M23 : Paul Kagame na Museveni barashaka ubwihisho muri Kivu (RDC) nk'uko Osama Bin laden yahungiye muri Pakistani!

Publié le par veritas

Museveni-Kagame.pngAmakuru veritasinfo.fr ikesha urubuga rwa interineti rwo mu gihugu cy’Ubudage rwitwa dw.de avuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Yoweli Museveni wa Uganda bashaka gushyiraho agahugu kayobowe n’abatutsi muri Kivu yo mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo abe ariho bazahungira uburakari bw’abaturage bo mu bihugu bayobora mu gihe bazaba batangiye kubatera hejuru bashaka impinduka y’ubutegetsi !

 

Ubwo Perezida Kagame Paul yafataga ijambo ku isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango wa FPR yavuze ko  bakiri babandi, ko n’indaki bazayisubiramo, iyo mvugo ikaba yari ikurikiranye n’isurwa ry’indaki Kagame yabayemo ku Murindi mu gihe cy'urugamba rwa FPR mbere ya 1994 ndetse akavuga ko bagiye kuhubaka ingoro ikomeye ya FPR. Abantu benshi bahise basanisha iyo mvugo ye no kubaka ingoro ya FPR ku Murindi bisa no kubacira amarenga yo gusubira mu ishyamba, akajya kwibera ku Murindi kuko abona  neza ko ubutegetsi afite ubu burimo bumucika, akaba yiteguye kurwanya abazabumusimburaho!

 

Iki gitekerezo cyo kuzahungira mu ntara ya Kivu izaba iyoborwa n’abatutsi cyatekerejwe na Perezida Museveni maze akigeza kuri Kagame , nibwo Paul Kagame yahise yiga inyigo y’umushinga wo gufata Kivu maze ahimba umutwe wa M23 yohereza ingabo ze zo gufata ako gace ka Congo maze ashaka abacongomani b’ibikoresho ashyira muri uwo mushinga we; yahise amenyesha Museveni ko gahunda yatunganye ,ko umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa maze Museveni yiyemeza gutanga inkunga ikomeye y’ibikoresha,iy’amafaranga n’ubuvugizi muri politiki.

 

Gahunda ya mbere y'uwo mushinga n’iyo gufata Kivu maze bagasahura umutungo wayo mu gihe abo bayobozi bombi bagifite ubutegetsi bityo bakabona uko bishakira impamba izabatunga bageze mu gihe cy'amahina kandi bakabona amafaranga yo gutunga abacancuro n’ingabo z'agatsiko bakoresha mu ntambara yo gufata Kivu. Gahunda ya kabiri ni ukuzahungira muri Kivu izaba yaramaze kwigarurirwa n’abatutsi maze bakajya kwihishayo nka Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI). Kagame na Museveni bateganya ko byanze bikunze amaherezo yabo atazaba meza bakaba bitegura kuzahunga imvururu zikomeye zizaturuka ku baturage bahemukiwe n’ubutegetsi bwabo bubi bityo bakaba bazi ko ntahandi bagana uretse kujya kwihisha muri Kivu.

 

Iyi gahunda yo kujya kwihisha mu gace ka Congo kayobowe n’abatutsi b’ibikoresho muri Kivu, Museveni yayikuye kubatalibani bo mu gihugu cy’Afganistani. Umugabo Osama Bin Laden yari igikoresho gikomeye cyane cy’abanyamerika, akaba yararwanije bikomeye ingabo z’Uburusiya muri Afganistani akorera igihugu cy’Amerika. Nyuma yaje kutumvikana n’Amerika agaba igitero cy’abihebyi ku mazu akomeye y’Amerika, bituma icyo gihugu kigaba igitero gikomeye muri Afganistani mu rwego rwo gukuraho ubutegetsi bw’abatalibani no guhiga Osama Bin laden wari wateguye ibitero byasenye iminara y’igihugu cy’Amerika. Bitewe ni uko abatalibani bari barifatiye agace k’igihugu cya Pakistani bakakayobora , byatumye leta yabo yose ihungira muri ako gace k’ikindi gihugu (pakistani) bayoboraga, ibyo byatumye kubafata bitoroha kandi nanubu ruracyageretse n’ubwo Osama Bin Laden we Amerika yashoboye kumukura mu mazu yari yubatse nk’indaki muri ako gace ka Pakistani !

 

Museveni na Kagame ntiborohewe muri iyi minsi !

