Leta ya Kongo-Kinshasa yiyemeje gusaba inkunga ya gisikare ibihugu by'inshuti ngo ihangane na M23 ishyigikiwe na KAGAME !
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Perezida Joseph Kabila, yohereje muri Angola minisitiri we w’Ububanyi n’Amahanga, Raymond Tshibanda, kumusabira inkunga ya gisirikare yo kurwanya inyeshyamba ziyise M23, izi nyeshyamba zikaba zishyigikiwe na Perezida Kagame mu kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Imishyikirano yo gusaba abasirikare ba Angola yabereye i Luanda ku wa 15 kamena uyu mwaka hagati ya minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo n’Umukuru w’igihugu cya Angola, Edouardo Dos Santos. Raymond Tshibanda na Edouardo Dos Santos banavuze ku kibazo cy’umutekano muke urangwa muri Kivu zombi, aho imirwano yibasiye utwo turere, iyi ntambara ikaba ihuje ingabo za Kongo n’inyeshyamba zihabwa inkunga ya gisirikare na Leta y’u Rwanda, kuva mu kwezi kwa kane uyu mwaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo yatangarije Umukuru wa Angola ko umutekano muke ukomeje kurangwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo utezwa na Leta y’u Rwanda. Nyuma y’uko agiranye ibiganiro na Perezida Edouardo Dos Santos, uyu akaba ari na we uyobora muri iki gihe umuryango wa SADC, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo yagize icyo atangariza abanyamakuru:
«Twahawe ubutumwa n’Umukuru w’Igihugu, Joseph Kabila, kugirango tugeze mu magambo make kuri Perezida Dos Santos, ibibazo dufite by’umutekano muke urangwa mu majyaruguru ya Kivu, aha hakaba ari hamwe mu ntara z’igihugu cyacu. Nk’uko mubizi, hagiye gushira amezi abiri inyeshyamba zigabije kariya karere, tukaba duhangayikishijwe n’uko izi nyeshyamba zishyigikiwe na kimwe mu bihugu duturanye».
Umuvugizi wa Leta ya Kongo-Kinshasa, Lambert Mende, na we mu kiganiro yari aherutse kugirana n’abanyamakuru, yari yashyize mu majwi ibikorwa by’urukozasoni, byerekeranye no gushyira ku ngufu mu nyeshyamba za M23 bamwe mu ngabo z’u Rwanda zibarirwa kuri 200 na 300. Nyuma y’umubonano Raymond Tshibanda yagiranye na Perezida wa Angola, uyu yamwemereye inkunga ishingiye ku bufatanye bw’igihugu cye ndetse na SADC. Edouardo Dos santos yamusezeranije ko azakoresha imbaraga ze zose, kugirango mu karere hagaruke amahoro n’umutekano urambye. Mu rugendo minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo yagiriye no mu karere k’ibiyaga bigari, kuva taliki ya 10 kamena uyu mwaka, yanakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, na Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Kongo avuga ko impamvu y’izi ngendo agirira mu karere, ari ugushakisha no gushimangira ubufatanye hagati ya Kinshasa n’ibi bihugu, no kugeza ubutumwa bwa Perezida Kabila ku bakuru b’ibi bihugu, ubutumwa bujyanye n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo, ndetse no kwivanga kw’igihugu cy’u Rwanda mu gukongeza umuriro mu bikorwa byo gufasha ingabo zigometse ku butegetsi bwa Kongo-Kinshasa.
Si ubwa mbere ingabo za Angola ziteye ingabo mu bitugu iza Kongo-Kinshasa. Mu mwaka w’1997, mu ntambara na none yari yashojwe n’u Rwanda yo kwirukana Mobutu ku butegetsi, igihugu cya Angola kiri mu byafashe iya mbere mu kohereza ingabo zacyo kubungabunga umutekano n’ubusugire bw’abaturage bari barakwijwe imishwaro n’imitwe yitwaje ibirwanisho.
Amiel Nkuliza, Sweden.
Iyi nkuru ikuwe ku kinyamakuru UMUVUGIZI.
Ubwanditsi.