Margaret Thatcher washyigikiye igitero cya FPR- Inkotanyi ku Rwanda apfuye mu cyumweru cy'i Cyunamo cya génocide!!

Publié le par veritas

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L516xH359/arton34556-a0070.jpg[Ndlr:Uyu Mutegarugore Thatcher yabaye ikirangirire cyane kuburyo yahawe izina rya "Madame de Fer" (umugore w'icyuma) kubera ibyemezo bikomeye yafataga mu gihe cy'ubutegetsi bwe , akaba yaribasiye cyane amashyaka yifuza isaranganya mubukungu ( partis de gauche) kuburyo umunyapolitiki wo mu Bufaransa witwa Mélenchon yavuze ko agiye mu muriro utazima kubera ibyo yakoreye abakozi bo mu birombe (va découvrir en enfer ce qu'elle a fait aux mineurs) akimara kumva inkuru y'urupfu rwe! Hari n'abanyarwanda bavuga ko uyu Madame Thatcher yashyigikiye bikomeye igitero cy'inkotanyi ku gihugu cy'u Rwanda mu mwaka w'1990 iyo ntambara ikarangizwa na génocide yakurikiwe n'ingaruka zikaze nan'ubu zigikurikiranye abanyarwanda, igitangaje kandi yitabye Imana turi mu cyumweru cyo kwibuka abahitanywe n'iyo génocide , ubwo nawe tuzajya tumwibuka !]

 

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Margaret Thatcher yitabye Imana azize indwara nk’uko bitangazwa n’umuryango we. Thatcher atabarutse afite imyaka 87 y’amavuko, urupfu rukaba rwatumye Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza David Cameron yahise ahagarika urugendo rw’akazi yarimo ku mugabane w’u Burayi.

 

Margaret Thatcher wakomeye cyane muri Politiki mpuzamahanga yayoboye u Bwongereza igihe bwari bufite ibibazo by’ubukungu kandi azwiho gufata ibyemezo bidasubirwaho. Atabarutse bari baherutse gukina filimi ivuga ubuzima bwe, na yo yakunzwe cyane yitwa « La Dame de Fer », asize abana 2 ; Mark na Carol kandi asigiye agahinda abongereza.

 

Ubundi amazina ye y’amavuko ni Margaret Hilda Roberts yavutse ku itariki ya 13 ukwakira 1925 mu gace bita Granthan mu Bwongereza mu muryango w’abantu basanzwe. Yasengeraga mu idini y’abametodisiti yari umucamanza by’umwuga umugabo yitwaga Sir Denis Thatcher we yitabye imana mu 2003 bakaba bafitanye abana b’impanga Mark na Carol.

 

Yabaye Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza guhera ku itariki ya 4 Gicurasi 1979 kugeza ku wa 28 Ugushyingo 1990, ubuyobozi bwe bwaranzwe nivugurura mu bukungu ryajyanye no kugabanya imisoro n’amafaranga Leta ikoresha no kungera amafaranga yakoreshwaga mu gisirikare mu ntambara y’ubutita aho yageze kuri 23.7% by’umusaruro w’igihugu (GDP) kandi azwiho ko ari we waciye intege amahuriro y’abakozi yari yarigize akaraha kajyahe cyane cyane iry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro.

 

Muri politiki mpuzamahanga yagaragaje kugirana umubano udasanzwe na Amerika no kutemera ko u Bwongereza bujya mu muryango w’ibihugu by’u Burayi, kandi azwiho kuba yarajyanye igihugu cye mu ntambara yagihuje na Argentine bapfa ibirwa bya Malouines yari mu ishyaka ry’abatsimbaraye "Conservative party" riri ku butegetsi ubungubu, akaba ari we mugore wenyine washoboye kuriyobora ndetse ni na we mutegarugori wenyine wabashije kuba minisitri w’intebe w’u Bwongereza. Uwo mwanya yawumazeho imyaka 11.

 

Abakurikiranira hafi bakanasesengura politiki mpuzamahanga bavuga ko mu bayobozi bagiriye akamaro u Bwongereza yaza ku mwanya wa 2 nyuma ya Minisitiri w’intebe Winston Churchill. Yari amaze igihe kirekire arwaye ku buryo atabashije no gutaha ubukwe bw’i bwami bwa Kate na William. Mu mwaka wa 2003 ni bwo byamenyekanye ko arwaye indwara ituma umuntu yibagirwa ibintu byose ariko akaba azize indwara kuva kw’imitsi y’ubwonko.

 

 

Ganza (DHR)

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article