M23: ingabo za Zimbabwe muri Congo na Madame Rice yikuye kurotonde rw'abashobora gusimbura Madame Clinton !
Ingabo za Zimbabwe
Igihugu cya Zimbabwe nacyo kiyemeje kohereza ingabo zacyo muri Congo mu rwego rwo kurwanya umutwe wa M23 nk’uko byemejwe n’umuryango wa SADC, ibyo bikaba byatangajwe na ministre wungirije w’ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu Joey Bimba.
Bimba yagize ati : « Ingabo zacu ziri kwiga icyo kibazo, tuzohereza batayo y’abasilikare nk’uko icyemezo cya SADC kibihamya, kandi ibyo bigakorwa mu buryo bwihuse,nko mu byumweru bike ». Ntabwo yavuze umubare w’abasilikare bazaba bagize iyo batayo.
Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, nibwo umuryango wa SADC wafashe icyemezo kidakuka mu nama yawo idasanzwe yabereye mu gihugu cya Tanzaniya cyo kohereza abasilikare mu gihugu cya Congo mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Abakuru b’ibihugu bigize SADC basabye umuryango w’abibubye guha abasilikare bawo (monusco) bari muri Congo uburenganzira bwo kurwanya imitwe iteza umutekano muke muri Congo. Umutwe wa M23 niwo ushyirwa mu majwi cyane bitewe ni uko ufite inkunga ikomeye uhabwa n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ,ukageza naho ufata umujyi wa Goma. Ni ubwo hatangiye imibonano y’uwo mutwe na leta ya Congo kugira ngo ibibazo byawo bikemuke mu mahoro , urasanga iyo mishyikirano ntacyo izageraho , ahubwo ikaba ikomeje kurangwa no gucengana , bikaba bigaragara ko impande zombi ziri gutegura intambara.
Leta y’u Rwanda yo yahamijwe icyaha cyo kurema uwo mutwe wa M23 no kuwuha intwaro ikomeje kwinubira ibihano yafatiwe n’ibihugu by’amahanga ku giti cyabyo bigendeye kuri raporo yakozwe n’impuguke za Loni. Igisigaye umuntu yakwibaza ni ukumenya niba Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha uwo mutwe kugera uhiritse ubutegetsi bwa Congo cyangwa se niba izareka uwo mutwe kugira ngo ifungurirwe inkunga ! Mu nama y’iswe umushyikirano irimo ibera i kigali ,nta muntu numwe washyira urutoki hejuru ngo avuge ibyerekeranye n’icyo kibazo cyo kujya gushoza intambara mu mahanga , ahubwo usanga uwo mushyikirano umeze nk’abantu biganiriza kandi bakavuga ibitababangamiye bidafite n’aho bihuriye n’akababaro k’abaturage ! Muri make abitabiriye uwo mushyikirano wagirango baba bari gukina ikinamico ry’Abidishyi !
Madame Souzan Rice nawe ikibazo cya Congo ntikimworoheye!
Muri iyi minsi , itangazamakuru mpuzamahanga ryakomeje kwibasira Madame Souzan Rice kubera ibikorwa yagaragaje byo gukingira ikibaba Leta y’u Rwanda ariko cyane cyane Kagame Paul kubera ubushuti bwihariye bafitanye !
Ibyo binyamakuru byagaragaje uburyo Madame Souzan Rice yashatse guhisha raporo zose zagaragazaga inkunga u Rwanda rutera umutwe wa M23; byageze naho Madame Rice yanga umwanzuro wo gufatira ibihano leta ya Kagame kandi byaragaragaye ko ariyo nyirabayazana w’ikibazo cy’umutekano muke muri Congo no mu karere kose ahubwo avuga ko Loni igomba kwamagana gusa umutwe wa M23.
Ubusanzwe izina rya Madame Souzan Rice rikaba ryari riri kurutonde rw’abantu Prezida Obama yashoboraga guha umwanya ubu ufite na Madame Hirrary Clinton, ushinzwe ububanyi n’amahanga kandi uwo mwanya ukaba ukomeye cyane muri leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse no ku isi ariko kubera ikibazo cya Congo n’u Rwanda , ikibazo cya Mali n’ikibazo cya Libiya , abadepite b’icyo gihugu ndetse n’itangazamakuru byibasiye Madame Souzan Rice kubera uburyo yitwaye muri ibyo bibazo .
Kuri uyu wa kane taliki ya 13/12/2012; veritasinfo.fr ifite amakuru y’uko Madame Souzan Rice yandikiye Perezida Obama amusaba gukura izina rye k’urutonde rw’abantu bagomba guhabwa uriya mwanya. Ingufu z’itangazamakuru zitumye yanga gukomeza kuzamuka ngo ahabwe uriya mwanya ukomeye ariko umuntu ubihombeyemo cyane ni Kagame Paul yakingiraga ikibaba dore ko ngo bakoranye cyane muri byinshi bakaba bafitanye n’amabanga y’uburyo Kagame yahawe ubutegetsi abifashijwemo n’Amerika amaze kwica Perezida Habyarimana Juvénal na Ntaryamira Cyprien w’u Burundi; ndetse agahabwa n’ibikoresho bikomeye mu gukomeza kurimbura imbaga muri Congo . Igihe kirageze ko umuntu wese uzajya yiha kurengera Kagame Paul itangazamakuru rizajya rimuvugiriza induru akava mu nzira ! Burya ngo aho umutindi yanitse ntiriva koko!! Ubu se iri ryo si ikomanyirizwa kuri Kagame Paul ?
Veritasinfo