Mu Rwanda,igihano cy'urupfu cyakuweho ku nzego z'ubutabera , gihabwa inzego z'umutekano !

Publié le par veritas

 

Gihamya zihagije zerekana ko Perezida Kagame yakuyeho ububasha ku nzego z’ubutabera bwo gutanga igihano cy’urupfu, akabuha inzego z’umutekano!

 

Hashize iminsi nsoma amakuru asohoka mu binyamakuru byo mu Rwanda, asa n’aho ataka iki gihugu ko cyakuyeho igihano cy’urupfu, bituma nibaza nimba koko icyo gihano cyarakuweho mu mategeko y’igihugu cyacu. Iyo usubije amaso inyuma ukareba ingero zitandukanye z’imfu zagiye ziba mu gihugu cyacu, imfu zikorerwa abanyarwanda kandi bishwe n’inzego z’umutekano, ni gihamya ihagije yerekana ko Perezida Kagame, nk’umucamanza w’ikirenga, yakuyeho ububasha inzego z’ubutabera zagombye kugira bwo gutanga igihano cy’urupfu, agaha inzego z’umutekano guhanisha abantu urupfu bataburanye.


Kugeza ubu nta muntu n’umwe utazi iby’imfu zidasobanutse zikunze kubera mu Rwanda kandi zikozwe n’inzego z’umutekano; ibi bituma nibaza nimba abo banyamakuru baba bazi neza ibyo bikorwa by’ubwicanyi cyangwa babyirengagiza nkana. Ingero z’abantu bagiye bicwa n’inzego z’umutekano za Kagame.

Leta ya Kagame ibeshya nkana abanyarwanda ko yakuyeho igihano cy’urupfu, nyamara nta wakwirengagiza ingero z’abantu nka ba Maj Ruzindana Alex, Kabera Assiel, Col Cyiza, Depite Hitimana, Lt Col Rutayisire Shabani, bishwe n’ubutegetsi, tukagaruka ejobundi kuva ku mwaka wa 2010 kugeza 2011 gusa, aho inzego z’umutekano, zirangajwe imbere n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare (DMI), rwisasiye abantu batagira ingano kandi rubiherewe uburenganzira na perezida Kagame ubwe, dore ko mbere y’uko ubwo bwicanyi bukorwa, Kagame ubwe yivugiye ko azakoresha inyundo mu kwica isazi, inzego ze z’umutekano zigahita zibishyira mu bikorwa.


Ukuri dufite kwerekana ko ari inzego za perezida Kagame zishe ba:  Andre Kagwa Rwisereka, Ntare Semadwinga Denis, Rugambage Jean Leonard, Emeritha Munyeshuri, Rutayisire John Bosco, no gushaka kurasira Gen Kayumba Nyamwasa na Col Karegeya Patrick muri Afurika y’Epfo, ndetse n’abandi batajya bamenyekana.

Umuryango mpuzamahanga wa Amnesty International wasohoye raporo werekana uburyo izo nzego zashimuse Robert Ndengeye Urayeneza na Shekh Idi Abas, kugeza ubu baburiwe irengero. Human Rights Watch na yo yasohoye raporo yerekana ishimutwa ry’abantu, n’imfu z’abantu zagiye zikorerwa muri Kongo, zikozwe n’agatsiko ka Gen Ntaganda, gafashwa na DMI y’u Rwanda. Mu ntangiriro y’uyu mwaka, inzego z’ubutasi za Kagame zashimuse umubyeyi witwa Kayitesi Beatrice zimukuye muri Kongo, zimujyana mu Rwanda, aho ashobora kuba yariciwe, dore ko umuryango we wanatabaje Kagame, akinumira.


Izi ngero zose n’izindi umuntu atatanga ngo azirangize, zerekana neza ko igihano cy’urupfu ntaho cyagiye, ko ahubwo abagishyira mu bikorwa n’uburyo gishyirwa mu bikorwa, ari byo byahindutse, kikaba cyarakuwe mu nkiko n’amategeko, ahubwo kikimurirwa mu nzego z’ubutasi za Leta ya Kagame.

Igihano cy’urupfu cyakuwe mu bitabo by’amategeko y’u Rwanda mu mwaka wa 2007, ubwo urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, rukorera Arusha muri Tanzaniya, abacamanza barwo berekanaga ko badashobora kohereza mu Rwanda ababuranishwa n’uru rukiko, kubera ko u Rwanda rwari rugifite igihano cy’urupfu mu mategeko yarwo.

Kugirango izi mfungwa ziregwa icyaha cya jenoside wenda zishobore koherezwa aho zakoreye icyaha, u Rwanda rwahise rukuraho icyo gihano, nyamara byagaragaye ko hakiri izindi nzitizi z’uko ababuranishijwe n’inkiko zo mu Rwanda, bagahamwa n’ibyaha, bafungirwa mu kato. Uko abafunzwe muri ubu buryo bameze, ntaho bitandukaniye n’igihano cy’urupfu.

 
Johnson, Europe.(Umuvugizi)

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article