Mu Rwanda kurya akataribwa (ruswa) nibyo bikorwa gusa ahubwo tukamenya kubitekinika!
Muri iki gihe biravugwa ko u Rwanda ari igihugu gifite ibipimo bito muri ruswa mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ndetse no muri Afurika rurashimwa, gusa iyo usesenguye neza iby’ayo makuru urumirwa kuko utanakoze iperereza ubona ko mu Rwanda ruswa iri ku rwego rwo hejuru cyane; gusa itandukanyirizo riri hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, urisanga ku bwiru n’ibanga biranga ruswa yo mu Rwanda.
Jye ndagira ngo ngaragaze ibintu nka bitatu byerekana ko ruswa mu Rwanda iri hejuru, Ikintu cya mbere kigaragaza ko mu Rwanda hari ruswa yo mu rwego rwo hejuru ni uko ubuyobozi ari bwo soko yo gutera imbere. Iyi ngingo nubwo abantu benshi batayitaho, ni ipfundo rikomeye rya ruswa, Iyo umuntu ageze mu mwanya w’ubuyobozi, akira mu gihe gito cyane ukibaza niba ari inguzanyo ya banki cyangwa niba ari uko Leta ihemba neza bikakuyobera, Leta igira itya igafata umusore akagirwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge mu kwezi kwa mbere, Mu mpera z’uwo mwaka akaba yaguze inzu cyangwa akubaka inzu itari munsi ya miliyoni 20 cyangwa 30 i Kigali cyangwa ahandi,none se ko uwo munyamabanga nshingwabikorwa aba adahembwa byibuze nka miliyoni imwe ku kwezi kandi wareba ugasanga nta deni muri Banki afite, ayo mafaranga yose aba yavuye he ? Warangiza uti mu Rwanda ruswa ni nkeya!
Ubwiganze bw’abayobozi n’imiryango yabo mu bucuruzi, ubu bwabaye ikibazo ku bacuruzi b’ibyiciro bitandukanye.Na none maze iminsi nsoma ibinyamakuru bivuga inkuru zirebana n’amasosiyete y’ubucuruzi ashamikiye kuri FPR.Ngaho mbwira ukuntu umucuruzi ufite sosiyete ikora ibintu bimwe n’iby’iya FPR ikora azahangana nayo?None wambwira ute ko hatazazamo ruswa ishingiye ku gutonesha, iterabwoba no kwikanyiza? Erega burya nabyo ni ruswa ishingiye ku buyobozi!
Si FPR gusa kuko kimwe mu biranga abayobozi bo mu Rwanda muri iki gihe, ni ukuba banacuruza, Kujya mu buyobozi rero igihe cyose ari cyo kiraro cyonyine cyo gutera imbere, ruswa ntabwo izacika, niba ari ryo somo twigisha abaturanyi duhuriye muri East African Community cyangwa n’ibindi bihugu bikunze gusura u Rwanda ntacyo tubamariye mu kurwanya ruswa! Gusa, ni uko uwo muco ugomba kuba naho uriyo itandukaniro akaba ari uko ho abayobozi baho bacuruza bemera ubwisanzure n’ipiganwa. Ubwo wenda ahari abayobozi bacu bacuruza bashobora kubigiraho isomo ryo kwemera gupiganwa mu bwisanzure n’abandi bacuruzi. Bishobora kuba byiza!
Ikintu cya kabiri kigaragaza ko mu Rwanda hari ruswa, ariko ikaba igirwa ubwiru n’ibanga, ni uburyo haboneka imyanya myinshi kandi idahemberwa ariko ugasanga abantu barayimaraniramo.Ingero ni nyinshi ariko izikomeye, ni abunzi, local defense,abayobozi b’imidugudu n’iyindi. Iyi myanya ndetse n’iyo muri za njyanama, nta mishahara igenerwa. Ariko iyo igihe cyo kuyitorera cyageze, ibintu biracika cyane cyane mu byaro. Iyo hari uwakuweho icyizere, arira ayo kwarika, ukareba ikintu kimubabaje ukakibura. Ese aba ari urukundo yari afitiye igihugu cyangwa abaturage, Sinabihamya !
