Me Evode UWIZEYIMANA ko yasabye imbabazi z’abo yakomerekeje kuri BBC!Azazisaba ryari abo yakomerekeje ku « igihe.com » ?
Iyo wumvise amagambo avugwa na Me Uwizeyimana Evode muri iyi minsi wibaza koko niba agira umurongo wa politiki agenderaho kuko arangwa no guhuzagurika no kwivuguruza bya hato na hato, kandi akaba ari wamuntu ukoresha amagambo akarishye akenshi arangwamo n’ibitutsi no kwishongora gukabije.
Nta mwaka urashira atutse Leta y’u Rwanda akayandavuza ngo ni agatsiko k’amabandi nibindi byinshi umuntu atarondora , none uyu munsi ari i Kigali (ku cyumweru taliki ya 23/02/2014), arimo aratuka amashyaka yose yo muri opposition ngo ni za boutiques, ndetse akihandagaza akadukira n’abayobozi b’amashyaka akabashinja ibyaha bamwe ngo n’abagenosideri abandi ngo n’abashukanyi abandi ibisambo cyangwa abicanyi , ariko igitangaje nuko atagaragaje we uwo yariwe muri abo, dore ko yari umwe mu bashize ishyaka RDI Rwanda rwiza , abenshi bakaba bemeza ko akora politiki ya mpemuke ndamuke cyangwa politiki yo kwihinduranya nk’uruvu. Ibi byose birashimangirwa n’amagambo yatangarije mu kinyamakuru cya FPR cyitwa IGIHE.COM , aho yihanukiriye akavuga ko amashyaka yo muri opposition ngo ari nka za boutiques, ndetse anashinja abayobozi bayo ibyaha bitandukanye, aha umuntu akaba yakwibaza niba ari umunyapolitiki uhamye cyangwa niba ari nyamujya iyo bigiye.
Usubije amaso inyuma gato ukumva amagambo yavugiye ku maradiyo mpuzamahanga akiri muri RDI ukayagereranya nayo avuga ubu ari mu Rwanda uhita ubona ko uyu mugabo ari umunyabinyoma wo kurwego rwo hejuru kandi akajya aho inda imweretse!
Aha wakwibaza uti : « ko asabye imbabazi abo yakomerekeje kubera amagambo yatangarije kuri BBC Gahuzamiryango abo yakomerekeje kubera inkuru yatangarije mu kinyamakuri Igihe.com azizabasaba ryari? », dore ko amagambo akoresha yose aba ari rutwitsi. Abanyarwanda baragowe rwose namwe nimwerebere abantu nkaba bigize abavugizi ba rubanda, mwibaze aho baba babaganisha bigira abantu bazi gukora za analyse politique, none mwivuyemo nk’inopfu , ndaburira abanyepolitiki bameze nka Evode Uwizeyimana ko bavanamo akarenge hakiri kare kuko ubu abanyarwanda bamenye gushishoza aho kwirirwa mubeshya iyo za amerika na Europe kandi abenshi mushorewe n’inda zanyu.
Abakorera politiki muri opposition namwe mwari mukwiye kwisuzuma kuko akenshi hari nabimwe muba mwagizemo uruhare ugasanga bibakubise hasi mwabikerensaga. Ndaburira Evode Uwizeyimana ko ako karimi gasize umunyu umenye ko FPR ishobora kugasiga urusenda mu kanya nkako guhumbya , kuko ntabwo yakwihanganira izo ndimi z’ubucurama.
Niba wibuka uva muri RDI ukiha kwandagaza umusaza Twagiramungu kubereko yaramaze kubavumbura wowe na mugenzi wawe Patrick Ndengera ko mwarimo kumugambanira none wadukiriye na FDU inkingi n’andi mashyaka, nagira nkubwire ko urugendo rwawe rutarangiye ariko nturamenya aho uzerekeza ubutaha.
Hari ibice bitatu by’abanyapolitiki bibi cyane bikwiye kwamaganwa :
-Icya mbere ni abakora politiki yivangura iryo ariryo ryose yaba amoko, uturere, igitsina n’ibindi,
-Icya kabiri ni abakora politiki bakurikiye indonke.
-Icya gatatu ni ukubigira byose , aha rero ho nagahomamunwa. Aha kandi niho usanga abanyapolitiki benshi , ari naho Bwana Evode uwizeyimana abarizwa.
Abanyarwanda barasabwa gushishoza,batazongera kugwa mumutego wabanyapolitiki nkaba, kuko bo icyo bashyira imbere ni inyungu zabo, kabone niyo bazigeraho mumivu y’amaraso.
Bikorewe i Kigali kuwa 24/02/2014
Source :Kamarampaka.com mu Rwanda