RWANDA :IHURIRO RIHARANIRA KUBOHOZA URWANDA " FCLR-UBUMWE "

Publié le par veritas

http://www.untamedtravelling.com/uploads/images/1438/top_medium.jpg

[Ndlr: Tukimara kubona iri tangazo twihutiye kubaza abaritujejeho niba FCLR-UBUMWE ari ishyaka cyangwa umutwe wa gisilikare. Igisubizo twahawe ni uko FCLR-UBUMWE  atari ishyaka rya politiki kandi si n'umutwe wa gisilikare , ahubwo ko FCLR-UBUMWE ari ihuriro ry'abanyarwanda bose batagishoboye kwihanganira ubutegetsi bw'igitugu bwa jenerali Paul Kagame! FCLR-UBUMWE igizwe n'abanyamashyaka ,amashyirahamwe n'abasilikare. Intego ya FCLR akaba ari ukubohoza abanyarwanda kandi igakangurira abantu bose kurenga imbibi z'ibibatanya byose bagashyira hamwe imbaraga; kuba ihuriro ryarashyizweho akaba ari igikorwa cya mbere ibindi bikazakurikiraho.]

 

Mu guhangana n'igitugu cy'agatsiko k'abicanyi ka FPR-INKOTANYI kimaze gutsinda akabero kikaba kirangwa n'akarengane, gutegekesha iterabwoba, ihungeta, kutihanganira abatavuga rumwe n'agatsiko no kubaheza muri politiki,...


Mu guhangana na politiki y'ikinyoma ipfukirana ukuri ku miterere n'ipfundo ry'ikibazo cy'Abanyarwanda;

 

Mu guhangana n'ihohoterwa rikabije ingoma ya FPR-INKOTANYI igirira ikiremwamuntu ivutsa Abanyarwanda n'abatuye akarere k'ibiyaga bigari uburenganzira bwabo bw'ibanze ndetse n'ukwishyira ukizana kwabo;

 

Dukurikije ko ububisha n'itsikamirwa ingoma ngome ya Jenerali Perezida Paul KAGAME n'agatsiko ke bakomeje gukorera Abanyarwanda bitakiri ibyo kwihanganirwa;

 

Tumaze kubona ko nta kindi cyahangamura uwo mugome n'agatsiko ke uretse guhuza imbaraga kw'Abanyarwanda bose batsikamiwe;

 

INDATSIMBURWA, Abaryankuna b'igihugu bahangayikishijwe by'ihabya no gutabara u RWANDA baramenyesha abantu bose ari Abanyarwanda, ari abatuye mukarere u RWANDA ruhereyemo ndetse n'isi yose ko ku wa 01 NYAKANGA 2012 i MUSANZE hashinzwe "IHURIRO RIHARANIRA KUBOHOZA URWANDA", FCLR-UBUMWE mu magambo ahinnye rikaba ritangajwe kuri uyu wa 04 Gashyantare 2013.

 

IHURIRO FCLR-UBUMWE rifite intego yo kubohoza u RWANDA no guca ingoyi Jenerali Perezida Paul KAGAME n'agatsiko ke bashyize ku banyarwanda bityo bakabona urubuga rwo kwihitiramo ubuyobozi n'imiyoborere bibanogeye. Niyo mpamvu, INDATSIMBURWA, Abaryankuna b'igihugu bahamagarira Abanyarwanda bose kwifatanya nabo mu rugamba rukomeye rwo kunamura igihugu kiri mu kaga gakomeye.

 

HARAKABAHO U RWANDA MU BWISANZURE!

HARAKABAHO ABANYARWANDA BISHYIRA BAKIZANA!

 

 

 Bikorewe i MUSANZE, ku wa 04 Gashyantare 2013

 MUTARAMBIRWA Théobald

 Umuhuzabikorwa.

 

 

 

IRANZI John MUGISHA

Umuvugizi w'IHURIRO FCLR-UBUMWE

Tél: +243820836577.

 

 

 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article