Ndasubiza ibaruwa ya 2 ya Paul Mbangurunuka .(leprophet.fr)

Publié le par veritas

Umwijima.png

Gusubiza Mbangurunuka ntabwo ari ngombwa byanze bikunze (absolument nécessaire), ariko bifite akamaro (utile). Adahawe igisubizo kimukwiye, ubumara buruta ubw’incira buri mu ibaruwa ya 2 yandikiye padiri Thomas (leprophete.fr le 27/10/2012) bwahumanya imitekerereze n’imikorere y’abatabasha kwivumburira aho ibinyoma biri.


Paul Mbangurunuka yivuyemo nk’inopfu, ashyira ku karubanda ibyo bamwe mu bategetsi b’u Rwanda b’ubu bemera kandi bashyira mu bikorwa, ariko batifuza ko byakwasaswa hanze.  Nyamara ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsiˮ.Abanyarwanda barabivumbuye, bashimishwa kandi n’uko ibitangazmakuru nka leprophete.fr bibyamagana ku mugaragaro. Ngicyo icyatumye Mbangurunuka ata umutwe. Ararye ari menge ariko kuko na Assiel Kabera wari perefe wa Kibuye ni ko yari atangiye, hanyuma abicanyi b’ingoma ya FPR baramwivugana. Ntibakunda  abantu bakabya gushishikara (excès de zèle) kugeza n’ubwo bakanga rutenderi. Bo baba bishakira kurangiza amazi mu ngunguru bayavomesha agafuniko k’icupa! Nabo baribeshya ariko kuko ibuye ryagaragaye ntiriba ricyishe isukaˮ.Umuhinzi araritora, akarishyira ku ruhande cyangwa hanze y’umurima, akikomereza umurimo we umutunze, ugatunga n’Abanyarwanda bose.

 

Paul Mbangurunuka n’abatekereza nka we bamaze kuzahazwa n’indwara yitwagusinda ubutegetsi”. Iyo ndwara yibasira  umuntu cyangwa agatsiko k’abantu babugezeho batari babikwiye. Nanone ariko ifata n’ababugezeho  babikwiye, ariko nyuma ibyubahiro, ubukungu, n’ibindi byiza byose bikomoka ku kugira ubutegetsi bikabayobya ubwenge. Ni bwo rero usanga batangira kuvuga ibintu bitagira epfo na ruguru kandi bakabwizirikaho, kabone n’ubwo kubugumaho byaba bibasaba kwica abatavuga rumwe nabo ; bataretse n’abo bagira icyo bapfana, inshuti zabo, abo bakoranye mu gihe baba batacyumvikana cyangwa bananiwe kugabana bugenge “iminyago n’ibyibanoˮ.

 

Icyambere ibaruwa ya 2 ya Paul Mbangurunuka yerekana ni uko, nk’uko byakunze kuvugwa kandi benshi bakaba barabyiboneye, “ubugome ni bwo Agatsiko k'abahezanguni b'Abatutsi kita ubwenge”. Abo ni bo ubwabo biyise “inzoka”, sinzi niba n’ubu bagifite icyo cyivugo bari barihaye ubwabo bavuga ngo Turi abadahwera, tuzi ubwenge, turi inzoka sha! Ni nde wadushobora ?” (soma Murego Donat, La révolution rwandaise, 1959-1962, Essai d’interprétation,Publications de l’Institut des sciences politiques et sociales de Louvain, 1975, p.876).

 

Ni bo kandi biyise “INYENZIˮ kubera impamvu ebyiri. Iyambere ni uko mu magambo arambuye byasobanuraga Ingangurarugo ziyemeje kuba ingenziˮ.Iya kabiri ni uko ubusanzwe mu kinyarwanda inyenzi ari twa dusimba tujagata ahantu hose, aho twageze tukabuza abantu amahoro. Umugambi wabo wari ugukora nk’utwo dusimba. Byumvikane rero ko kuri Paul Mbangurunuka no ku baba batekereza nka we ubugome no kubuza abandi amahoro ari byo bita ubwenge.