Abenshi muri aba bayobozi, iyo witegereje imizamukire y’ubukungu bwabo kimwe na ba bandi bo mu nzego zo hejuru usanga bariyubakiye nk’amazu mashya, barihaye ibibanza imihanda yose, mbese baragwiriye ifaranga. None se ko badahembwa, iyo myanya iba yaratumye imbaraga bari barabuze mbere zivumbuka mu ijuru? Oya tubyemere ko ari ruswa! Ikindi kigaragaza ko ruswa imeze nabi mu gihugu imbere ni uburyo amasoko ya Leta atangwa aho usangamo amanyanga menshi ndetse n’uburyo imyanya y’akazi itangwa muri leta biteye inkeke kuko hagaragaramo ruswa n’ikimenyane byo mu rwego rejuru!
Nibanze ku buyobozi, ariko hari n’izindi ngero zigaragaza ko mu Rwanda, hakiboneka imigirire irimo ubwisanzure buke, kandi burya niyo ntandaro ya ruswa. Kugeza ubu, urwego FPR ishimirwa ko yazanyemo amaraso mashya, ni uburezi. Ibi rwose ntawe ubihakana, ugereranyije na za Leta zayibanjirije. Ariko rero, iyo umuntu arangije kwiga,Leta ntabwo iterera iyo. None se bimaze iki gutangaza abana babaye aba mbere mu Rwanda mu barangije amashuri abanza, ugatangaza ababaye aba mbere mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ukanatangaza abarushije abandi mu barangije amashuri yisumbuye, byagera ku bazahabwa buruse zo hanze no ku babaye aba mbere muri za kaminuza ukaruca ukarumira?
Mu mashuri abanza abana baba barenga ibihumbi mirongo, mu cyiciro rusange baba bagabanutse, mu barangiza amashuri yisumbuye nabo umubare ukagabanuka, ababona kaminuza zo hanze n’abarangiza za kaminuza za Leta baba babarirwa ku ntoki,ni iki gituma bo badatangazwa ko nta kigoye kirimo ? Kubabarura se biragoye kurusha muri Primaire na secondaire ? Bisaba amafaranga n’abakozi benshi kurusha hariya hambere se? Ikigaragara ni uko iyo hatangiye kuzamo inyungu,ibintu bihinduka. Haba ari ukuntu abo bana bajya kwiga i Burayi cyangwa muri Amerika, haba ari ukuntu uwo mwana ahahabwa umurimo ushimishije, ariko kubera ko hajemo inyungu ntibigaragazwa.None se byo ntabwo ari ruswa?
Impamvu u Rwanda rutagaragara nk’igihugu cyamunzwe na ruswa, ni ubwisanzure bwo kuvuga bugerwa ku mashyi.Mu bindi bihugu za sosiyete sivile n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nibo baba aba mbere mu kugaragaza ibibazo bibangamiye abaturage ariko mu Rwanda ntibikorwa ariko mu bihugu duturanye nka Uganda Tanzania na Kenya ntabwo wapfukirana abantu nkuko mu Rwanda bimeze kuko dufite umuco wo gutekinika! Ariko ahandi baratekinika abantu bakabyamagana, abayobozi bagahanyanyaza ariko bikanga.
None se buriya iyo umugenzuzi w’imari ya Leta agaragaje amanyanga yakozwe n’abayobozi mu mitungo ya Leta ariko ntitwumve hari abakurikiranwa cyangwa ngo beguzwe ibyo si ugukingira ikibaba abanyunyuza imitsi y’abaturage? None ngo twigisha ibindi bihugu kurwanya ruswa, dute se? Oya,ahubwo nibyo bikwiye kutwigisha kuyirwanya. Kuba ruswa mu Rwanda itavugwa ntibivuze ko hari nkeya ndetse n’iyo nkeya usanga itavugwa,kereka iyo hari umwe mu bayivuzweho ukuweho amaboko.Ni ngombwa rero ko abayobozi bacu bayishyira ku karubanda, noneho n’abayirwanya bakamenya uwo barwana nawe n’ingufu afite. Erega ujya kuvura igisebe aragipfukura agakanda imyanda irimo ikavamo akamenya uko kingana n’ububabare gitera nyiracyo, akabona kugishyiramo umuti!
Umusomyi wa veritasinfo i Kigali