M23: Abakekwaho kuba abayoboke ba M23 batawe muri yombi n'igipolisi cy'Afurika y'epfo!

Publié le par veritas

MakengaAbakekwaho kuba abayoboke b’inyeshyamba za M23 zirwanira muburasirazuba bwa Congo bagera kuri 19 batawe muri yombi n’igipolisi cy’igihugu cy’Afurika y’epfo. Igipolisi cy’icyo gihugu kiravuga ko abatawe muri yombi batuye mu gace ka Limpopo gaherereye muburasirazuba bw’icyo gihugu bitewe ni uko bagiye mubikorwa bya gisilikare bitemewe n’amategeko.

 

Hashize amezi 9 umutwe wa M23 uvutse muri Congo y’Uburasirazuba , uwo mutwe ukaba warafashe intwaro zo kurwanya leta ya Congo uyishinja kutubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono  mu kwezi kwa werurwe 2009. M23 igifata intwaro yavuze ko igomba kugera i Kinshasa igakuraho ubutegetsi bwa Joseph Kabila bityo ikaba ibohoje igihugu cyose ! Mu biganiro uwo mutwe urimo ugirana na leta ya Congo i kampala muri Uganda, uremeza ko mu mpera z’uku kwezi kwa gashyantare 2013 uzaba ugeze kubwumvikane na leta ya Congo bityo intambara igahagarara muri icyo gihugu.

 

 

Veritasinfo.fr


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article