Ku munsi wo gushyingura Karegeya, Afurika y'epfo yatangaje ko yamaze kumenya umwirondoro w'abamuhotoye bakaba bagiye gutabwa muri yombi!
Uwambaye ishati ya karokaro ni Lt Col Francis Gakwerere ari i Kigali nyuma yo gutorokeshwa na Kigali
Kuri iki cyumweru taliki ya 19/01/2014 niwo munsi w’ishyingurwa rya Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya muri Afurika y’epfo, uwo muhango wo guherekeza Nyakwigendera ukaba wanyuze kuri radiyo Itahuka , hagati aho ariko niho ikinyamakuru “ikaze iwacu” cyatugejejeho inkuru y’incamugongo ivuga ko leta ya Paul Kagame yahotoye Karegeya yatanze ruswa y’akayabo ka miliyoni 5 z’amadolari kugirango igipolisi cya Mozambiki n’Afurika y’epfo kirekure umwicannyi ruharwa LT Colonel Francis Gakwerere wari uyoboye ikipe y’abahotozi bivuganye Karegeya ubu akaba ari kwidegembya i Kigali!
Mu makuru yanyuze kuri radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI saa sita n’igice z’amanywa ku isaha mpuzamahanga kuri iki cyumweru taliki ya 19/01/2014 yemeza ko Nyakwigendera Colonel Karegeya yaherekejwe n’abantu bagera ku 150, Genéral Nyamwasa nawe akaba yari mubaherekeje Nyakwigendera , abana ba Nyakwigendera Patrick Karegeya nabo bahawe uruhushya rudasanzwe n’igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) kugira ngo bajye gushyingura umubyeyi wabo mu cyubahiro. Igihugu cy’Afurika y’epfo kikaba cyari cyakajije umutekano w’abantu bari baje mu mihango yo gushyingura mucyubahiro Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya.
N’ubwo umwicanyi mukuru wa Karegeya Lt Colonel Francis Gakwerere yatangiwe ruswa na leta y’u Rwanda igera kuri miliyoni 5 z’amadolari akarekurwa n’abapolisi ba Mozambike ubu akaba ari kwidegembya i Kigali, abandi bicanyi bari kumwe nawe baracyari mu maboko ya polisi kuko Paul Kagame yasabwaga gutanga miliyoni 20 z’amadolari kugirango barekurwe bose, abo bagifunze ni : Gakwerere Augustin, Hitimana Vital na Bongwanubusa Damien.
Umuvugizi wa leta zunze ubumwe z’Amerika Madame Jen Psaki yashimiye igihugu cy’Afurika y’epfo kuba kiri gushyira ingufu mugushakisha abahotoye Patrick Karegeya kandi icyo gihugu kikaba gitegereje ibizatangwa n’iperereza ry’abakoze ubwo bwicanyi kugira ngo gifate ibyemezo bikwiye; mu makuru ya RFI yatambutse uyu munsi yemeza ko igipolisi cy’Afurika y’epfo cyamaze gutahura amazina n’imyirondoro y’abahitanye Colonel Patrick Karegeya kuburyo ubu hagiye gukurikiraho igikorwa cyo kubata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.
Birumvikana ko abicanyi bakuru aribo Lt Col Francis Gakwerere na Apollo Kirisisi bibereye i Kigali, n’ubwo u Rwanda rwatanze akayabo k’amafaranga menshi kugira ngo badafatwa, bizaba ngombwa ko igihugu cy’Afurika y’epfo kizafata icyemezo cyo gutanga impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi kandi kigasaba n’igihugu cy’u Rwanda ko kigomba kubatanga; birumvikana ko Kagame azanga kubatanga ibyo bikazakurura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ndetse n’umuryango mpuzamahanga; bishobora ndetse kuviramo ibihano bikomeye abategetsi b’igihugu cy’u Rwanda kuko bizaba bigaragaye ko bashyigikiye iterabwoba no gukingira ikibaba ibyihebe bihungabanya umutekano w’ibindi bihugu!None se bizaba bimaze iki kuba haratanzwe akayabo k’amafaranga angana kuriya kugira ngo abicanyi batoroke ubutabera? Abapolisi bariye ariya mafaranga nibo babyungukiyemo! Abicanyi bamaze gutahurwa ntibazabuza ubutabera kubacira urubanza n’ubwo baba baratorotse, ikingenzi ni uko bamenyekana!
Inkurikizi z’urupfu rwa Patrick Karegeya kuri leta ya Paul Kagame zishobora kuba nyinshi cyane ku gihugu ndetse bigatuma abategetsi bacyo bafatirwa ibihano byo gushyirwa mu kato mpuzamahanga cyane ko Kagame Paul yiyemereye ubwe ko ariwe wishe Patrick Karegeya kandi akaba akomeje umugambi we wo kuzica abandi banyarwanda batemera ubutegetsi bwe bamuhungiye mu bindi bihugu! None se ko leta ya Paul Kagame yitanguranywa ikaba ishinja abayirwanya ko ari ibyihebe none akaba ariyo igiye kugezwa mu nkiko bwa mbere ko ariyo iri guhungabanya umutekano w’ibindi bihugu ikora ibikorwa by’ibyihebe, amaherezo yayo azaba ayahe?
Umenya uyu mwaka w’2014 uzasiga leta ya Kagame ihungabanye bikomeye nk’uko nyirubwite yabihanuye!
Ubwanditsi.