M23: Runiga yahungiye mu Rwanda ahita atabwa muri yombi !

Publié le par veritas

http://www.jambonews.net/wp-content/uploads/2013/03/abasirikare-4.jpg

Izi ni ingabo za M23 zo kuruhande rwa Runiga zahungiye ku Gisenyi mu Rwanda

Amakuru aturuka muri M23 igice kiyoborwa na Gen Sultani Makenga aremeza ko Jean Marie Runiga Lugerero wayoboraga umutwe wa M23 utaracikamo ibice 2 yahungiye mu gihugu cy’u Rwanda agahita atabwa muri yombi. Aho yafatiwe naho afungiwe muri icyo gihugu ntiharamenyekana.

Gen. Baudoin Ngaruye kimwe na Col Muhire bari bashinzwe ingabo zo mu gice cya Runiga bambuwe intwaro n’ingabo z’u Rwanda ku Gisenyi ubwo bahungiraga muri icyo gihugu, naho Gen Bosco Ntaganda yahungiye mu ishyamba rya pariki y’Ibirunga ku mupaka w’u Rwanda ari kumwe n’inyeshyamba 30 za M23 zimurindiye umutekano. Niba aya makuru atangazwa n’igice cya Makenga ari impamo,inyeshyamba za M23 zahungiye mu Rwanda zizahabwa ubuhungiro mu Rwanda nk’uko byakorewe Gen Laurent Nkunda.

Biragaragara ko mu gihe Nkunda yafatwaga n’u Rwanda taliki ya 22 mutarama 2009, inshuti n’abavandimwe be ba hafi bishwe urw’agashinyaguro na Paul Kagame wahise umusimbuza Bosco Ntaganda. Kagame Paul yahise asaba Col Sultani Makenga ubu wigize jenerali kimwe na Bertrand Bisimwa ubu wigize umuvugizi wa M23 gutegura igikorwa cyo kuvanga ingabo zitwaga iza CNDP kandi mubyukuri ari ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Congo. Leta ya Congo ntako itagize ngo u Rwanda rwohereze Nkunda muri icyo gihugu kugira ngo aburanishwe ariko u Rwanda ruranga, n’aba rero baruhungiyemo ntabwo u Rwanda ruzabaha Congo kuko ruvuga ko ari abaturage barwo!

Amacakubiri ari muri M23 yihishemo amakimbirane y’Abega n’Abanyiginya!

http://kigalitoday.com/IMG/jpg/runiga-2.jpg

Bishop Runiga ageze mu Rwanda akaba yemera ko yatsinzwe ubu akaba ari gusaba ubuhunzi

Byari bisanzwe bizwi ko muri M23 hari amakimbirane ashingiye ku turere n’uburyo abacongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi basuzugurana biturutse mu buryo baje gutura muri kivu y’amajyaruguru. Igice cya Sultani Makenga kivuga ko ari abajomba akaba aribo bacongomani buzuye bo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda kandi bakaba ari ba kavukire ba Rutshuru. Naho igice gishyigikiye Bosco Ntaganda na Jean Marie Runiga bakavuga ko ari abacongomani bo mu bwoko bw’abatutsi bakomotse mu Rwanda bagatura mu gice cya Masisi., igice cya Makenga rero kikaba gishinja igice cya Runiga na Ntaganda kuba ari abimukira baturutse mu Rwanda bakaba bagomba gusubira iwabo mu Rwanda, none nibyo bibaye!

Amakuru veritasinfo.fr ikesha bamwe mubasilikare b’inyeshyamba za M23, avuga ko amacakubiri ari hagati y’ibice byombi bihanganye muri M23 yarushijeho kugira ubukana bitewe n’ikibazo cy’amoko abiri y’abatutsi:abanyiginya n’abega.Ayo moko yombi akaba arwanira ubuyobozi kuva ku ntambara yo ku Rucunshu mu Rwanda. Gen.Sultani Makenga kimwe na Gen Laurent Nkunda akaba ari abatutsi bo mu bwoko bw’abanyiginya, naho Bosco Ntaganda, Gen Baudouin Ngaruye akaba ari abatutsi bo mu bwoko bw’abega.

Igihugu cy’u Rwanda cyaremye kandi kigafasha umutwe wa M23 cyagerageje gukemura ayo makimbirane ari muri M23 birananirana, abega bo kwa Bosco Ntaganda ntabwo bemeraga ubuyobozi bw’abanyiginya aribo ba Sultani Makenga. Abanyiginya ba Makenga nabo ntibemere ubuyobozi bw’abega bo kwa Bosco Ntaganda. Mu ntangiriro igihugu cy’u Rwanda cyakoranye cyane n’uruhande rwa Sultani Makenga , ariko basanga Bosco Ntaganda atishimiye cyane ubwo bufatanye , biba ngombwa ko u Rwanda rufasha n’igice cya Bosco Ntaganda. Nyirabayazana y’imirwano hagati y’ibyo bice byombi yatewe n’amasezerano ibihugu 11 harimo n’u Rwanda byashyiriyeho umukono Addis Abeba ku italiki ya 24 gashyantare 2013 bihagarariwe n’umunyamabanga mukuru wa ONU; ayo masezerano akaba yari ayo kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri muburasirazuba bwa Congo ariko cyane cyane M23. Uruhande rwa Runiga na Bosco Ntaganda ntirwashyigikiye ayo masezerano kuko rwabonaga nta nyungu ruzakuramo, urwo ruhande rwifuzaga ko rwakubura imirwano rukongera kwigarurira umujyi wa Goma bityo rukabona gutanga ibindi byifuzo rwabona ko rufitemo inyungu. Uruhande rwa Sultani Makenga rwo rukaba rwari rushyigikiye ayo masezerano kugira ngo rubashe kumvikana na leta ya Congo mu mishyikirano irimo ibera i Kampala bityo intambara ikarangira!