 

Icyakabiri iyo baruwa yerekana ni uko Abatutsi batarusha Abahutu ubwenge bwo mu ishuri, ubwenge bwo mu bitabo. Mbangurunuka Ababajwe n’uko Abahutu n’Abatutsi babunganya, ndetse rimwe na rimwe Abahutu bakaburusha Abatutsi. Niyo mpamvu mu bugome bwe, ahisemo kuvuga ko ubwo bwenge bwo mu mashuri burutwa n’ubwa cyimeza. Yirengagije nkana imigani ya kinyarwanda ivuga ko “uburere buruta ubuvukeˮ kandi ko “gutwara (gutegeka) nta we byananiye, kireka uwo batabihayeˮ. Ngiki icy’ingenzi mu bitumye u Rwanda rugeze aho rugeze ubu, ni ukuvuga aharindimuka. Ni uko abantu nka Mbangurunuka bitwa ngo barize iyo bageze ku butegetsi, wibaza icyo bize kikakuyobera. Bafata ibyo bigishijwe byose bakabishyira ku ruhande, bakisubirira muri bya byaha byo kuvangura, kwikubira, kwirata, kwishongora, kwica n’ibindi byose tubona mu Rwanda rw’ubu, aka wa mugani ngo Imbwa yasubiye ku birutsi byayo ˮ cyangwa ngo Ingurube ikimara kwiyuhagira yongeye kwivuruguta mu isayoˮ (2 Pet 2, 20-22). Ibyo byose nta bwenge burimo ahubwo ni umururumba ubitera. Abakurambere baravuze ngo “Inda ishaka gucura indi yiyita nkuruˮ.

 

Umwanya w’ubuyobozi mu ngamba izo ari zo zose ni umwanya wo gukorera abayoborwa, si umwanya wo kubanyunyuza imitsi cyangwa kubakama kugera no ku mata yo mu ihembe. Ni umwanya wo kugira uti “Njye nagize amahirwe yo kwiga n’ubwo ntarushaga abandi bose ubwenge. None reka nkoreshe ibyo nize ku buryo bigirira abandi akamaroˮ. Ibyo ni byo byananiye Paul Mbangurunuka n’abatekereza nka we. Iyo biga, baba bagirango bibonere igipapuro cyitwa impamyabumenyi (diplôme) cyangwa impamyabushobozi (certificat) kizatuma babona akazi. Babonye n’aho bakigura, ntibazuyaza gutanga amafaranga. Iyo bamaze kubona ako kazi, ibyo bize mu mashuri babishyira ku ruhande, bakigarukira kuri wa mururumba wabo no kuri bwa bugome bo bita ubwenge.


Kubera ko basuzugura ubwenge bwo mu bitabo ni abaswa. Kimwe mu biranga umuswa ni uko atamenya no gukopera. Paul Mbangurunuka n’abatekereza nka we, ubuswa bwabahumye amaso. Batembereye za Buraya, Amerika, Canada, Ubuyapani n’ahandi, ndetse banizeyo. Ariko ntibashoboye kumva ko amahoro n’ituze ayo mahanga afite bituruka ku gusaranganya neza ubukungu hagati y’abenegihugu, kubahiriza amategeko, demokarasi, ubutabera, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kwitangira rubanda n’izindi ndangagaciro birengagiza nkana. Ubuswa, umururumba, ubwibone... ni byo bibabuza kuzana mu Rwanda ibyiza bagombye kuba barabonye ahandi. Niyo mpamvu bagera ku butegetsi, ukibaza icyo bize kikakuyobera. Amaherezo yabo ni ukorama ; kuko inda yabo bayigize Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombye kubatera isoni (Fil 3, 19). Noneho Paul Mbangurunuka ntatinya gukina ku mubyimba Abahutu bamwe na bamwe bize koko nk’uko nawe abyivugira, kubera ko ngo Inkotanyi zabakinnye amayeri. “Singirankabo” ni umwana w’umunyarwanda, ariko mbere yo gusubiza Paul Mbangurunuka kuri iyo ngingo ndagirango mubaze icyo atekereza ku Batutsi bamwe na bamwe bagize uruhare rutari ruto mu mateka y’u Rwanda.


