MU RWANDA DEMOKARASI NTIZASHOBOKA IKIBAZO CY'INGABO KITIZWE !

1. INGABO Z'UBWOKO BUMWE
Ikibazo nyamukuru ni uko ingabo z'u Rwanda zamye ari iz'ubwoko bumwe. Ingabo za Habyalimana zari ziganjemo abahutu ku bwinshi (en majorité) hakabamo n'abatutsi bacye cyane. Abo bahutu nibo bari mu buyobozi bwo hejuru bw'ingabo ( high command) ndetse no mu nzego zo hasi. Ibi ni uko byari bimeze mu gisirikali ndetse no muri gendarmerie ( police). Uyu munsi mu gisirikari cya RDF icyo kibazo nticyakemutse ahubwo nanone uyu munsi usanga mu gisirikali no muri police higanjemo abatutsi benshi haba muri high command ndetse no mu basoda bato b'aba sous officiers.
2. URUHARE RW'INGABO MU MATEKA YACU
Ingabo zagiye zigira uruhare muri politiki y'u Rwanda ku buryo aba civil bakagombye gukora politiki usanga barigijweyo kubera abasilikari bikubiye urubuga rwa politiki. Muri 1973 Habyalimana yagiye ku butegetsi ku ruhembe rw'umuheto nuko ategeka nk'umusilikari kandi ubutegetsi buguma mu maboko y'abasilikari. Abasivili nta jambo bari bafite rifatika uretse abemera politiki ye. Muri 1994 nabwo RPF nayo yafashe ubutegetsi ku ruhembe rw'umuheto nayo ishyira abasilikari ku butegetsi. Nubwo RPF ivuga ko ifite ishami (branche) politique na branche militaire APR usanga abacivil bo muri RFP nta jambo bafite kuko ubutegetsi buri mu maboko y'abasilikari bayobowe na Kagame n'abandi basilikari bakuru bemera politiki ye.
3. INGABO ZIDINDIZA DEMOKARASI
Kubera ko mu mateka yaranze igisirikali na polisi by'u Rwanda byamye ari ingabo ziyobowe n'ubwoko bumwe (abahutu ku ngoma ya Habyalimana n'abatutsi ku ngoma ya Kagame) , bigaragara ko ari ikibazo cyadindije demokarasi kandi kigikomeza kuyidindiza. Kuko ubundi ingabo zishinzwe kurinda ubusugire bw'igihugu no kureba umutekano w'abaturage ariko usanga ahubwo ubutegetsi bukomeje kuba mu maboko y'abasilikari. Nubwo Habyalimana yavuze ko yavuye mu gisilikari cyangwa Kagame yavuze ko yakivuyemo usanga ari urwiyerurutso kuko mu by'ukuri igisilikari nicyo bakomeza gukoreramo.
Impamvu nyamukuru ituma abo ba prezida bafata ubutegetsi ku ruhembe rw'umuheto batarekura ngo babe abacivil ni ukubera gutinya guhirikwa na coup d'état bashobora gukorerwa n'abandi basilikari bene wabo. Nka Habyalimana yikanze coup d'état ya ba Colonel Kanyarengwe na Major Lizinde ndetse uyu munsi na Kagame ahora yikanga coup d'état z'aba officer bamukikije. Ndetse bamwe baranahunze nka ba generali Kayumba Nyamwasa na Colonel Karegeya n'abandi.
4. IGISUBIZO NI UKUVUGURURA INGABO
Nta demokarasi izigera na rimwe igerwaho mu Rwanda mu gihe cyose hazaba hariho igisilikari kiganjemo kandi kiyoboye n'ubwoko bumwe. Nta demokarasi yashobokaga ku ngoma ya Habyalimana mu gihe ingabo zari mu maboko y'abahutu gusa. Ibyakurikiye twarabibonye ni uko muri 94 izo ngabo aho kurinda umutekano w,abaturage ziraye mu baturage zirabarimbagura zihereye cyane cyane ku batavuga rumwe n'ubutegetsi bari mu mshyaka MDR, PSD, PL.
Uyu munsi rero ku ngoma ya FPR ya Kagame nta demokarasi ishoboka kuko nabwo hari igisilikari kiganjemo kandi kiyobowe n'ubwoko bumwe bw'abatutsi. Izi ngabo tuzibona mu guhohotera abatavuga rumwe n'ubutegetsi kuko aho kurinda umutekano w'abaturage. Ubutegetsi uyu munsi mu Rwanda buri mu maboko y'abasilikari.
Igisubizo ni ugukora igisilikari kirimo abatutsi n'abahutu muri high command ndetse no mu nzego zo hasi. Mbese nka kumwe amasezerano ya Arusha yabivugaga ariko wenda byasubirwamo ariko njye nemeza ko iyi ari impamvu ndakuka (condition SINE QUA NON) igomba gukorwa kugirango demokarasi isesekare mu Rwanda.
Umunsi iki cyakemutse abasilikari bazakora inshingano zabo za nyazo kurinda umutekano w'abaturage aho kuba ingabo z'ubutegetsi ndetse n'ubwoko ubu n'ubu. Icyo gihe nibwo n'abacivil bazashobora gukora politiki badafite ubwoba bw'ingabo z'ubwoko ubu n'ubu zikorera ubutegetsi aho gukorera igihugu, zibarimbagura kandi zibica nkuko byagenze ku ngoma ya Habyalimana ndetse no ku ngoma ya Kagame.
Abari muri opposition bifuza kujya mu butegetsi rero nibatiga iki kibazo cy'ingabo cyangwa bakakirengagiza ni uko bazaba batareba kure kandi batareba ko imbogamizi nyamukuru kuri demokarasi ari ingabo. Naho abashaka gufata igihugu ku ngufu niba bagaruye ingoma z'ubwoko bumwe nta demokarasi izaboneka nanone. Naho kuvaho kwa Kagame igisilikari cyo kikaguma uko kimeze uku nabyo nta kanunu ka demokarasi bishobora gutanga.
Umuti ni ugukora ingabo z'igihugu zigizwe n'abahutu n'abatutsi bari muri high command no mu nzego zo hasi ku buryo habamo isaranganya (equilibre de force) 50-50 ku buryo nta bwoko buzongera kugira ubwoba bwo kwicwa n'ingabo ziri ku butegetsi ndetse n'abanyapolitiki ntibatinye kwicwa n'ingabo usanga ar'izubutegetsi aho kuba iz'igihugu. Abasilikari rero icyo gihe basezera ku murimo wa politiki bagakora akazi kabo nyako bashinzwe nuko politiki bakayirekera abacivil. Ng'uko uko demokarasi izaza mu Rwanda. Biracyari kure nk'ukwezi.
TITO KAYIJAMAHE
Montreal - Canada