http://umuseke.com/wp-content/uploads/2013/03/IMG-20130316-WA0004.jpg          Intwaro zambuwe abasilikare ba M23 bo kuruhande rwa Runiga bahungiye ku Gisenyi

Kubera uko kudahuza hagati y’ibyo bice byombi , byakuruye urwikekwe, Bosco Ntaganda abona ko Makenga ashaka kumutanga ngo acibwe urubanza bitewe ni uko ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga, ubwo Bosco Ntaganda yahise afata icyemezo cyo kwica Makenga maze amutega igico i Rutshuru. Sultani Makenga yagize amahirwe ntiyagwa muri uwo mutego ahubwo hagwamo umusilikare ufite ipeti rya Majoro ariwe Musana; kuva icyo gihe ibice byombi byarahanganye mu mirwano; Sultani makenga yiyemeza gufata Bosco Ntaganda akamushyikiriza urukiko mpuzamahanga.

Igihugu cy’u Rwanda cyagerageje kunga ibice byombi birananirana , u Rwanda rwiyemeza kohereza ingabo zo kurwana kuruhande rwa Bosco Ntaganda kuko ariwe wari ufite intege nke bityo uruhande rwe rwaba ruhagaze neza kurugamba bigatuma Sultani Makenga acisha make! Uruhande rwa Sultani Makenga rwahise rufata u Rwanda nk’umwanzi, rwiyemeza kwirukana igice Bosco Ntaganda na Runiga!

http://umuseke.com/wp-content/uploads/2013/03/IMG-20130316-WA00031.jpg           Boudouin Ngaruye(umwirabura) amaze kwamburwa intwaro ku Gisenyi

Aho ibintu bigeze rero ni uko uruhande rwa Sultani Makenga na Laurent Nkunda bitwa ko ari abanyiginya ruri gutsintsura igice cya Bosco Ntaganda cyitwa ko ari abega; niba ayo makimbirane yo muri M23 u Rwanda ruyitwayemo nabi ,intambara ya Sultani Makenga na Bosco Ntaganda ishobora kwambuka umupaka ikajya mu Rwanda maze ibyo Gen Kayumba Nyamwasa yavuze by’uko guha intwaro imitwe irwanira muri Congo ari ikosa rikomeye kuko iyo mitwe ishobora guhindukira ikarasa abanyarwanda ,bikaba bibaye impamo!

Ubwo igisigaye ni ugukurikiranira hafi uko iyi ntambara ya M23 izagenda n’uko u Rwanda ruzabyitwaramo.

Veritasinfo.fr

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

Cya gisiga cy'urwara rurerure cyimennye inda. Politique yo gucamo abantu ibice iramugarutse izuba riva. Itsindwa rya Ntaganda ni ryo rya Kagame, riturutse ku kuba asigaye atorohewe no guha
ubufasha M23, bitewe n'ibihano yafatiwe n'amahanga. Ubu se Kagame azemera iyi ntinzwi atarwanye cyangwa azahumiriza yinjire i Congo imbonankubone? Ikibazo nyamukuru gihari ubu ngubu ni
abasirikare ba Makenga bamwigometseho, bakaba bariho barya isataburenge imbibi z'u Rwanda. Uyu Makenga utarigeze ahisha ko agitsimbaraye kuri Nkunda, akaba anatangiye kwegerana na Kabila, ateye
ikibazo gikomeye ku mutekano wa Kagame. Uko arushaho kwegera imipaka y'u Rwanda niko ubutegetsi bwa Kagame butakaza intege. Ni iki rero kibuza Kagame kuba yamwivuna dore ko akinafite intege za
gisirikare? N'ubwo yiyemera ko u Rwanda rwihagije, ntawe utabona ko bimaze kumuyobera mu mezi make gusa ashize amahanga amuhagarikiye inkunga. Ararasa Makenga, noneho araba yivanye n'aho yari
ari, n'uduke bari bakimujugunyira baradufunga, ananirwe guhemba abasirikare, nabo baramumira bunguri. Arareka kurasa Makenga, Ntaganda arafatwa ashyikirizwe urukiko rwa La Haye, n'abarwanya
ubutegetsi bwa Kigali barisuganyiriza ku mipaka y'u Rwanda, mu gihe gito baraba bamuhata imyambi y'ibishirira mu mpinga za Jali na Shyorongi. Uyu mugabo rero ari mu mayira abiri kandi akaba
atagishoboye gufata impu zombi. Kagame abaye rero umwe mu baperezida bake kuri iyi si bahawe amahitamo abiri ku bijyanye n'irangira ry'ubutegetsi bwabo. UWAPFUYE YARIHUSE!

Répondre