanyi ! Ariko se koko , Kagame akomeza avuga ko ngo hapfuye abatutsi miliyoni kandi itarigeze ibaho mu Rwanda? Ikimwaro ntikica pee !! Ariko ko Kagame ahora
asaba abahutu gusaba imbabazi , buriya we ashobora kwihangana agasaba imbabazi RUKOKOMA mu izina ry'abatutsi? Ntazi se ko yahemukiwe kubera bo !! Mbega inyiturano y'aba....!!

Répondre
M

Guma Guma Muzee wacu RUKOKOMA,

premier ministre designe par les accords de paix d"Arusha

President elu en 2003

Tukurinyuma abana bawe

Imana Ikurinde

Répondre