Igihugu cy'Amerika kiramagana imigendekere mibi y'amatora y'abadepite mu Rwanda !
Itsinda ry’indorerezi z’ambasade y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu matora y’abagize inteko ishingamategeko mu Rwanda yabaye ku italiki ya 16 na 17 Nzeri 2013 ryatanze raporo yaryo imbere y’inteko ishingamategeko y’igihugu cy’Amerika. Raporo y’izo ndorerezi igaragaza ko itora ry’abadepite mu Rwanda ryaranzwe n’ibikorwa bigayitse birimo iterabwoba n’ibikorwa byo kudakorera mu mucyo kwa leta y’u Rwanda muri ayo matora kuburyo imigendekere yayo isa niyapfuye !
Nkuko bikunze kugenda mu matora y’ibihugu byinshi by’Afurika, indorerezi z’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , zoherezwa muri ibyo bihugu zikareba uko itegurwa ry’amatora rigenda muri ibyo bihugu , zigakurikizaho kureba uko abantu batora nyuma zikareba uko amajwi yavuye mu matora abarurwa n’uburyo ibyavuye muri ayo matora bitangazwa. Ni muri urwo rwego ambasade y’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika yohereje itsinda ry’indorerezi mu matora y’abagize inteko ishingamategeko mu Rwanda kugira ngo batange umwanzuro ku gihugu cyabo cy’uburyo ayo matora yagenze. Izo ntumwa zikaba zaragiye gukurikirana amatora mu ntara 4 z’u Rwanda ariko imyanzuro batanze ikaba idashimishije.
Ibikorwa bigayitse byagaragaye muri iryo tora.
Izo ndorerezi zisanga amatora mu Rwanda yarakozwe mu mutuzo kandi akaba yari ateguye neza ariko hakaba haragaragayemo ibikorwa bigayitse bishobora gutesha agaciro ibyavuye muri ayo matora. Bimwe muri ibyo bikorwa bigayitse byagaragaye muri ayo matora ni uko mu cyumba cy’itora habaga hari abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano, hagaragaye abantu bamwe batoye incuro nyinshi, abashinzwe gutoresha akaba aribo bagiye buzuza impapuro batoreraho mu mwanya w’abaturage bagombaga gutora (gutorerwa).
Ni ubwo bigaragara ko ibikorwa byo kwiyamamaza byakozwe mu mutekano ugaragarira amaso gusa, itangazamakuru ntiryagaragaye cyane kandi wasangaga kwiyamamaza kudashishikaje abaturage; iterwa ry’ibisasu bya grenade byabanjirije iryo tora nk’uko bikunze gukorwa mu Rwanda byahungabanyije abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abagomba gutora. Bamwe mubayobozi ba politiki b’ishyaka PS Imberakuri bagerageje kugaragaza iterabwoba ryashyizwe kubaturage cyane cyane abatuye igice cy’uburasirazuba bw’u Rwanda.
Itangazo ry’Ambasade y’Amerika mu Rwanda ryamaganye igikorwa cy’abashinzwe amatora mu Rwanda babujije indorerezi z’Ambasade y’Amerika muri ayo matora kugera mu byumba byabarurirwagamo amajwi mu turere no kurwego rw’igihugu. Izo ndorerezi zikaba zigaya igikorwa cyo kuzibuza gukora akazi kazo ko kureba niba koko amajwi yabarurwaga mu biro by’amatora mu turere ahuye n’umubare w’amajwi yagezwaga ku rwego rw’igihugu.
Kwamagana bikomeye uburyo amatora yakozwemo
Ntabwo abayobozi b’Amerika aribo bonyine bamaganye uburyo ayo matora yakozwemo mu Rwanda, Carine Tertsakian wo muri HRW avuga ko mu bakandida b’amashyaka yari mu matora nta mukandida numwe wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi wari urimo, wasangaga ari abakandida b’amashyaka yifatanyije n’ishyaka FPR riri kubutegetsi kuko ayo mashyaka yandi ntacyo ayinenga. Mu mashyaka 11 yemewe mu Rwanda , amashyaka 4 gusa niyo yashoboye kujya mu matora, FPR niyo yatwaye imyanya hafi ya yose , naho PL na PSD bayiha imyanya mike , ishyaka PS Imberakuri naryo ryavugwaga ko riri mu matora bararyumukije ! Ikindi kigaragara indorerezi zagaye cyane ni uko nta tandukanyirizo riri hagati ya PL, PSD na FPR kuburyo mubyukuri amatora asa naho atabayeho ahubwo akaba ari ishyaka rimwe rukumbi ryigabanyaga imyanya !
Birazwi ko umuyobozi wa PS Imberakuri Bernard NTAGANDA afunzwe kuva mu mwaka w’2010, FPR yakoze uko ishoboye icamo ibice ishyaka rye , ishyiraho igice gihagarariwe na Mukabunani ukorera mu kwaha kwa FPR, amazina y’abakandida bitwa ko bari bahagarariye PS Imberakuri bakaba baratanzwe na Mukabunani naho igice nyakuri k’ishyaka rya PS Imberakuri baragiheza , andi mashyaka yagombaga kujya mu matora yanze kwandikwa nka FDU Inkingi na PDP Imanzi naho ishyaka rya Green Paty ryo ntiryemerewe guhabwa umwanya wo kwitegura kujya mu matora n’ubwo ryari rimaze kwemerwa!
Itangazo ryatanzwe n’Ambasade y’Amerika mu Rwanda ryemeza ko kugira ngo amatora abe ahuje na demokarasi, abakandida, amashyaka ya politiki, imiryango itegamiye kuri leta ndetse n’indorerezi bagomba kugira ubwisanzure mu matora naho bitabaye gutyo nkuko byagenze mu Rwanda ntabwo iryo tora riba rikozwe mu buryo bw’ubwisanzure, mu kuri no mu mucyo. Imyanzuro y’izi ndorerezi kuri aya matora izagira ingaruka zikomeye mu mibanire y’ubutegetsi bw’u Rwanda n’amahanga nyuma yo gushinjwa ibikorwa byo gushyigikira umutwe wa M23.
Igihugu cy’Amerika cyashyigikiye igihe kirekire ubutegetsi bwa Kigali, ariko muri iki gihe , Amerika itangiye kujya yitandukanya na leta y’u Rwanda mu bikorwa byayo bigaragaramo amakosa menshi cyane . Nyuma y’aho igihugu cy’Amerika cyanze gushyigikira u Rwanda mu bikorwa byo gushyigikira umutwe wa M23 ahubwo icyo gihugu kikarufatira ibihano, kuba Amerika yarahisemo kugirana umubano mwiza n’igihugu cya Tanzaniya kitavuga rumwe n’u Rwanda byatumye Kagame Paul atakaza umwanya wo kugirirwa ikizere mu karere (home fort) , none Amerika ikaba iteye utwatsi ibyavuye mu matora y’u Rwanda ni igikorwa gikomeye gikomeje gushyira leta ya Paul Kagame mu kato k’umuryango mpuzamahanga.
Ubwanditsi