 

http://www.igihe.com/local/cache-vignettes/L550xH367/kag1-54d15.jpgMuseveni niwe Perezida ukuze kandi urambye kubutegetsi mu karere k’ibiyaga bigari, nta demokarasi yigirira mu mutwe. Mu mwaka w’1971, Id amini yafashe ubutegetsi akoresheje ingufu za gisilikare, icyo gihe Museveni yahungiye muri Tanzaniya, mu mwaka w’1979 nibwo Museveni yagarutse muri Uganda abifashijwemo n’ingabo za Tanzaniya ndetse n’inkunga ya Habyarima Juvénal wayoboraga u Rwanda icyo gihe. Mu mwaka w’1980 ishyaka rya Museveni ryatsinzwe amatora maze Milton Obote aba ariwe utsinda amatora aba perezida.

 

Bitewe ni uko Museveni atemera demokarasi yafatanyije na Kagame na bagenzi be, Museveni  yahise afata iy’ishyamba, ajya mu ndaki maze arwanya perezida watowe muri Uganda; Museveni ubutegetsi yabufashe mu mwaka w’1986 maze ategura urugamba rwo kuzaha ba Kagame u Rwanda no gufata Congo bakayisahura ubukungu bwayo bakanikebera agace ka Kivu k’igihugu cya Congo bazacukuramo indaki bazasaziramo.

 

Kubera gufasha umutwe wa M23 leta y’Ubudage yahagaritse inkunga yahaga igihugu cya Uganda; ni ubwo cyari kikakaje ngo nibagihana ngo kizakura ingabo zacyo mu duce twinshi tw’isi cyoherejemo abasilikare bashinzwe kubungabunga amahoro; kimwe n’u Rwanda iryo kosa Museveni ntiyari kurikora kuko nibura ubwo bufasha bwo kohereza izo ngabo ariryo jambo Museveni asigaranye mu rugaga mpuzamahanga kandi izo ngabo zikaba zihembwa amafaranga menshi cyane yinjira mu mufuka wa Museveni! Gusa rero uko kohereza ingabo mubutumwa bwa ONU Museveni yashatse kubigira igikangisho ngo arebe ko amahanga yaturura ariko yo yamweretse ko adakangwa n’imigeri y’urushishi kuko ibihano byatangiye kumugeraho!

 

Museveni na Kagame bafite ikindi kibazo gikomeye cyo gufata intara ya Kivu: bitewe ni uko Tanzaniya yafashije cyane Museveni na Kagame gufata ubutegetsi muri Uganda n’u Rwanda; nyuma abo bagabo bombi bakaba baratengushye Tanzaniya bakimika igitugu n’ubwicanyi mu bihugu byabo, ibyo byateye ikimwaro Tanzaniya kuburyo idashobora kongera kubaha ubuhungiro. Tanzaniya kandi irashaka kugira ijambo mu karere k’ibiyaga bigari nk’igihugu cyonyine gifite umutekano mu karere kandi kikaba ari nacyo cyonyine kirusha ibindi demokarasi mu karere k’Afurika y’uburasirazuba. Tanzaniya izi neza umugambi wa Kagame na Museveni wo kujya kwihisha mu ntara ya Kivu kugira ngo bakomeze guteza akaduruvayo mu karere , akaba ariyo mpamvu Tanzaniya yahagurukiye ikibazo cy’umutekano wa Congo ikaba yariyemeje kohereza ingabo zayo mu ntara ya Kivu mu rwego rwo gutangira hakiri kare Kagame na Museveni bashaka kugira intara ya Kivu ubuvumo bazihishamo!

 

Ibindi bibazo bikomeye cyane Museveni afite ni uko yayoboranye Uganda igitugu gikomeye kirimo n’ubugome bwinshi, ubu amaze gusaza, igihugu cy’Amerika kimutera inkunga ikomeye ikaba ari nayo yatumye Museveni akwiza urupfu mu karere kose k’ibiyaga bigari kimaze kubona ko igihe kigeze kugira ngo Museveni ajye mu kiruhuko k’izabukuru; Kagame nawe akabona Museveni nagenda ntaho azaba asigaye akaba ashaka kumukurikira, aba ba nyakwigendera bombi bakaba barimo bashakisha uko Kivu bayigira ubuvumo bwabo bikiri mu maguru mashya, ngiyo intambara ya nyuma ba ruharwa mu kurimbura imbaga aribo Museveni na Kagame barimo barwana muri Congo mu izina rya M23!

 

 

veritasinfo.fr

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article