Niko sha, ba Murenzi Désiré na Anastase Gasana bashinze Interahamwe si Abatutsi ? Kajuga Robert wari umukuru w’Interahamwe mu rwego rw’igihugu ntiyari umututsi ? Uzi umubare w’Abatutsi yishe ? Kireka niba ari bwa bwenge-bugome bwanyu nyine urata ? Koloneli Epimaki Ruhashya ntiyari umututsi ? Wabara inyenzi yishe ? Umugabo Kazungu w’i Cyangugu ntiyari umututsi ? Uzi umubare w’Abatutsi yakindaguye muri za 60 ? Ni ko sha, Anastase Makuza ntiyari umututsi ? Ntiyabaye umwe mu barwanashyaka b’imena ba MDR-Parmehutu ? Yewe sha, ibikurankota by’umwami Rudahigwa byigeze kunoza umugambi wo kwicaYozefu Habyarimana Gitera kidaterwa ijabo n’urwagwa. Uwamuburiye, urw’uwo munsi akarusimbuka rwamubonye, ni umwamikazi Rosaliya Gicanda. Umwana wo mu nda y’ingoma, Antoni Tewofili Nyetera yarinze yipfira ejobundi le 14/09/2012 akivuga kandi akabyandika ko Abatutsi ari ababeshyi, abicanyi n’abagome. Waba umurusha kuba umututsi se ? Ko Inkotanyi zishe Abagogwe n’abandi Batutsi benshi, zigamije kwegeka ubwo bwicanyi  ku ngoma ya Habyarimana, ibyo ni byo wita ubwenge ?

 

Sinarondora ngo ndangize imiryango y’Abatutsi yasubiranyemo kuberako nyuma y’umwaka w’1959 bamwe mu bayigize bitutsuye bagahinduka Abahutu, kandi mu kurwanya Abatutsi bakarusha ubukana Abahutu. Ibihe byigeze gukomera, na Musenyeri Bigirumwami ubwe yandika ko akeka ko yaba ari umuhutu ! Yewe sha, uzi Abatutsi perezida Yuvenali Habyarimana yahatse ? Bamuhaga inka, bakamupfukamira, bakamutura n’ibisigo, mba nkuroga ! Umwami Rwabugiri yishe Abatutsi kurusha uko yishe Abahutu yikundiraga. Na nyina Murorunkwere yazize umutoni we Seruteganya wari umuhutu, ntabwo yari umututsi. Ikindi utazi ni uko bivugwa ko ngo burya Abatutsikazi bikundira Abahutu kubera ko Abatutsi ari inyanda, akaba ari nta mugore n’umwe bamara ipfa.


None se, bwana Paul Mbangurunuka, dufate uwuhe mwanzuro ? Tuvuge se ko Abatutsi nta bwenge bazi kuko bamwe muri bo bakoranye n’Abahutu, bakitanga batitangiriye itama ?Zirikana kandi ko ntabakubwiye bose ! Dore aho ukuri kugandiye :


1° Nk’uko byanditswe muri “Manifeste y’Abahutu” kandi bikaba bigaragarira umuntu wese udashaka kwigiza nkana, buri bwoko bugira icyo bushimwa n’icyo bunengwaho.


2° Mu mibanire ye n’abandi, umuntu wese ushyira mu gaciro (ntabwo ari cya kigega cya Kagame n’abambari be)!, ni ukuvuga umuntu ukoresha bwa bwenge cyimeza butari ubugome, ashima icyiza aho cyaba giturutse hose, akagaya ikibi aho cyaba giturutse hose.


3° Mu gukorera igihugu no kugikunda nyabyo koko, atari birya byanyu byo kugikubira mu nda, uwagize amahirwe yo guhaha ubwenge bwo mu bitabo bukiyongera ku bwa kamere yari yisanganiwe arenga iby’amoko, akifatanya n’uwo yibwira ko afite imigambi yagirira igihugu n’abaturage bose akamaro.

 

Ni byo Anastasi Makuza yavugiraga mu muryango w’abibumbye ati Ntitwanga Abatutsi kubera ko ari Abatutsi, icyo twanga ni uko bihariye ubutegetsi igihe kirekire. Mu ishyaka ANC rya Nelson Mandella muri Afurika y’Epfo harimo Abazungu batari bake batigeze bemera na rimwe ko kuba Umuzungu bivuga kuruta Umwirabura no kumwambura uburenganzira bwe avukana yiherewe n’Imana.


Reka ndangize mbwira Paul Mbangurunuka n’abatekereza nka we ko nta mugabo nyamugabo uhiga ububwa, ko nta mugabo wivuga ko yabeshye abari bamwizeye, ko yabatengushye akabataba mu nama. Icyo gihe ahubwo aba yaraberetse aho abera umugome kandi, nk’uko twatangiye tubivuga, ubugome ntibukwiye kwitiranywa n’ubwenge. 

 


 

Musemakweli Muhaturukundo Jean de Dieu,

Kigali

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article