Leta y'u Rwanda ntiyambura abaturage imirima yabo gusa n'abashoramari ntiborohewe !
Nrd: Ntabyiza nko kubona ikinyamakuru igihe.com gitangariza abanyarwanda inkuru y'ihohoterwa ry' abashoramali bahohoterwa n'inzego za leta; aha igihe kikaba giteye mu rya padiri Thomas utabariza abaturage bo mu Bugarama Rusizi/Cyangugu) bambuwe imirima yabo yari ibatunze! Nkuko byagiye bigaragara mu bitekerezo abantu benshi bavuze kuri iyi nkuru ,biragaragara ko Perezida yongeye gutabazwa kuko byarenze urugero, inzego za Leta, za Ministere nizo zigaragara cyane mwihohotera ry'abaturage n'abashoramari , iryo hohotera rikaba ritagira gitangira kuko abahohotewe babura uwabarenganura bitewe n'ingufu z'abo bayobozi; kuko uwakabarengeye niwe ubaniga! Uwabishaka yabaza umuvunyi ibibazo yagiye nawe ananirwa gukemura kuko bilimo ba Ministre,afite ibibazo kuva 2004,2005 kugezubu atashoboye gusubiza, n'inyandiko bandikiye H.E. ntagisubizo bigeze babona, abanyarwanda ducecekanye ibibazo, kubona abavandimwe n'inshuti bahunga igihugu babitewe n'abayobazi babahohotera baniyambaza Perezida ntibasubizwe, bambuwe amafranga yabo, bambuwe busness zabo. Ngaho ahava abarakare, ngaha ahava kwiheba, ngaha ahava kwibaza kumitegekere y'iki gihugu itarenganura abashoramali n'ibikorwa byabo. H.E. turamusaba gutabara, ubu benshi bakijije amagara yabo barahunga, abandi nabo baracyagenda. Ntabwo bikwiye ngo buri gihe dutabaze H.E. ngo akoreshe ububasha afite, kugirango tugire igihugu gitekanye !
Umushoramari Abdirahman A. Mumin wahombye miliyoni hafi magana ane mu kigo gitwara abantu ONATRACOM noneho ariyambaza Perezidansi ya Repubulika kugira ngo ikibazo cye gikemuke.
Mu nyandiko Imvaho Nshya ifitiye kopi, Abdirahman yandikiye Perezida wa Repubulika, asobanura ikibazo yahuye nacyo muri Petroenergy, Sosiyete yigenga ikwirakwiza peteroli n’ibiyikomokaho mu Rwanda, yagize ati : « Nahaye ONATRACOM ibyo yansabye, kunyishyura birananirana ». Akomeza agira ati : « Kuko ONATRACOM ibarizwa muri MININFRA, nagerageje kuvugana na Minisitiri Karega wanyijeje ko ikibazo gikemurwa mu kwezi kumwe nyamara ntacyo nigeze mbwirwa kuva icyo gihe ».
Arangiza asobanura ko nk’umushoramari, yandikiye Perezida wa Repubulika yizera ko hafatwa icyemezo cyo gukemura icyo kibazo mu rwego rwo kurinda abashoramari. Abdirahman avuga ko yagerageje mu Kigo cy’igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) kugira ngo arebe niba hari icyo bamufasha, cyane ko n’iyo biyandikisha ari bo banyuraho, ngo ntibyamuhiriye kuko nta gisubizo gifatika yahawe. Abandi yabwiye ikibazo cye ni Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA), kandi nawe ntacyo yamumariye.
Mu kiganiro kuri telefone, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe gutwara abantu n’ibintu yavuze ko hashize ukwezi babwiye ONATRACOM kwishyuza abayifitiye umwenda noneho bakishyura abo bafitiye imyenda. Twabajije uko byagenda ONATRACOM iramutse yishyuwe atageze ku yo babereyemo abashoramari, avuga ko Leta yakongeraho.
Imvaho Nshya kandi yamubajije igihe byatwara, avuga ko atavuga igihe nyir’izina bazishyurirwa. Uku kutishyurwa nk’uko byagaragajwe n’abandi bashoramari bakomoka mu mahanga byatumye ngo batangira gusubira neza mu gushakisha uko itegeko ririnda abashoramari riteye. Ese ubundi umuntu ngo yambuwe burundu barega he ? Bitwara igihe kingana iki baburana ? Bitwara igihe kingana iki kwishyurwa ? Ninde ubishyuriza ? Baba bahombye iki ?
Nk’uko Abdirahman yabitangarije Imvaho Nshya, yemeza ko ngo Perezida atagejejweho ikibazo cye. Ati : « Buriya dushobora kuba twandikira Perezida ariko Perezida ubwe ntarubone ». Ubu ngo ateganya kuzasaba kubonana na we ngo amurenganure kuko amafaranga bashora mu Rwanda baba basabye inguzanyo bashinganye indi mitungo yabo, bityo ngo mbere y’uko igurishwa bakaba ntaho batazasaba ubufasha bwo kubishyuriza.
Source : igihe