Mbese inkuru yatangajwe n'"igihe.com" ni Bwayihuku Mathias wayihaye radio Rwanda koko ?
Ikinyamakuru igihe.com cyandikirwa mu Rwanda kurubuga rwa internet cyagejeje kubasomyi bacyo ku cyumweru taliki ya 07/08/2011 saa munani z'amanywa n'iminota 50, inkuru ifite umutwe ugira uti " Umunyarwanda Bwayihuku avuga ko ihohoterwa yakorewe ntaho rihuriye n'Ambasade y'u Rwanda".
Icyo kinyamakuru igihe.com kikemeza ko iyo nkuru cyagejeje kubasomyi bacyo cyayikuye kuri radio Rwanda nayo yahawe ayo makuru na nyir'ubwite ariwe Mathias Bwayihuku. Muri iyo nkuru Igihe cyemeza ko Bwayihuku yatewe ubwoba n'undi munyarwanda wari ufite imbunda yo mu bwoko bwa masotera (pistolet), ariko Bwayuhuku agasanga ari urugomo rw'umuntu wari wasinze bidafite aho bihuriye n'Ambasade.
Igihe kivuga ko ni ubwo polisi y'Ububiligi yashyikirijwe ikibazo, ngo Bwayihuku we avuga ko abo mu muryango w'uwamuhohoteye bamusabye imbabazi, kandi ko nawe yumva yazitanga. Igihe gikomeza kivuga ko iyi nkuru kw'ihohoterwa rya Bwayihuku ije ikurikira izindi nkuru zigeze zivuga abanyarwanda babiri batuye mu Bwongereza ngo baba barahohotewe n'u Rwanda. Ibyo ariko bikaba bitemezwa na polisi z'aho batuye kuko bisa n'aho ari uguhindanya isura y'u Rwanda ari ko noneho igihe kikongera kikivuguruza kikavuga ko polisi y'icyo gihugu hari umuntu yataye muri yombi w'umunyarwanda wavugwagaho gukora urwo rugomo nyuma akaza kurekurwa.
Twibaze gato kuri iyi nkuru y'igihe.com:
Iyi nkuru ku ihohoterwa rya Bwayihuku Mathias nkuko yatangajwe n'igihe.com kiyikuye kuri radio rwanda harimo ibintu byinshi by'urujijo: Ese mu byukuri ni Bwayihuku nyirizina watangarije radio rwanda iyi nkuru cyangwa bagerageje kugenekereza batura aho? Ahantu bavuga ngo Bwayihuku yari agiye kuraswa ni umuntu wasinze !! umuntu asinda akinisha imbunda? ko batavuga izina ry'uwo wari ugiye kumurasa? Ese biremewe ahubwo gutunga imbunda umuntu cyangwa kuyigendana? ese kuvuga ko umuntu yari yasinze bivuga ko ntaho bihuriye n'ambasade? Nimba radio rwanda itabeshya yazatangariza abayumva ikiganiro bagiranye na Bwayihuku akagaragaza ko ibyo batangaje ariwe wabyivugiye koko noneho tukamenya ko uwo Bwayihuku afite indimi ebyeri ? Ikindi kinyoma kigaragara mu nyandiko y'Igihe ni aho kivuga ko ngo abanyarwanda bahohotewe mu Bwongereza ngo bavuga ko ari u Rwanda kugirango barusebye kandi ngo na polisi y'aho batuye ikaba itabizi!! Ikinyoma nkiki bakita icya Semuhanuka kandi kigahita gitesha agaciro inkuru yose bageza kubasomyi bayo! aha kuri VERITASINFO twabagejejeho inkuru igira iti :"Igihugu cy'Ubwongereza gishobora guhagarika inkunga yacyo ku Rwanda: Ubuhamya bwa CPT Jonathan MUSONERA" aho twagejeje kubasomyi inkuru y'uko ihohoterwa ry'abanyarwanda batuye mu Bwongereza riteye inkeke kandi na leta y'Ubwongereza ikaba yarasabye u Rwanda guhagarika ibyo bikorwa byo guhohotera abayihunze batavuga rumwe nayo , ndetse akaba ari polisi ibimenyesha banyir'ubwite! None abahanga mu itangazamakuru ryo mu Rwanda bo bivugira ikinyuranyo k'inkuru nyayo!
Mbese Bwayihuku atangaza iki ku ihohoterwa rye?
Bwayihuku , atuye mu gihugu cy'ububiligi, akaba ari umunyamabanga wa RNC , mu gihe yari ari mu biro akora akazi ke haje umunyarwanda witwa David (niryo zina yari azi), amusanga aho akorera, atangira kumuzanaho amagambo yo kumusembura cyangwa kumurakaza, nibwo Bwayihuku yashakaga kumuhunga ngo yigendere, igihe abaye nkumuteye umugongo ,undi aba afashe imbunda ya masotera agira ngo amurase, Bwayihuku ahindukiye abona undi yafashe imbunda , muri ako kanya imodoka iba ibanyuze hagati bituma Bwayihuku abona uko amucika , ahita abibwira abandi bakozi bakorana ko yari agiye kuraswa, ahita anabimenyesha polisi. Bwayihuku yemeza ko amashusho yafashwe n'ibyuma by'aho akorera yerekana uburyo yari agiye kuraswa ni umuntu uwari ugiye kumurasa, Bwayihuku yemeza ko atari ubwa mbere abona uwo David mu gihugu cy'ububiligi kandi akemeza ko uwo David ashinzwe gucunga umutekano w'ambasade y'u Rwanda mu gihugu cy'ububiligi.
Bwayihuku yemeza kandi ko hari abantu bakorana ku kazi bari baramubwiye ko azaraswa ngo bitewe ni uko ari umuyoboke wa RNC. Niba hari andi makuru nyir'ubwite yabwiye radio rwanda nkuko yatangajwe n'Igihe.com byababyiza ko Radio rwanda itanga ibimenyetso simusiga ko ayo makuru yatanzwe na Bwayihuku koko noneho akaba yafatwa nk'umuntu ushaka kujijisha mu kibazo cy'umutekano muke ubangamiye abanyarwanda batavuga rumwe na leta y'ikigali baba hanze; cyangwa se Bwayihuku (abishatse) akaba yamenyasha abantu ko ayo makuru ntayo yatangaje! Gutyo byatuma abantu batajya bapfa kwihimbira ibintu bagatura aho maze ikinyoma kigakubitirwa ahareba Inzega !
Hasi aha ni mwiyumvire ikiganiro Bwayihuku Mathias yahaye umunyamakuru wa jambonews ku ihohoterwa yakorewe:
MBONIGABA Evariste