M23: Muri iyi minsi u Rwanda rwohereje batayo 2 muri Congo hafi y'ikibuga cy'indege k'i Goma!

Publié le par veritas

InkotaUmuvugizi w ‘amashyirahamwe yigenga (société civile) muri Kivu y’amajyaruguru Bwana Omar Kavota arashinja ingabo z’u Rwanda n’inyeshyamba za M23 gushinga ibirindiro mu nkengero z’umujyi wa Goma, aragira ati : « Dufite amakuru yemeza ko u Rwanda rumaze kohereza batayo y’abasilikare barwo hafi y’ikibuga k’indege cya Goma ». Mbere yo kuvuga ayo magambo Bwana Kavota yavuze ko abaturage biboneye ingabo z’u Rwanda n’iza M23 mu karere ka Rukoko kari kuri kilometero imwe gusa uvuye mu mujyi wa Goma !

 

Bwana Kavota arahamagarira leta ya Congo gufata ingamba zishoboka zose kugira ngo ikingire abaturage ibitero bya M23 ishobora kugaba ku mujyi wa Goma kandi leta ya Congo igafata ingamba zose zo kurwanya inyeshyamba za M23 yivuye inyuma igihe cyose izo nyeshyamba zaba zishatse kongera gufata intwaro.

 

Bwana Kavota aremeza ko muri iyi minsi inyeshyamba za M23 zashinze ibirindiro bishya muturere twa Munigi,Kibati,Kanyaruchinya na Buhimba naho batayo ebyiri zigizwe n’abasilikare b’u Rwanda bakaba barashinze ibirindiro mu duce twa Rutagara na Bisizi mu karere ka Nyiragongo nk’uko byemezwa n’abaturage batuye utwo turere . Hari amakuru menshi (adafitiwe gihamya) yemeza ko umutwe wa M23 waba uri gutegura inzira yo kwica Perezida Kabila wa Congo ubifashijwemo n’u Rwanda bityo ugafata ubutegetsi bwa Congo unyuze mu nzira y’ubusamo !


 

Veritasinfo.fr  

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Cyakora byaba biteye agahinda niba koko ibintu mwandika hano aribyo.Kuko ntabwo u Rwanda rwaba rugikora ibintu bimeze gutya kandi hari ibirego byinshi ruregwa.Cyakora reka tubitege amaso turebe<br /> aho ibi bintu bigana.Naho ibyo kwica perezida byo biragoye cyane kandi ntacyo nabivugaho tuzaba tureba iyo bitega amahembe y'intama bigana.<br />
Répondre